Airtel yongereye ‘Bomba Packs’ zifasha abakiliya kubona internet yihuse kandi ihendutse

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Ukuboza 2017 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Airtel Rwanda yongereye mu ipaki yayo ya Bomba uburyo bwo kugura internet y’umunsi ku mafaranga 200 y’u Rwanda n’iy’icyumweru ku 1000 hagamijwe kwagura amahitamo y’abakiliya ba Airtel nk’uko batahwemye kubisaba.

Mu Ugushyingo nibwo Airtel Rwanda yatangije Bomba Packs, gusa icyo gihe harimo ipaki y’umunsi ihesha umukiriya 1GB ya internet ku mafaranga 500; iy’icyumweru itanga 7GB ku 3,000 n’iy’ukwezi igatanga 30GB ku 10 000.

Izi paki nshya zongewemo ku busabe bw’abakiliya ba Airtel Rwanda, basabye ko bahabwa amahitamo yagutse ku mapaki bakoresha ku munsi cyangwa ku cyumweru muri serivisi za Airtel.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro izi paki nshya za Bomba, ku cyicaro gikuru cya Airtel Rwanda mu mujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Agateganyo wa Airtel Rwanda, Raoul Bedi, yavuze ko iyi gahunda igamije guha abanyarwanda serivisi nziza za internet yihuta kandi ihendutse, binyuze mu buryo buboroheye.

Yagize ati “Intego yacu ni uguha abakiliya bacu serivisi nziza z’amajwi, internet na serivisi z’amapaki zizabafasha gukoresha neza ubushobozi bwabo. Abakiliya bacu basabye ko twabashyiriraho ipaki y’umunsi ku mafaranga 200 n’iy’icyumweru ku 1000, ari na yo mpamvu twazanye izi paki nshya.”

Ipaki za Bomba zitanga amahitamo afunguye ku bakiliya ba Airtel ngo bahitemo iyo bakoresha ku munsi, ku cyumweru cyangwa ku kwezi haba ari kuri internet no guhamagara ku miyoboro yose kandi ku giciro gito.

Ku mukiliya wifuza ipaki y’umunsi azajya aba afite amahitamo abiri hagati y’ipaki ya 200 itanga 200MBs za internet, guhamagara ku buntu Airtel kuri Airtel no guhamagara ku yindi mirongo ku mafaranga 20 ku munota, mu gihe cy’amasaha 24; n’ipaki y’amafaranga y’u Rwanda 500 itanga 1GB ya internet, guhamagara ku buntu Airtel kuri Airtel no kwishyura amafaranga 20 ku munota igihe uhamagaye ku yindi mirongo.

Naho ku mapaki y’icyumweru, na ho umukiliya azaba afite amahitamo ku ipaki ya 1000 izajya imuha 200Mbs buri munsi, guhamagara ku buntu Airtel kuri Airtel no kwishyura 20 ku munota igihe ahamagaye ku yindi mirongo; n’ipaki ya 3000 izajya imuha 7GB za (1GB buri munsi), guhamagara Airtel kuri Airtel ku buntu no kwishyura Frw 20 ku munota ku guhamagara ku yindi mirongo.

Muri Bomba kandi umukiliya aba afite amahitamo yo gukoresha ipaki imara ukwezi ku mafaranga y’u Rwanda 10,000 imuha 30GB (1GB buri munsi), guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi Airtel kuri Airtel ku buntu no guhamagara ku yindi mirongo akishyura 20 ku munota.

Airtel ivuga ko ubu buryo bugamije gushishikariza Abanyarwanda kurushaho guharanira kugera ku nzozi zabo no gukoresha umuyoboro wa telefoni zigezweho bakinjiza amafaranga, kuri ba rwiyemezamirimo bakizamuka.

Airtel Rwanda ni ishami ry’ikigo gikuru, Bharti Airtel Limited, gikomeye ku Isi mu birebana n’itumanaho; gikorera mu bihugu 18 muri Aziya na Afurika, kikagira icyicaro gikuru i New Delhi mu Buhinde.

Kiza ku mwanya wa gatatu ku isi mu gutanga serivisi za telefoni, urebye ku mubare w’abafatabuguzi gifite, kuko kugera muri Nyakanga 2016 cyari gifite miliyoni 359.

Umukiriya ushaka kugura ipaki ya Bomba", akanda *456# naho kureba amafaranga asigaye agakanda *131# nk’uko bisanzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza