Abatunze telefoni zirimo na Blackberry ntibazongera gukoresha Whatsapp

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 27 Ukuboza 2017 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Mu gihe mu kwezi gutaha hazaba hizihizwa imyaka umunani ishize WhatsApp iza mu mbuga nkoranyambaga zikunzwe itangiye gukoreshwa, abayobozi b’uru rubuga batangaje ko hari abazinjira mu mwaka mushya wa 2018 batakibasha kuyikoreshwa.

Abatazabasha gukoresha WhatsApp kuva tariki ya 1 Mutarama 2018, ni abafite telefoni zikoresha porogaramu (Operating System) ya Blackberry OS na Blackberry 10, ndetse na Windows Phone 8.0.

Muri telefoni zikoresha Windows 8.0 harimo Huawei Ascend W1 na W2, HTC 8XT, Nokia Lumia 525 na Lumia 526, Samsung ATIV SE n’izindi; ni mu gihe izikoresha Blackberry OS 10 hazamo P’9983, Passport, Z3 n’izindi.

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa WhatsApp mu ntangiriro za 2016 rivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushyira imbaraga kuri telefoni zikoreshwa n’abantu benshi, no kurushaho kuborohereza kuba hafi y’imiryango n’inshuti zabo.

Uretse izi kandi mu myaka iri mbere hari izindi zizaba zitakibasha kwakira WhatsApp zirimo Nokia S40 n’izikoreshwa na Android versions 2.3.7, n’izayibanjirije zose.

Nokia Lumia 525 nayo iri mu zitazabasha kwakira WhatsApp
Huawei Ascend W2 ni imwe mu zitazongera kubasha kwakira WhatsApp

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza