Kwamamaza

Kigali:Bakiranye yombi uburyo buzabafasha gukurikirana imyitwarire y’abana ku mashuri

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 18:14' na Ezechiel Mbananabo


Hashize iminsi mike Ikigo “Smart Initiative”gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga gitangije porogaramu ya mudasobwa izajya ifasha umwarimu gukora raporo y’amakuru ajyanye n’imyitwarire y’abana ku ishuri maze akayoherereza ababyeyi mu buryo bwihuse.

Iyo porogaramu yiswe “Smart parents” izajya ikoreshwa muri mudasobwa ziteranyirizwa mu Rwanda n’uruganda “Positivo –BGH” zikwirakwizwa n’ikigo Africa Smart Investments Distribution (ASI-D) uretse ko ishobora no gukora mu zindi zisanzwe.

Ikusanya amakuru agaragaza uko umwana akurikirirana amasomo ku ishuri, uburyo atsinda, ikinyabupfura, isuku, uko ubuzima bwe buhagaze nko mu gihe yarwaye n’ibindi, hanyuma umwarimu akayageza ku mubyeyi binyuze mu butumwa bugufi bwoherezwa kuri telefoni.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama, Ikigo ‘Smart Initiative’ cyari mu ishuri ryisumbuye, Lycée Notre Dame de Citeaux gisobanurira ababyeyi baharerera n’abarimu porogoramu ‘Smart parents’ n’ibisabwa kugira ngo ikore.

Umuyobozi wacyo, Karasira Olivier, yavuze ko kugira ngo bishoboke umwarimu agomba kugira mudasobwa na internet, kandi ngo ibyo byose nibo bazajya babigeza mu mashuri ku bufatanye na Africa Smart Investments Distribution ku kiguzi cy’ibihumbi icyenda by’amafaranga y’u Rwanda umubyeyi azajya asabwa gutanga ku mwaka.

Yagize ati “Iyi porogaramu izafasha amashuri guhanahana amakuru n’ababyeyi ku myitwarire y’abana ku gihe ndetse bifashe no kuzamura ireme ry’uburezi kuko niba nk’umwana yasibye amakuru azajya ahita amenyekana.Twayitekereje tugamije gufasha ubuyobozi mu guteza imbere uburezi.”

Nyuma yo gusobanukirwa imikorere yayo, Uhagaze Edouard ushinzwe amasomo muri Lycée Notre Dame de Citeaux, yavuze ko bayishimiye kuko igiye kubafasha mu kazi kabo ko kurera dore ko gasaba ubufatanye bw’abarezi, ababyeyi n’ubuyobozi.

Yagize ati“ Nubundi twajyaga tuvugana n’ababyeyi ariko ntabwo byihutaga nk’uko tubyifuza.Turizera ko iyi porogaramu izabyihutisha.”

Ikigennye Marcelline urerera muri iri shuri, na we yagaragaje ko iri koranabuhanga ryabanejeje cyane kuko hari igihe umubyeyi atabona umwanya uhagije wo kujya gukurikirana amakuru y’abana ku ishuri.

Ati “Bizatuma tubona amakuru y’abana umunsi ku munsi, ndetse twiteguye no gutanga umusanzu wacu kuko ntabwo twifuza ko byakorwa ku buntu kandi biba bisaba ibintu byinshi.”

Umwarimu ashobora gutanga amakuru y’abanyeshuri 30 mu minota itanu gusa akoresheje iri koranabuhanga.

Ku ikubitiro iri koranabuhanga rizahera ku bigo byigenga. Karasira yavuze ko bagiye kumenyekanisha iyi gahunda no kuyigeza muri ibyo bigo ku buryo mu mezi atandatu bizaba birangiye. Intego ni iyo kurigeza no mu bindi bihugu bya Afurika mu myaka itatu iri imbere.

Ikigennye Marcelline avuga ko iri koranabuhanga rizabafasha gukurikirana imyitwarire y'abana ku ishuri
Uhagaze Edouard ushinzwe amasomo muri Lycée Notre Dame de Citeaux
Umuyobozi w'ikigo Smart Initiative , Karasira Olivier

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved