Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Doing Business Online’ bwitezweho kugera ku bacuruzi bato n’abaciriritse bagera kuri 500 bakorera mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Ghislain Nkeramugaba, yatangaje ko nk’ikigo gifite mu nshingano ibirebana na internet, bikwiye ko bamenyekanisha ibirebana n’ubucuruzi buhakorerwa ndetse n’uburyo yakwifashishwa mu kuzamura inyungu.
Yakomeje agaragaza ko mu bigo by’ubucuruzi bisaga ibihumbi 100 byanditswe mu Rwanda, ibibarirwa ku ntoki ari byo bikorera no kuri Internet.
Ni mu gihe nyamara kwiyandikisha bakoresheje indangarubuga ya .RW byatuma barushaho kubona inyungu, n’igihugu kikarushaho kumenyakana mu ruhando mpuzamahanga ku Isi ya Internet.
Ati “ Imibare iheruka igaragaza ko icyiciro cyitezweho kuzamura ikoreshwa rya internet no kunoza uko u Rwanda rugaragara ari ubucuruzi bukorewe kuri Internet; gukora ubucuruzi bitabaye ngombwa ko ugura n’ugurisha bahura imbona nkubone.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bucuruzi n’iterambere (UNCTAD), rigaragaza ko mu myaka itatu ishize ubucuruzi bukorewe kuri Internet bwiyongereye kugera kuri 35%, bukinjiza asaga miliyari ibihumbi 25 z’amadolari.
Kubera uburyo aya ari amahirwe Abanyarwanda batagakwiye kwitesha, inzego zitandukanye zirimo Minisitiri y’Ubucuruzi n’Inganda, Umushinga w’Abadage wita ku iterambere (GIZ), UNCTAD n’ibigo biri mu bucuruzi bukorerwa kuri Internet bikomeje gukorana mu gushakisha uburyo yabyazwa umusaruro.
Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bikorera kuri Internet ariko bitaritabirwa cyane birimo nka Jumia, Gurisha, eHaho, Kasha, mu gihe nyamara ibindi nka Amazon, Alibaba na ebay biri mu bikomeje gutuma ababishinzwe bahinduka abaherwe bayoboye Isi.

TANGA IGITEKEREZO