Abanyamerika bazanye ikoranabuhanga rizazamura inyungu y’ubuhinzi mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Gashyantare 2018 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanyamerika gitera inkunga imishinga yo muri Afurika ishobora guhindura ubuzima bw’abaturage (U.S. African Development Foundation, USADF) kiri gufatanya n’icy’ikoranabuhanga, Milan Innovincy, mu gufasha abahinzi kumenya ingano y’ubutaka bwabo, bikaborohereza kumenya imbuto bazakoreshamo n’ingano y’inyongeramusaruro ikenewe.

Ubu USADF ibigaragaza, ubwo buryo bushya buri gukoreshwa kuri Koperative y’abahinzi b’ibigori ba Nyanza (COAMANYA) ifite abahinzi bagera ku 2000, aho ku Rwanda nk’igihugu kivana inyungu ikomeye ku buhinzi mu bukungu bw’igihugu, ari umushinga ukomeye.

Nk’uko Umuhinzi w’ibigori Charles Rubagumya, umwe mu baheruka gupimirwa ubutaka hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS. Mbere kumenya ingano y’inyongeramusaruro agura byabaga ari ukujuriranya kuko atari azi ingano nyayo y’ubutaka bwe.

Yagize ati “Nimara kumenya neza ingano nyayo y’umurima wanjye nzajya menya ingano y’imbuto nzakoresha n’ingano y’inyongeramuysaruro. Gukurikirana imirima yacu buzoroha, umusaruro ubashe gupimwa kuko tuzaba tuzi neza ubutaka buhingwa n’ingano y’imbuto n’ibindi byifashishwa.”
USADF iri gutanga ubufasha mu ishoramari mu buhinzi harimo n’ishoramari rya $250,000 mu kubaka uruganda rutunganya ibigori rwa COAMANYA. Icyo kigo hamwe na Milan Innovincy bari gufatanya mu mushinga uzahindura imikorere y’ubuhinzi.

Iri koranabuhanga rishya rizajya rifasha abahinzi gupima ubutaka bwabo hifashishijwe GPS n’amafoto atangwa n’icyogajuru, ku buryo byorohera abahinzi kubona amakuru menshi ashoboka ajyanye n’ubuhinzi bwabo.

Ayo makuru yose aba yanditse mu rurimi abaturage bumva, ndetse umukozi akurikirana abahinzi abagezaho amakuru arimo ay’iteganyagihe. Ubwo buryo kandi bwoherereza abaturage ubutumwa bugufi bubaha amakuru ajyanye no guhinga, hagendewe ku yandi makuru aba yakusanyijwe mu bandi bahinzi begeranye.

Binyuze mu ikoranabuhanga kandi abahinzi babasha kumenya neza ingano y’ubutaka bwabo, umusaruro bakwitega n’inyungu bazavanamo nibagurisha. Bashobora kwifashisha ayo makuru mu kwaka inguzanyo muri banki no gushaka abaguzi b’umusaruro, bityo koperative igatanga umusaruro kurushaho.

Leonile Uwimana na we ubarizwa muri COAMANYA yakomeje agira ati “Hajya habaho umwuzure ukangiza ibigori byacu mbere y’uko bisarurwa. Ariko kubera ko hazajya habaho amakuru y’imbuto ikenewe, inyongeramusaruro n’iteganyagihe ryizewe, inyungu iziyongera maze ibihombo bigabanuke.”

Abahinzi babona amakuru y'ibikorwa byabo kandi ku gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza