Ubwoko bw’Inyamaswa zirinzwe mu Rwanda


Yanditswe kuya 29-11-2011 - Saa 15:33'

Inyamaswa zirinzwe ni iziba zitagomba kwicwa, guhigwa, kuvogerwa, guhungabanywa, gucuruzwa, gutungwa mu ngo, cyangwa kwangirizwa ubuturo. Impamvu nyamukuru akaba ari ukugira ngo zibungabungwe mu buryo burambye. Icyemezo cyo kuzirinda gifatwa ahanini n’igihugu ubwacyo kikanashyiriraho itegeko rizirengera. Bityo rero inyamaswa imwe ishobora kuba irinzwe mu Rwanda ariko itarinzwe mu Butaliyani.

Iteka rya Minisitiri No 007/2008 ryo kuwa 15/08/2008 ryashyizeho urutonde rw’ubwoko bw’inyamaswa n’ibimera birinzwe mu Rwanda, izo nyamaswa zose hamwe ni 37.

Ingingo zigenderwaho mu kwemeza ko inyamaswa irindwa

Ubusanzwe kugira ngo inyamaswa runaka ishyirwe mu binyabuzima birinzwe hari ingingo zibanza gusuzumwa :

 Kuba ifite ibyago byinshi byo gushira burundu ku isi (threatened to extinction),

 Kuba umubare wayo ari muke cyane,

 Kuba idatuye cyangwa ngo iboneka mu bice bitandukanye by’isi (low geographic range),

 Kuba nta handi wayisanga ku isi (endemic),

 Kuba ubushakashatsi bwemeza ko ifite ibyago byinshi byo gushira mu buturo bwayo kamere (extinction in the wild),

 Kuba ifitiye igihugu umumara wihariye.

Akenshi inyamaswa ishyirwa mu cyiciro cy’izirinzwe ari uko yugarijwe mu buryo bukurikira :

• Kubura aho iba kubwo kuhahinga no kuhatura,

• Guhigwa no gushimutwa hashakishwa inyama, amahembe, uruhu n’ibindi,

• Kwicwa bikabije kubw’imiterere n’imyitwarire yayo (ubukana, ubumara, kona, kurya amatungo,…),

• Kubura ibyo zirya,

• Guhitanwa n’indwara akenshi zanduzwa n’abantu cyangwa amatungo ya bo (Imbogo, Ingagi),

• Kurogwa (Intare, ingwe).

Icyo usabwa nk’Umunyarwanda

Burya gushyiraho burundu k’ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’inyamaswa bigira ingaruka nyinshi ku bindi binyabuzima, ikindi kandi nta nyamaswa y’ingome cyangwa yavumwe nk’uko bamwe babyemeza ; inyinshi ziryana mu buryo bwo kwirwanaho. Bityo rero nk’umuturarwanda zirikana ko izi nyamaswa zikwiye kubaho kandi mu bwisanzure, haranira kuzibungabunga mu bushobozi bwawe bwose, kandi utabyihererana ahubwo ubimenyesha n’abandi.

Amashusho y’inyamaswa zirinzwe mu Rwanda

Hejuru ibumoso hari Ingagi zo mu misozi naho iburyo hari Impundu, hasi ibumoso hari Inkura (Black rhinoceros) , iburyo hari Inzovu
Hejuru ku ibumoso ujya iburyo hari Inkoronko (Roan Antelope), Inzobe (Sitatunga), Igihondabamabere naho hasi kuva ibumoso ujya iburyo hari Intare n'Ingwe (leopard)
Hejuru kuva ibumoso hari Imbogo n'Urutarangwe (Cheetah) hasi kuva ibumoso hari Umukara n'Ifumberi
Hejuru kuva ibumoso hari Imondo n'Isega hasi ho kuva ibumoso hari Impongo n'Imvubu
Hejuru kuva ibumoso hari Imparage, Akanyamasyo n'Uruziramire naho kuva ibumoso hari hari Ingona n'Impiri

Inyamaswa zirinzwe zose hamwe ni 37, iyi nkuru yibanze ku nyamabere n’ibikururanda, murarikiwe iy’ubutaha izaba yerekeye ku nyoni zirinzwe mu Rwanda.

Ushaka kureba amafoto y’inyoni zirinzwe, wakanda hano : http://www.igihe.com/spip.php?article18658

Foto : Internet

IBITEKEREZO
Birababaje ko abanyafurika bemera amafaranga kugirango hangizwe ibidukikije bene kari kageni kandi bariya bazungu iwabo inyamaswa ari inshuti zabo usanga inyoni idatinya kuza ku kwaka icyo ufite mu ntoki ntacyo yikanga kandi n'amategeko arinda inyamaswa muri rusange akaba akurikizwa. Dukwiye guhindura uburyo tubana n'inyamaswa cyangwa n'iyoni by'umwihariko zo mu gasozi tukabigira inshuti. ntibitubonemo abanzi n'abashaka kubihohotera
Musubize14.06.2012 saa 13:11
######
it is true in the creation at the begining of the world God said ihave given you everything to protect them that is the sorroundings. who ever want to destroy it he or she is breaking God's commandimets, proud of those want to protect them. murakoze
Musubize8.06.2012 saa 00:24
star1
byaribyo rwose, ariko iyo bitazamo izo nzoka. muzabanze muzigire inama yuko bitwara sibyo ?
Musubize1er.12.2011 saa 15:56
kamana
Urakoze Laure, rwose amakuru nk'aya abantu baba bakeneye kuyamenya. Birababaje ko nka Black Rhino yo yazimiye mu Rwanda, hamwe n'Intare. Ikibazo ni uko abanyarwanda benshi batuva impamvu izi nyamaswa zikwiriye kubungwabungwa, ariko ibi wakoze ni byiza cyane, n'abandi bakomerezeho inzira ni ndende.
Musubize30.11.2011 saa 08:03
Roxie
turinde icyahungabanya inyamaswa zacu kuko ahanini zituzanira amadovize meshi sawa.
Musubize30.11.2011 saa 02:58
omex
turinde icyahungabanya inyamaswa zacu kuko ahanini zituzanira amadovize meshi sawa.
Musubize30.11.2011 saa 02:58
omex
abanyarwanda banga inzoka cyane.uwo muco rwose simwiza wo guharabika inzoka.aliko muziko inzoka ko arizo zikorwamo inkingo nyinshi zirinda indwara.kuva ku nyamaswa aliko ntimuvuge ntakamaro kazo nibyo bituma zikomeza guhohoterwa.tuzirengere rero.
Musubize30.11.2011 saa 01:01
rsv
ibi biremwa biri mubituma nibura isi yacu iba nziza dore ko abantu bamwe bo baba bashaka gutema ishami duhagazeho( tugerageze tubirinde rero)
Musubize30.11.2011 saa 00:32
Rugina Bwanakweli
bizabarya ibi bisimab tous. numvise ko ingona zo zibamereye nabi iyo hirya ubwo natwe tugomba gutyaza amenyo ubundi tugatanguranwa.
Musubize30.11.2011 saa 00:00
tity
Nk'uko Imana irindi ikiremwa muntu ni nako na mwene Adamu akwiye guharanira inyungu z'inyamaswa Kuko nazo ari ibiremwa byayo kandi ko yahawe ububasha bwo kubitegeka no kubirinda !
Musubize29.11.2011 saa 13:39
Junior Witness
Nk'uko Imana irindi ikiremwa muntu ni nako na mwene Adamu akwiye guharanira inyungu z'inyamaswa Kuko nazo ari ibiremwa byayo kandi ko yahawe ububasha bwo kubitegeka no kubirinda !
Musubize29.11.2011 saa 13:39
Junior Witness
Turengere ibi byiza bitatse u Rwanda duhashya ba rushimusi kuko ari abanzi b'ibyiza.
Musubize29.11.2011 saa 11:49
Alex

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!