Ikigo gikora ubushakashatsi kikanita ku ngagi zo muri Pariki y’Ibirunga mu Rwanda, Dian Fossey Gorilla Fund, kivuga ko ubwoko bw’ingagi ziba mu Birunga zifite umwihariko zitandukaniraho n’izindi, ikaba impamvu zikurura ba mukerarugendo cyane.
Izo ngagi zifite ibiziranga n’imyitwarire yihariye kimwe n’umubano utangaje kuko zibana mu matsinda, ibintu abazisura benshi bashima cyane ndetse bamwe bakazigiraho kugira ubufatanye.
Ibihugu birimo Nigéria, Guinée Equatorial, Gabon, Centrafrique na Angola nabyo bibamo andi moko y’ingagi, ariko zo zitandukanye n’izo mu Birunga ndetse ntizikundwa cyane nkazo.
Ahandi mu bihugu byavuzwe haruguru usanga ingagi ziba ahantu hasa n’aharinganiye ku buryo utahita ko ari mu misozi miremire.
Ibyo bishobora gutuma utekereza ko ku misozi ari ho zikunda kuba kuko iyo mu Majyaruguru y’u Rwanda yazihiriye, ariko si ko bimeze kuko ku musozi wa Kilimanjaro ufatwa nk’uwa mbere muremure muri Afurika ntizihaba; yewe no ku wa Everest muremure ku Isi ntazo wahabona.
Kuba ingagi zo mu Rwanda ziba mu misozi biva ku mateka
Kuba mu Birunga haba ingagi zikanakundwa cyane bigaragara ko hazibereye ntibisobanuye ko ingagi zikunda imisozi, ku buryo wakwitega kuzisanga ahari imisozi miremire hose.
Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Prof. Elias Bizuru yavuze ko kugira ngo mu misozi y’u Rwanda habe ingagi byaturutse ku mateka y’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati ”Impamvu ingagi zo mu Birunga ziba mu Rwanda, RDC na Uganda gusa ni amateka yabayeho. Si ingagi zonyine kuko hari n’ibimera byihariye biba mu misozi yacu kubera ayo mateka.
Prof. Bizuru yasobanuye ko mu myaka ibihumbi 18 ishize habayeho imihindagurikire y’ikirere, habaho ubukonje bukabije mu Isi yose maze imvura irabura.
Yakomeje ati “imvura yarabuze [maze] amashyamba menshi arangirika hasigara amashyamba make cyane. […] Hasigaye amashyamba make cyane, asigara ku misozi n’ibirunga byitaruye, bimera nk’ibirwa.”
Muri uko kumera nk’ibirwa ngo ingagi zari muri iyo misozi ntizongeye kubasha guhura n’izindi ngo zibe zabyarana, ahubwo hagiye havuka ubundi bwoko bushya (evolution) bitewe n’aho ziherereye.
Ibihe by’ubukonje bukabije byararangiye imvura irongeye iragwa amashyamba aramera nk’uko byahoze, ariko kuko imiterere y’izo ngagi yari yaramaze gutandukana kwihuza ntibyari bigishoboka.
Ati “Ni muri urwo rwego rero twagiye tubona ingagi z’iwacu mu Birunga nta handi ziri. Ni cyo kintu navuga gikomeye cyashobora gusobanura impamvu izo ngagi ziri hariya utazisanga ahandi.”
Kuba imisozi miremire nka Kilimanjaro na Everest itabamo ingagi, Prof. Bizuru yavuze ko n’ubundi zitari zisanzwe zihaba na mbere y’izo mpinduka.
Ati “Muri Tanzaniya, Afurika y’Epfo n’u Buhinde hari imisozi miremire iruta n’iya hano iwacu ariko ntizibayo. Ntizari kuhaba kuko ari ku misozi miremimire [ugendeye ku mpamvu yasobanuwe haruguru], ahubwo na mbere ntizahabaga. Aho ziri na mbere[y’ayo mateka] zarahabaga nuko zahinduye imiterere.”
Uwo mushakashatsi kandi yavuze ko ingagi ari ubwoko bw’inyamaswa zirangwa muri Afurika yo hagati cyane, ibintu yemeza ko ari yo mpamvu mu misozi miremire ya Asia utapfa kuzihasanga.
Ingagi ni bumwe mu bwoko bw’inyamaswa ziba mu ishyamba zikundwa cyane bikagaragarira ku buryo zisurwa kenshi. Usibye imyitwarire yazo idasanzwe, imiterere yazo ijya kumera nk’iy’ikiremwa muntu nayo igira uruhare mu kuba zakwishimirwa kurusha izindi nyamaswa.
Reba amafoto atandukanye y’ingagi mu birunga by’u Rwanda




>





















Amafoto: Niyonzima Moise
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!