U Rwanda rurashishikariza abantu gufata neza ahantu h’amageneka

U Rwanda rurashishikariza abantu gufata neza ahantu h’amageneka


Yanditswe kuya 30-05-2012 - Saa 10:12' na Abdu Nyampeta

Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 40 Umunsi Mpuzamahanga w’ibidukikije, abantu barashishikarizwa gukoresha neza amazi nko kureka ay’imvura, gusukura neza amazi yo kunywa n’ayo gukoresha mu ngo, no gufata neza ahantu h’amageneka, nk’ibiyaga, ibishanga n’imigezi.

Uyu mwaka, U Rwanda rwifatanije n’isi yose ruzizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije uzaba tariki ya 5 Kamena. Ikaba ari ku nshuro ya 40 u Rwanda ruwizihije.

Insanganyamatsiko yatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije (UNEP/PNUE) igira iti: “Ubukungu bwita ku bidukikije: Nawe bigiremo uruhare”.

Intego y’ibanze y’Umunsi Mpuzamahanga w’ibidukikije ni ukwerekana uruhare rwa buri wese n’ingaruka ziterwa no kudahindura imyitwarire mu bikorwa bye bya buri munsi by’iterambere atitaye ku bidukikije. Ibyo bikabangamira intego eshatu z’iterambere rirambye arizo: ubukungu, imibereho myiza n’ibidukikije.

Mu Rwanda uwo munsi uzizihizwa mu turere twose tw’igihugu hakorwa ibikorwa byo gukoresha ingufu zitabangamira ibidukikije nka “Biogas”, amashyiga arondereza ibicanwa, ingufu z’imirasire y’izuba, ibyo bikazakorerwa mu ngo, ndetse n’ahandi hantu hakorera cyangwa haba abantu benshi.

Hazaba kandi gushishikariza abantu gukoresha neza amazi nko kureka ay’imvura, gusukura neza amazi yo kunywa n’ayo gukoresha mu ngo, no gufata neza ahantu h’amageneka, nk’ibiyaga, ibishanga n’imigezi.

Hazakorwa na none ibikorwa by’isukura no kurwanya ikwirakwizwa ry’amashashi ya palastiki, gutera no gufata neza amashyamba, kurwanya isuri, gukoresha ifumbire y’imborera, kugabanya imyuka ihumanya ikirere ndetse n’ibikorwa bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ku rwego mpuzamahanga umunsi w’ibidukikije uzizihizwa mu gihugu cya Brazil.

Mu Rwanda, icyumweru cy’ibidukikije kizasozwa ku itariki ya 5 Kamana, cyatangiye ku ya 26 Gicurasi mu muganda wabereye mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo ahimuwe ibikorwa by’amagaraji akimurirwa ahabugenewe.

Gahunda y’ibikorwa yateguwa n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA).

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO