Koperative COVAGA yashyikirijwe igihembo cya National Energy Globe Award Rwanda

Yanditswe na M. M.
Kuya 17 Kamena 2012 saa 01:11
Yasuwe :
0 0

Koperative COVAGA ikorera mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora kuri uyu wa kane tariki ya 14 Kamena 2012, yashyikirijwe igihembo yatsindiye ku rwego rw’isi cyatanzwe na Energy Globe Foundation, igihembo mu cyiciro cyo kubungabunga amazi, mu mishinga 800 yapiganwe ku rwego rw’isi.
Umushinga wo gukura amarebe mu mazi ukorwa na Koperative COVAGA (Cooperative de Vannerie de Gashora) igizwe n’abagore 63 n’umugabo umwe wagaragaye nk’indashyikirwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije harwanywa (...)

Koperative COVAGA ikorera mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora kuri uyu wa kane tariki ya 14 Kamena 2012, yashyikirijwe igihembo yatsindiye ku rwego rw’isi cyatanzwe na Energy Globe Foundation, igihembo mu cyiciro cyo kubungabunga amazi, mu mishinga 800 yapiganwe ku rwego rw’isi.

Umushinga wo gukura amarebe mu mazi ukorwa na Koperative COVAGA (Cooperative de Vannerie de Gashora) igizwe n’abagore 63 n’umugabo umwe wagaragaye nk’indashyikirwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije harwanywa icyatsi cy’amarebe ubusanzwe cyanduza kinanakamya amazi mu biyaga, ndetse uyu mushinga ukaba waranashimiwe kuzamura imibereho myiza y’abagize Koperative n’abaturanyi kuko aya marebe bayabyaza umusaruro bayakoramo ibikoresho by’imitako n’ibikoresho byo mu rugo bijyanye n’umuco nyarwanda.

Mu mwaka w’2010 nibwo uwo mushinga watanzwe ngo ujye mu mapiganwa n’indi mishinga yari iturutse hirya no hino ku isi, amarushanwa akaba yararebaga imishinga yo mu cyiciro cy’ ubutaka (earth), Umuriro (fire), Amazi (water), umwuka (air), n’urubyiruko (youth). Uwo mushinga rero ukaba waratsinze nkuhagarariye igihugu cy’uRwanda mu cyiciro cy’amazi.

Madamu Kornelia Kirchweger intumwa ya Energy Globe Foundation niwe washyikirije abanyamuryango ba Energy Globe Foundation certificat yiswe National Energy Globe Rwanda 2011, akaba yaravuze ko uyu mushinga ari gihamya ko ibisubizo by’ibibazo byose by’umwihariko mu bidukikije bidatangwa n’ikoranabuhanga rihanitse nkuko abanyaburayi babyibeshya. Kuba Koperative COVAGA yarabashije kuvana amarebe mu biyaga ikanagerekaho kuyabyaza umusaruro kikaba ari kimwe mu byereka amahanga aho u Rwanda rugeze mu rwego rwo kwishakira ibisubizo.

Mme Dancilla GAHONGAYIRE uhagarariye COVAGA yatangaje ko kuba bageze ku rugero rwo kumenyekana ku rwego rw’isi bigiye kubongerera imbaraga zo gukora kurushaho ndetse no gushaka amasoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Rwagaju Louis wari witabiriye umuhango wo gushyikiriza Koperative COVAGA kiriya gihembo, yasabye abanyamuryango bayo gukora ibihangano byinshi kandi byiza bikozwe mu marebe abizeza ubufatanye bw’Akarere mu gushaka amasoko.Yasabye ababyeyi bagize COVAGA kuba intangarugero n’ababyeyi b’inyangamugayo aho bari hose kandi bagashyira hamwe, bagasangira inyungu ku rwego rumwe, ntihagire abumva ko basumba abandi kugirango Koperative irusheho gukomera kandi inyungu zayo zigere kuri Bose.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije Dr Rose MUKANKOMEJE, witabiriye ibirori byo gushyikiriza COVAGA iki gihembo yongeye kwibutsa ko igihe kigeze ngo abanyarwanda bishakemo ibisubizo by’ibibazo bafite. COVAGA ikaba itanze urugero rwiza mu gutanga ibisubizo.

Koperative COVAGA yatangiye gukora mu mwaka wa 2006. Kubera imirimo y’iyi koperative, ibikorwa by’ubworozi bw’amafi bwari bwarahagaze bikaba byarongeye gusubukurwa.

Kubera urwego imaze kugeraho imenyekana, Koperative COVAGA yagiye ibona abaterankunga batandukanye harimo abo muri Kaminuza imwe yo muri Amerika y’amajyaruguru bamaze kuyubakira amazu yo gukoreramo ibihangano byayo, kuyifasha gutunganya uturima tw’igikoni no gutunganya ahahingwa ibihumyo mu rwego rwo kuzamura imirire yabo. aba baterankunga kandi bamaze kubagezaho ibikoresho bibika imyaka bakoresheje ingufu z’imirasire y’izuba.

Iri shimwe yahawe na Energy Globe Foundation ku rwego rw’isi naryo rikaba riyifungurira imiryango yo kwagura amarembo y’ibihangano byayo.

 Kubera imirimo ya koperative COVAGA, ibipimo byafashwe kuri iki kiyaga mu mwaka wa 2010 byagaragaje ko amazi yacyo yiyongereye ndetse n’ibikorwa by’ubworozi bw’amafi bwari bwarahagaze byongeye gusubukurwa.

 Mu mwaka wa 2010 u Rwanda rwakiriye inkera yateguwe na energy globe, aho Perezida wa repubulika y’ u Rwanda yahawe igihembo cy’imbaraga ashyira mu kubungabunga ibidukikije no guha umwanya gahunda yo kubungabunga ibidukikije muri gahunda z’iterambere ry’igihugu.

 Igihembo Energy Globe World Award for sustainability cyatangijwe mu mwaka w’1999 n’uwitwa Wolfgang Neumann ubu kikaba kimaze kumenyekana nka kimwe mu bihembo bikomeye ku isi. Buri mwaka imishinga yo kubungabunga umutungo kamere n’iyo gukoresha ingufu zisubira (renewable energy) irarushanwa. Intego ni ugushyira ahagaragara imishinga iharanira iterambere rirambye hagamije kwerekana ko ibibazo byinshi is ifite bishamikiye ku bidukikije bishobora kubonerwa ibisubizo bihamye.

 Aya marushanwa akorwa mu byiciro (categories) bitanu aribyo : ubutaka (earth), Umuriro (fire), Amazi (water), umwuka (air), n’urubyiruko (youth).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza