Harashakishwa uburyo bw’imyubakire bwafasha kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na
Kuya 31 Gicurasi 2012 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Kuva kuri uyu wa Gatatu tari ya 30 kugeza kuri 31 Gicurasi 2012, i Kigali hateraniye inama y’iminsi ibiri yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (Rwanda Housing Authority) ndetse n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abanyakoreya cyita ku bidukikije (Global Green Growth Institute), inama iri mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kubungabunga ibidukikije hagabanywa ingufu zikoreshwa mu ngo.
Global Green Growth Institute ije gufasha u Rwanda guha ubumenyi bugendeye ku bunararibonye (...)

Kuva kuri uyu wa Gatatu tari ya 30 kugeza kuri 31 Gicurasi 2012, i Kigali hateraniye inama y’iminsi ibiri yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (Rwanda Housing Authority) ndetse n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abanyakoreya cyita ku bidukikije (Global Green Growth Institute), inama iri mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kubungabunga ibidukikije hagabanywa ingufu zikoreshwa mu ngo.

Global Green Growth Institute ije gufasha u Rwanda guha ubumenyi bugendeye ku bunararibonye ifite, haba iwabo muri Korea, n’ahandi ikorera ku isi, bwo gutuma abanyarwanda bamenya uburyo bwiza bwo kubakamo hateganywa uburyo bwo kurondereza ingufu zikoreshwa mu gucana no kubonesha, ibintu bizafasha no mu gutuma ibidukikije bidahungabanywa, nk’uko Myung Kyoon Lee ukuriye uyu mushinga mu Rwanda abitangaza.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiturire, Esther Mutamba yavuze ko ubu bufatanye mu kungurana ibitekerezo kuburyo hashyirwaho ingamba zirengera ibidukikije hanaronderezwa ingufu z’amashanyarazi, buziye igihe kandi bikanaba byiza kuri bo nk’abantu bashinzwe imiturire.

Yagize ati: “Iyi gahunda nimara kunozwa izafasha abantu bakeneye kubaka, kumenya uburyo bwiza bwo kubakamo amazu yabo, bigafasha mu kurondereza ingufu nke u Rwanda rufite.”

Ibi nni anabihuriraho na James Kamanzi, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, wafunguye ku mugaragaro iyi nama, avuga ko afite ikizere ko izungura byinshi abayiteraniyemo, bikazanafasha mu gutegura imiturire y’u Rwanda habungawabungwa ibidukikije.

“Aba banyakorea iwabo basanzwe bafite ingamba z’uburyo bakoreshamo ingufu zose bafite, ni ukuvuga ikomoka ku zuba, umuyaga, amazi nta nazimwe badashaka uburyo bazibyazamo ingufu z’amashanyarazi, kandi ibidukikije ntibihangirikire. Niyo mpamvu bari hano ngo badufashe mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku buryo bw’imyubakire, n’imiturire hifashishijwe igishushanyo mbonera.”

Kuruhande rw’abanyakoreya, nabo bahamya ko u Rwanda ni rubishyira mu ngamba z’imyubakire, n’igishushanyo mbonera cy’imiturire, bizashoboka ko rwagabanya kurushaho iyangizwa ry’ibidukikije, hashakisha izindi ngufu zo gucana ziboneye, kandi n’amashanyarazi akaronderezwa, bityo amenshi akajya gukoreshwa mu nganda nk’uko iwabo bisanzwe bimeze.

Myung Kyoon Lee yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cya kabiri cya Afurika, Global Green Growth Institute igezemo nyuma ya Ethiopia, dufite ikizere ko naho umugambi wacu wo guharanira ibungwabungwa ry’ibidukikije hakoreshwa ingufu nke zo gucana zishoboka, uzagerwaho, nk’uko n’ahandi dukorera ku isi bigenda bimera neza.”

Global Green Growth isanzwe ikorera mu bihugu bya Korea y’Amajyepfo, Cambodia, Kazakhstan, na Ethiopia yo muri Afurika ubu igiye kwiyongeraho n’u Rwanda mu mkinsi ya vuba aho izatangiza ibikorwa byayo ku mugaragaro mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza