REMA ihangayikishijwe n’iyangirika ry’ibidukikije rikomoka ku ikoreshwa ry’inkwi n’amakara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Gicurasi 2017 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), gitangaza ko gihangayikishijwe n’uko Abanyarwanda benshi bakoresha ibicanwa bikomoka ku mashyamba bituma agenda arushaho kwangirika.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije uzizihizwa ku itariki ya 5 Kamena 2017 ku rwego rw’igihugu ukazabera mu Karere ka Gakenke, ku nsanganyamatsiko igira iti “Duhuze umuntu n’ibidukikije, ni byo shingiro ry’ubuzima”.

Iri hame riracyabangamiwe n’ibibazo bitandukanye birimo kuba abanyarwanda benshi batunzwe n’ubuhinzi bukorerwa ku butaka buto, imyubakire y’akajagari cyane cyane mu mujyi yo ntandaro yo kumara ubutaka buhingwa, ibyotsi bihumanya ikirere bikomoka ku bwinshi bw’ibinyabiziga n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa binyuranyije n’amategeko no gukoresha inkwi nk’igicanwa cy’ibanze n’ibindi.

Mu kiganiro gitegura iyizihizwa ry’uyu munsi, REMA yagarutse ku ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku mashyamba birimo inkwi n’amakara, igaragaza ko ari ikibazo gihangayikishije mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo(EICV 4)bwerekanye ko mu cyaro abatekesha amakara n’inkwi bari ku kigero cya 94 % na ho mu mijyi bari kuri 67%.Ni mu gihe ubuso bw’u Rwanda buteyeho amashyamba bugera kuri 29.6% hakaba hifuzwa ko mu 2018 buzaba bugera kuri 30%.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Collette Ruhamya yagize ati “ Ni urugamba turwana nka leta; Minirena n’Ikigo gihinzwe amazi n’amashyamba, twese twashyize hamwe ngo tubashe kugabanya gukoresha ibiti. Urebye uko igihugu giteye, dukomeje gukoresha ibiti nk’uko tubikoresha twazanabibura. Kuri ubu hari n’abantu batabona inkwi aho batuye. Mwumvise ko mu nkambi bahisemo kuzajya bakoresha gas, ni ikibazo kuko babonye ko ibiti byashize.”

“Turakangurira abaturage bagikoresha inkwi n’amakara kubivamo bagakoresha Gas kuko irahendutse ugereranyije n’amakara. Turakorana n’abashoramari bashobora kuzana gas nto, umuturage ufite ubushobozi buke akaba yakagura nk’uko agura akadobo k’amakara.”

Ikindi REMA isaba abaturage ni ugukoresha amashyiga arondereza ibicanwa na biogas, iyi gahunda ikaba igomba kubahirizwa mu midugudu yose y’icyitegererezo yubakwa hirya no hino ndetse hakarebwa uko inganda nyinshi zigikoresha ibiti zahindura imikorere zigakoresha gas.

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije mu Rwanda bizabanzirizwa n’icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije, kizatangizwa mu gikorwa cy’umuganda rusange wo mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, kikageza ku wa 5 Kamena.

Iki cyumweru kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo gukangurira abaturage kurushaho kwita ku bidukikije aho batuye, gufata amazi y’imvura, gukusanya imyanda mu buryo butabangamira ubuzima bwa muntu n’inzego bireba zigashyiraho gahunda y’imiturire yita ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije wizihizwa buri mwaka tariki ya 05 Kamena. Uwo munsi washyizweho n’ Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1972, akaba ari imwe mu nzira uwo muryango wifashisha mu gushishikariza isi yose cyane cyane abafata ibyemezo kwitabira ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Collette Ruhamya
Abanyamakuru mu kiganiro gitegura iyizihizwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w'Ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza