Kwamamaza

Umwaka wa 2015 waciye agahigo mu bushyuhe ku Isi kuruta indi myaka yose

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 14:10' na Philbert Hagengimana


Ibiro by’Abanyamerika bishinzwe ikirere n’inyanja, NOAA, byashyize ahagaragara raporo y’umwaka wa 2015 ku mihindagurikire y’ibihe, aho igaragaza ko ariwo mwaka waciye agahigo ku bushyuhe bwinshi ku Isi mu mateka.

Iyo raporo yakozwe n’inzobere 450, igaragaza ko ubushyuhe bwinshi bwoherejwe ku Isi n’imyuka yo mu kirere iterwa n’ingaruka z’ibikorwa bya muntu byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba.

Indi mpamvu yateye uwo mwaka guca agahigo ni ubutumburuke bw’amazi y’Inyanja ndetse na El Nino (igihe amazi yo mu nyanja ya Pacifique aba afite ubushyuhe buri ku gipimo cyo hejuru), byagize ingaruka ku miyaga n’ikirere ku Isi hose ku rwego rudasanzwe ugereranyije n’indi myaka yose yabanje.

Mu 1992, ubushakashatsi bwagaragaje ko buri mwaka, inyanja izamuka ho santimetero 3.3, ariko mu 2015, yazamutseho hafi santimetero indwi (7) ku zo yazamutseho mu 1993, ibyo bikaba bigaragara cyane ku Nyanja y’u Buhindi (l’océan Indien) no mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Inyanja ya Pasifika (océan Pacifique).

Iyo raporo y’izo mpugeke zo mu bice bitandukanye ku Isi igaragaza ko ku ruhembe rw’Isi rwo mu Majyaruguru (Pôle Nord) ubusanzwe hahora urubura, ubushyuhe bwazamutseho 2.8 kuva mu kinyejana cya 20, urwo rubura kukaba rugenda rugabanuka kuva mu myaka 36 ishize.

Mu Ugushyingo 2015, Ikigo Mpuzamahanga cy’Iteganyagihe (World Meteorological Organisation/WMO), cyari cyatangaje ko uwo mwaka ugiye guca agahigo mu kurangwa n’ubushyuhe kurusha indi yose mu myaka 30 ishize hagendewe ku bipimo by’ibanze.

Abashakashatsi b’icyo kigo bari bagaragaje ko imyaka itanu (kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu 2015) izaca agahigo, ahanini biturutse ku muyaga ukomeye cyane wa El Nino, ndetse n’ibikorwa bya muntu na byo bitera ihindagurika ry’ikirere.

Ibipimo bya WMO kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira 2015, byagaragazaga ko impuzandengo y’ubushyuhe ku rwego rw’Isi mu mwaka wa 2015 ari Dogere Celesius 0.73.

Imibare yagaragaye mu myaka itanu ishize kuva mu 2011 kugeza mu 2015, igaragaza ko ubushyuhe bwari ku gipimo cya Dogere Celesius 0.57.

Abo bashakashatsi kandi batangazaga ko n’uyu mwaka wa 2016 uzakomeza kugirwaho ingaruka na El Nino kurusha mu mwaka wa 2015, bityo abantu bakwiriye kwitega ubushyuhe bukomeye.

Umwaka wa 2015 waciye agahigo mu bushyuhe ku Isi kuruta indi myaka yose

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved