00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuntu umwe muri batatu ku Isi yicwa n’ubushyuhe

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 1 Kamena 2021 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi baburiye abantu ko uyu mubumbe dutuye ushobora kwibasirwa n’ubushyuhe bwinshi butera impfu, biturutse ku ihumana ry’ikirere rirushaho gufata indi ntera.

Ubu bushakashatsi buvuga ko nibura kimwe cya gatatu cy’abantu bapfa bazize ubushyuhe buri mwaka baba bazize imirimo ya muntu ituma habaho ihindagurika ry’ikirere mu buryo bukabije kigahumana.

Abashakashatsi baherutse gukorera inyigo mu mijyi 732 iri mu bice bitandukanye by’Isi kuva mu 1991 kugeza mu 2018. Bavuga ko 37% by’impfu zituruka ku bushyuhe zatewe n’imirimo ya muntu.

Imibare yavuye mu bushakashatsi irerekana ko abantu 9700 bapfa buri mwaka bazize ubushyuhe bukabije ariko uwo mubare urarenga cyane kuko abo ari ababaruwe mu mijyi 732.

Ana Vicedo-Cabrera wagize uruhare muri ubu bushakashatsi, yavuze ko kandi izi mpfu zishobora kwirindwa.

Ati “Izi mpfu ziterwa n’ubushyuhe zishobora kwirindwa kubera ko ari ibintu biterwa natwe mu buryo butaziguye.”

Imijyi yo muri Amerika y’Epfo ni yo yagaragayemo imibare myinshi y’abantu bapfa bazize ubushyuhe bwinshi buturuka ku ihumana ry’ikirere.

Urugero ni nka Sao Paulo yo muri Brésil, ifite abantu 239 bapfa buri mwaka bazize ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Ibindi bice biza ku isonga ni Amajyepfo y’u Burayi hamwe na Aziya.

Aba bashakashatsi bakangurira imijyi gukaza ingamba zijyanye no kubungabunga ikirere mu maguru mashya hirindwa ibintu bituma ubushyuhe burushaho kuba bwinshi n’ikirere kigahumana kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu zirimo n’urupfu.

Ubushyuhe bukomeje kugira ingaruka ku Isi, yaba ku buzima bwa muntu n'ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .