U Rwanda rugeze he rushaka igisubizo kirambye cy’inda zibasira amashyamba?

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 Kanama 2019 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Guhera 2013 mu Rwanda hagaragaye udusimba twitwa inda z’ishyamba, turya amababi y’inturusu bigatuma zidakomeza gukura nk’uko bisanzwe, biha umukoro Leta n’abandi bafite amashyamba mu nshingano wo gushakisha umuti ubasha guhangana nazo.

Utu dusimba tuzwi nka nka ‘Thaumastocoris Peregrinus’ ngo dufite inkomoko mu bihugu inturusu zaturutsemo birimo Australie n’ahandi higanje amashyamba menshi yazo.

Bizumuremyi Faustin wo mu Karere ka Gisagara yabwiye IGIHE ko ‘ziriya nda ziracyahari mu biti by’inturusu gusa ntabwo zikiri nyinshi nk’uko byari bimeze mu minsi yashize kuko hari igihe wajyaga mu ishyamba zikakuzuraho, ukabona inturusu ziri kuma zihagaze’.

Mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe amazi n’amashyamba (RWFA), Prime Ngabonziza, yavuze ko ubushakashatsi bwerekanye ko ziriya nda ziterwa no kudakorera ishyamba nk’uko n’abantu barwara inda kubera umwanda.

Ati “Twafasheho duke muri turiya dusimba dukorana n’Ikigo cy’Ubushakashatsi cyabaga muri RAB tubyohereza mu mahanga, baturebera aho inturusu zaturutse babona turiya dukoko batuzi, batugira inama ko duterwa n’uko amashyamba afashwe.”

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko ziterwa n’amazi make ari aho ibiti biba biteye, uko bikoreye n’ibindi kandi ko kuzirwanya hakoreshejwe umuti wuhirwa byagira izindi ngaruka ku bidukikije nk’amazi, imyaka n’ibindi.

Ati “Batubwira ko kuzana umuti wo gufuhera muri ayo mashyamba byateza ikibazo gikomeye kurusha utwo dukoko duterwa n’uko amashyamba afashwe. Batugira inama yo gukorera amashyamba, hagacibwamo imiringoti ifata amazi, ibiti bikabona ahagije.”

Yakomeje agira ati “Ibyo bamaze kubitubwira twatangiye kubikora, tuganira n’abaturage n’uturere hari aho byagiye bicika. Uko byari bimeze mu 2014, ubu ntabwo ariko bimeze. N’aho uzibona ni nko mu ishyamba ry’umuturage usanga ridafashwe neza.”

Indwara y’inda yibasiye inturusu yagaragaye bwa mbere mu bihugu bya Australie, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Eritrea no muri Uganda.

Inturusu zibasirwa n’izi nda zihariye ubuso bunini bw’ahateye amashyamba mu Rwanda kuko ziteye ku buso bungana na 55% by’ubuso bwose buteyeho amashyamba.

Ubusanzwe u Rwanda rufite ubuso bungana na kilometero kare 26 336. Muri ubwo buso bwose, 28.3% hateyeho amashyamba.

U Rwanda rwihaye intego ko mu 2020 amashyamba azaba ari kuri 30% by’ubuso bwose bw’igihugu hagamijwe kugira ikirere kitabangamiye umusaruro w’igihugu n’abagituye.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gushaka umuti w'inda zangiza amashyamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza