00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde bwemeje burundu amasezerano ya Kigali yo kurinda akayunguruzo k’izuba

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 20 Kanama 2021 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Inteko ishinga Amategeko y’u Buhinde yatoye yemeza burundu iyubahirizwa ry’amasezerano ya Kigali yo kurinda iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba, hagabanywa umwuka woherezwa mu kirere wa hydrofluorocarbons (HFCs) uva mu byuma bikonjesha n’ibitanga umuyaga (air conditioners).

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali n’ibihugu 197 mu Ukwakira 2016, avugurura ayasinyiwe i Montreal muri Canada mu 1989, agamije kugenzura ikoreshwa n’iyoherezwa mu kirere ry’uyu mwuka wa HFC ugira uruhare rukomeye mu kwangiza akayunguruzo k’izuba kazwi nka ‘Ozone’ karinda abatuye Isi kugerwaho n’ubukana bw’imirasire yaryo.

U Buhinde buteye ikirenge mu cya leta Zunze Ubumwe n’ u Bushinwa biherutse kwemeza iyubahirizwa ry’aya masezerano mu mezi ashize nka bimwe mu bihugu bikora ibikoresho bikanohereza uyu mwuka mwinshi kuruta ibindi.

Biteganyijwe ko hazagabanywa toni miliyoni 105 z’imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere bigafasha kugabanya ubushyuhe ku Isi bungana na dogere Celsius 0.5 kugeza mu 2100.

U Buhinde bwihaye intego yo kuba bwagabanyije HFC ingana na 80% mu 2047 by’umwuka bwoherezaga mu kirere, mu gihe Amerika yo izagabanya 80% mu 2034 naho u Bushinwa bwo bukayigabanya mu 2045, binyuze mu gukoresha ibikoresho bifite ikoranabuhanga ritangiza ikirere.

Ibihugu byateye imbere nka Canada, Amerika, u Bushinwa n’Ibihugu by’i Burayi biteganyijwe ko aribyo bizabanza kugabanya ikoreshwa ry’uyu mwuka, bigakurikirwa n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bizatangira kuyubahiriza mu 2024 . u Buhinde bwo buzatangira mu 2028.

Kugeza ubu ibihugu 122 nibyo bimaze kwemeza burundu aya masezerano harimo n’u Rwanda rwayemeje rugikubita mu 2017.

Ubwo amasezerano ya Kigali avugurura aya Montreal yasinywaga mu Ukwakira 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .