Minisitiri w’u Budage ushinzwe kurengera ibidukikije arasura u Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 19 Nzeri 2016 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’u Budage ushinzwe kurengera ibidukikije, Dr. Barbara Hendricks, n’itsinda azaba ayoboye bategerejwe mu Rwanda kuwa 26- 28 Nzeri 2016 mu biganiro byo kubungabunga umutungo kamere.

Minisitiri Dr. Hendricks azahahurira na Minisitiri Ushinzwe Ibidukikije n’Umutungo Kamere wa El Salvador, Lina Pohl, baganire na mugenzi wabo w’u Rwanda ushinzwe Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta, ku buryo burambye bwo kubungabunga umutungo kamere.

Muri iyi nama buri mu Minisitiri azasangiza bagenzi be ubunararibonye bw’igihugu cye mu bijyanye na gahunda yo gusazura amashyamba (FLR) n’ingamba na porogaramu buri gihugu gifite cyangwa kirimo gukora.

Bazanaganira ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yiswe Bonn-Challenge Process. Iyi gahunda mpuzamahanga yatangijwe mu 2011 i Bonn mu Budage, igamije kurwanya ibikorwa byonona amashyamba hashyirwa imbere kuyatera no kuyasazura.

Minisitiri Dr. Hendricks azasura imishinga myinshi yo gutera amashyamba mu gihugu, anasure umushinga w’Abadage wo gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku zuba.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, anaganire n’itangazamakuru.

Uruzinduko rwa Dr. Hendricks rukurikiye urwa Minisitiri w’u Budage ushinzwe ubufatanye mu bukungu n’iterambere, Dr.Gerd Müller, wasuye u Rwanda muri Kanama uyu mwaka.

Minisitiri w’u Budage ushinzwe kurengera ibidukikije, Dr. Barbara Hendricks

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza