00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yasabye ko hafatwa ingamba zo kugabanya Gaz Méthane mu maguru mashya

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 7 Gicurasi 2021 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita Ku Bidukikije (UNEP) yagaragaje ko gaz Méthane iri mu bikomeje guhumanya ikirere bigateza imihindagurikire y’ibihe ituma ubushyuhe bukomeza kwiyongera, isaba ko hafatwa ingamba zo kuyigabanya mu maguru mashya.

Iyo raporo yiswe Global Methane Assessment yamuritswe kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021, yerekana ko iyo gaz ihumanya ikirere ku gipimo cya 30% nyuma ya dioxide de carbone, ariko bigatandukanywa n’uko Méthane yo imara mu kirere imyaka icumi gusa naho carbone ikaba yahamara imyaka isaga 100.

Ni aho abashakashatsi bakoze iyo raporo bahereye bavuga ko kuyigabanya bishoboka kandi byagira akamaro kuko nko kugabanya 45% by’iyo gaz bishoboka mu myaka 10, ndetse mu gihe byaba bigenze gutyo nyuma y’imyaka 25 ubushyuhe bw’Isi bukaganukaho dogere Celisius 0,3.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNEP, Inger Andersen, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’amahanga mu kugabanya iyo gaz mu maguru mashya.

Yagize ati “Kugabanya Méthane ni cyo kintu gikomeye twakora mu koroshya imihindagurikire y’ikirere mu myaka 25 iri imbere, bikuzuzanya n’izindi mbaraga zikenewe mu kugabanya dioxyde de carbone. Inyungu byagira kuri rubanda, ubukungu no ku bidukijije ni nyinshi kandi ntizabonerwa ikiguzi. Dukeneye ubufatanye bw’amahanga mu kugabanya Méthane nyinshi ishoboka vuba na bwangu muri iyi myaka icumi.”

Gaz Méthane ishobora kuva mu mu mazi cyangwa mu butaka nk’ibindi binyabutabire kamere no mu bintu biba bimaze igihe kinini byaraboze no mu bikorwa bya muntu bisanzwe.

Ibyo birimo ikoreshwa ry’ibicanwa ryongera 35%, imyanda yongera 20% ndetse n’ubuhinzi bwongera 40%.

Ku rundi ruhande, iyo raporo yanagaragaje ko kugabanya iyo gaz bishoboka kuko nk’ibikorwa bya muntu biyongera ubu bishobora kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho.

Ubuhinzi n’ubworozi byakorwa mu buryo bwa kijyambere, ibimoteri n’ahandi harundwa imyanda n’ibishingwe ku Isi hakagabanywa, ndetse ikoreshwa ry’ibicanwa nk’amakara,inkwi,ibikomoka kuri peteroli n’ibindi nka nyiramugengeri bikagabanywa himakazwa uburyo bujyanye n’igihe butanangiza ibidukikije.

Amasezerano ya Paris agamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere yashyizweho umukono n’ibihugu 200 , agena ko buri gihugu cyayemeye cyakora iyo bwabaga kikagabanya imyuka cyohereza mu kirere ku buryo nibura mu 2050 ubushyuhe bw’Isi bwazaba buri kuri dogere Celisius 2 byaba byiza bukajya munsi ya dogere Celsius 1,5.

Kuba gaz Méthane yatangira kugabanywa nk’uko iyo raporo yabisabye, ndetse n’uburyo bwo kugabanya dioxyde de carbone bugakomeza gushyirwamo ingufu hifashishwa amashanyarazi, bishobora kugeza kuri iyo nsinzi.

Ibintu bigaragara muri ayo mazi bisa n'urufuro, ni gaz Méthane irimo izamuka bikabira (Ifoto: BBC)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .