00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuruza ku mihindagurikire y’ibihe; ibihugu birasabwa guhaguruka mu maguru mashya

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 9 Kanama 2021 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Ibiza byibasira isi birarushaho kugenda bigira ubukana, hamwe imyuzure irahitana abantu ahandi ubushyuhe bukabije bwabyaye inkongi mu bihugu bya Amerika n’u Burayi ku buryo n’ubu rukigeretse.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, hasohotse raporo ku mihindagurikire y’ibihe ku isi aho iva imuzi ibijyanye n’aho ihagaze mu byo guhangana na byo.

Abahanga baratabaza bavuga ko abayobozi b’ibihugu bakwiye gufatira ibintu mu maguru mashya nubwo hari aho bitagifite igaruriro.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze ku bufatanye bw’ihuriro rya za guverinoma zihuriye mu mugambi wo gukurikirana imihindagurikire y’ibihe, IPCC.

Burashimangira ko ibikorwa bya muntu ari byo nyirabayazana w’ubushyuhe bukabije ku isi n’izindi mpinduka zifite ingaruka zirimo kuba amazi y’inyanja agenda arenga ingabano zayo.

Imyaka itanu ishize yaranzwe n’ubushyuhe bukabije, ibintu bitaherukaga kubaho uhereye mu 1850 kandi bica amarenga ko ubushyuhe buzakomeza kwiyongera hagati y’umwaka wa 2010 na 2030.

Nubwo bimeze bityo haracyari amahirwe yo kugabanya ingaruka ihindagurika ry’ibihe rigira ku batuye isi.

Kugeza ubu zimwe muri gahunda zihari zigamije kugabanya umuvuduko w’imihindagurikire y’ibihe ari na zo zitanga ibyiringiro by’ahazaza harimo kuba haratangiye ibikorwa by’ubuhinzi bikorerwa mu nzu zabugenewe, kugabanya ibyuka bihumanya ikirere byoherezwa n’inganda, guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga byifashisha amashanyarazi aho kuba mazutu na lisansi n’indi mirimo yashyira iherezo ku izamuka ry’ubushyuhe riteye inkeke ku mubumbe dutuyeho.

Hifashishijwe inyigo n’ubushakashatsi bw’abahanga buri mu mpapuro zigera ku bihumbi 14 abashakashatsi berekanye ko nibura mu 2030, izamuka ry’ubushyuhe bw’isi rizaba rimaze guhindura byinshi kuri uyu mubumbe.

Byatumye inzobere zinyuranye mu bijyanye no kurengera ibidukikije zihamagarira za guverinoma n’ibihugu kugira bwangu zigakora ibikorwa bigamije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Kuva mu myaka mike ishize isi yatangiye kugira ibihe bitari byarigeze kuyiranga mu mateka yayo birimo ubushyuhe bukabije, inkongi z’umuriro n’imyuzure ikomeye ndetse iyi raporo yasohotse ikaba ivuga ko uko ubushyuhe burushaho kuzamuka ari ko isi izarushaho kwibasirwa n’ibiza nk’ibyo bikomeye.

Abahanga bavuga ko uko inkombe z’inyanja ziyongeraho na santimetero imwe, bishyira abantu benshi mu byago byo kwibasirwa n’imyuzure.

Urugero rwa hafi rukaba ari urwo mu Burundi baturiye ikiyaga cya Tanganyika bamaze igihe bibasiwe n’amazi yacyo yamaze kurenga inkombe kugeza ubwo ubuyobozi muri icyo gihugu bwamaze gusaba abaturiye icyo kiyaga kwimuka.

Ubushyuhe bukabije bwateye inkongi muri California ibice byinshi bisigara bimeze nk'ubutayu
Umujyi wa Cologne mu Budage wibasiwe n'imyuzure
Inkongi z'umuriro zimaze iminsi zica ibintu mu Bugeriki kubera ubushyuhe burenze urugero
Muri Portland, muri Oregon Convention Center hateguwe aho abantu bajya kuryama ngo babashe kwihoza mu gihe ubushyuhe bubarembeje
Abarenga 300 bishwe n'imyuzure mu Ntara ya Henan mu Bushinwa mu minsi mike ishize
Ikiyaga cya Tanganyika gikomeje kuzura mu buryo cyototeye ibice by'Umujyi wa Bujumbura
Mu Bubiligi na ho inzu nyinshi zari zarengewe kubera imyuzure mu minsi ishize
Imodoka nyinshi zateruwe n'amazi, zimwe arazijyana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .