00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatanzwe umuburo ku baturage bafatirwa muri Pariki ya Nyungwe bica inyamaswa ziyirimo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kanama 2021 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Abayobozi n’abaturage bo mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe bakanguriwe kurwanya bivuye inyuma abajya muri Pariki ya Nyungwe gukoreramo ibikorwa bitemewe kuko bihanwa n’amategeko kandi bikabangamira umutekano.

Ibi babisabwe ku wa 25 Kanama 2021, ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert ari hamwe n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Nyamagabe, Major John Agaba bakoranaga inama n’abayobozi bahagarariye ibyiciro bitandukanye kuva ku Mudugudu kugera ku Murenge bo mu Murenge wa Kitabi.

Ni inama ibaye nyuma y’uko ku wa 23 Kanama 2021, abagabo babiri bafashwe bamaze gushimuta no kwica inyamaswa ebyiri zizwi nk’ifumberi muri Pariki ya Nyungwe ubu bakaba bafunze.

Kabayiza yasabye aba bayobozi gukora ubukangurambaga abaturage bakumva ibibi byo kugira ibikorwa bakorera muri Pariki ya Nyungwe.

Yagize ati “Mu Mudugudu wa Bususuruke hari abaturage bashimuse ifumberi ebyiri barazica. Turashimira abaturage bihutiye kubagaragaza nubwo izo nyamaswa zapfuye. Icyo tubasaba ni uguhamya ko hari abaturage b’Imboni za Nyungwe mu kuyikunda no kuyirinda nk’uko intero ibivuga, twongere twibukiranye ko gushimuta inyamaswa ari icyaha abantu babireke kandi babicikeho”.

Yibukije ko mu rwego rwo gufasha abaturiye Pariki ya Nyungwe gukora ibikorwa bibateza imbere, hari imishinga itandukanye bagiye bazanirwa kandi ikazakomeza no kwiyongera.

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Nyamagabe, Major John Agaba yabwiye aba bayobozi ko muri Pariki ya Nyungwe hagomba kujyamo gusa abasirikare barinze umutekano, umuturage ufatiwemo akaba afatwa nk’umwanzi.

Yabibukije ko nta kibazo cy’umutekano muke igihugu gifite ariko abasaba gukomeza kwicungira umutekano.

Yagize ati “Icyo Ubuyobozi bubashakaho ni umutekano, imibereho myiza n’ubuzima bwiza kugira ngo abana banyu babashe gukura neza. Ni amahirwe mufite kuba muturiye iri shyamba”.

Muri iyi nama abayobozi bibukijwe gushyira imbaraga mu zindi gahunda za Leta zirimo gukangurira abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), kwitegura igihembwe cy’ihinga 2022A hakiri kare, kurwanya ibyatanga icyuho cy’ikwirakwira rya COVID-19 n’ibindi.

Ndayambaje Ernest uri mu bagize Koperative y’abahoze ari abahigi n’abavumvu muri Pariki ya Nyungwe, yavuze ko bazakomeza gukora bakiteza imbere kandi bakanafatanya mu kurwanya abangiza Pariki ya Nyungwe.

Major Agaba yavuze ko nubwo nta kibazo cy’umutekano muke igihugu gifite, bidakwiriye kuba intandaro yo kwangiza urusobe rw'ibinyabuzima biri muri Pariki
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert yasabye abayobozi kumvisha abaturage ibibi byo kwangiza ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .