00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe umushinga wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biciye mu mashuri y’u Rwanda na Israël

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Hatangijwe umushinga w’imikoranire hagati y’abanyeshuri bo mu Rwanda n’abo muri Israël hagamijwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Rwatangijwe n’urubuga ruhuza Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Canada (IRYD) ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga urengera Ibidukikije(TiME), Umuryango Mpuzamahanga w’Abanya-Canada udaharanira inyungu, Harmony Foundation ndetse n’Umuryango ukorera ibikorwa by’ubugiraneza mu Rwanda, Shelter Them.

Uwo mushinga wiswe Israël-Rwanda School Biodiversity Program watangijwe ku mugaragaro ku wa 25 Gicurasi 2021, aho imikoranire izaba hagati y’abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Rugando ho mu karere ka Bugesera, ndetse n’abo mu ishuri rya Rogozin Educational Campus riherereye i Kiryat mu Majyepfo ya Tel-Aviv.

Ni umushina ufite intego yo kurema ubufatanye mu myigire n’imikorere y’abanyeshuri b’ibihugu byombi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Biteganyijwe ko binyuze muri uwo mushinga, abanyeshuri b’ibihugu byombi bazigira hamwe akamaro k’ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, uburyo bwo gufata imyanzuro mu matsinda mu gihe bazaba bagena ahakwiye kurindwa mu bidukikije, bakongera ubumenyi bwabo mu rurimi n’ubwumvane (communication), imico mishya n’ubumenyi mu mikoranire hagati y’imico itandukanye, guteza imbere ubumenyi bushya mu buhinzi n’izindi nzego mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu muhango uwo gutangiza umushinga wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper yashimiye Harmony Foundation ku bwo gufata umwanzuro wo gushyigikira uwo mushinga.

Yakomeje ati “Iki gikorwa kigaragaza neza uko urubyiruko rufite intego rushobora gutanga umusanzu ku iterambere rirambye ry’Isi.”

Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Dr Ron Adam, yavuze ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari byo bizagira uruhare mu gutuma ahazaza h’Isi hamera neza mu rwego rw’ibidukikije no kurinda imihindagurikire y’ikirere.

Ati “Nishimiye uyu mushinga uhuza abanyeshuri bo mu bihugu byombi, ukabafasha kugira ubumenyi bwisumbuye, ariko icy’ingenzi cyane n’ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije.”

Umuyobozi Mukuru wa TiME, Uri Shanas, yagaragaje ko buri segonda hari ubuso bw’ishyamba bungana n’ikibuga cy’umupira butakara, bityo ko hakwiye kwigishwa uburyo bwo kuyabungabunga hamwe n’ibindi binyabuzima; haherewe ku bakiri bato.

Ati “Turashaka ko buri muntu wese mu Isi haba n’umwana muto agira uruhare mu kugabanya iri yangirika.”

Umuyobozi wa IRYD, Gashirabake Moses, yavuze ko nubwo kugeza ubu hamaze guhuzwa amashuri abiri (rimwe ryo mu Rwanda na rimwe ryo muri Israël) “hari intego yo guhuza amashuri menshi ashoboka”.

Intego nyamukuru y’uwo mushinga ni iyo kongerera ubumenyi ababyiruka mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima hakiri kare binyuze mu bigo by’amashuri.

Umuhango wo gutangiza umushinga uzahuza abanyeshuri bo mu Rwanda n'abo muri Israël mu nyigisho zo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima wabaye hufashishijwe ikoranabuhanga ku wa 25 Gicurasi 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .