Ford yatangaje ko mu 2030 imodoka zayo i Burayi zizaba zikoresha amashanyarazi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 Gashyantare 2021 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ikora imodoka ya Ford yatangaje ko ifite intego y’uko muri 2030 imodoka zayo zose mu bihugu by’i Burayi zizaba zikoresha amashanyarazi gusa.

Iyi sosiyete iteganya ko muri 2026 izi modoka zizaba zaratangiye kuboneka. Uyu mushinga bawushyizemo imbaraga mu rwego kugabanya imodoka zikoresha lisansi na mazutu mu kubungabunga ibidukikije.

Ford yatangaje ko igiye gushora akabayabo ka miliyari y’amadorali y’Amerika mu gutunganya uruganda rwayo ruri mu Budage mu mujyi wa Cologne, kugira ngo byibuze muri 2023 izi modoka zizabe ziboneka ku isoko.

Umuyobozi wa Ford i Burayi, Stuart Rowley yatangaje ko bagiye kuvugurura uruganda rwa Cologne mu rwego rwo kwihutisha imirimo yo gukora izi modoka.

Ati “Ubu tugiye gutunganya uruganda rwa Cologne rumaze imyaka 90 rukorera mu Budage. Ni rumwe mu nganda za Ford zakoze cyane muri iyi myaka,ruzadufasha kugera ku ntego yacu muri ibi bihugu by’i Burayi.”

Iyi sosiyete n’imwe mu masosiyete akora imoda ikomeye cyane kuko ku isoko ry’u Burayi yihariye 15% ry’abaguzi.

Ford yatangaje ko mu 2030 imodoka zayo i Burayi zizaba zikoresha amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .