Comment title

1  

1
Emmy 2017-10-13 10:54:51

Iyo ntacyo wikeka ntutinya ubutabera kuko uba ufite ibimenyetso byinshi byagushinjura bikarangira ubaye umwere, nkurugero niba koko hari ishingiro ubushakashatsi Mucyo yakoze kuri jonocide yakorewe abatutsi bufite ibyo bimenyetso yifashishije byanifashishwa murukiko hanyuma ikibazo kikagira iherezo kandi ndatekerezako aribwo instinzi kubanyarwanda ndetse nubwo bufaransa bahita bugira ipfunwe ndetse ntibizongere kudutesha umutwe koko ntacyo twaba tukikanga ikindi nuko igihe cyose hari raporo zikorewe mu Rwanda amahanga yazajya azemera akaziha agaciro kuko urugero rwaba rubonetse so niba ntabutabera bwari bwabaho hazavugwa byinshi kandi hirengagiza ukuri. Ntawahakanako abafaransa batazi ukuri ndetse ntanuwahakanako igihugu cyacu kizaziko ibyo bintu cyabikoze cyangwa kitabikoze, munkuru zivuga kuri raporo ya Poux namugenziwe twayemeye nkukuri ntanubwo yigeze inengwa kandi nabo ni abafaransa kuki leta itashaka abacamanza mpuzamahanga baza batari abafaransa kugirango bakore ubwo bushakashatsi hanyuma kugirango ukuri kujye ahagaragara ahubwo tugashyira ingufu muguhakana

2
Rugero 2017-10-05 21:05:36

Abahutu nabo baragowe.Nigute wahanura perezida kandi uziko intambara irahita yaduka kandi urayitsindwa? Ibi byose abasilikare bicyo gihe bari babiziko FPR ibarusha imbaraga ko aho bari basigaye bacungira ari muri Arusha gusa.Ibi umuntu wese usoma cyangwa wabaye umusilikare arabizi.Ikindi umuntu yakwibaza.Aho bakwiriye imishwaro hose ahobafungiye muri gereza aho bari kurira intusu mu mashayamba kuki nta numwe wari wavuga ati njyewe numvise uwo mugambi aho narinyuma yurugi runaka itariki iyi niyi? Abenshi ubu nabasaza abandi barapfuye ubwo uwo muntu yaba agitinya iki?

3
kanyarwanda 2017-10-05 21:33:04

iriya ndege yahanuwe n'ingabo za america zari z'iyambitse imyenda ya UN kuko ama USD atakoreshwakaga bihagije kuri irya leta,kandi kugirango urwanda rube integrated muri global economy(dependant ku bigo by'ubucuruzi byo muri west na bank zabo). ni politic yatangiwe na president reagan,ikomezwa na clinton(secret proxy war to alter global equilibre des force). iyo politic yanakozwe henshi(kumugabane wacu twavuga(ethiopia,uganda,eritrea,rwanda,drc). bref,turi a colonised people.

4
Stevoh 2017-10-05 10:24:33

Ariko ubundi uyumufaransa azageza ryari? Yanze gusaba imbabazi gusa icyo nshima nuko nkabanyarwanda twamenye ukuri twajijutse tutakiri nka mbere batwaraga uko bishakiye. Usibye abana bato ninde uyobewe ko umugambi wa Genocide wateguwe kera knd hari uduce twurwanda aba tutsi bari baratangiye kwicwa. Nonese amanama bakoraga burijoro yari ayiki? Nibintu byari byarateguwe knd umufaransa niwe mutera nkunga wa mbere icyo gihe urwanda rwari rufite. Naho ubundi rwose RPA ntaho ihuriye nihanurwa kuko icya mbere iyo misille ntabushobozi bari bafite bwo kuyigura. Iyo zone yayoborwaga ningabo za habyarimana.ese niyo bazana umwana baka mwereka aho missile yahagurukiye aho indege yarasiwe naho yaguye ubwe iryo perereza ntiryamunanira. Ahubwo twese abazungu tumaze kubamenya abanyrwanda twange agasuzuguro bashaka gupfobya bahakana Genocide yakorewe abatutsi ntagutinya ntanunwe utazapfa ariko ntituzapfe nkibwa bakaraga uko biboneye .twebwe Dusonge mbere twiyubakire uRwanda ntibikaduteshereze numwanya ukuri turakuzi keretse abari bato cyane batazi ubwenge. Murakoze Kagame oyeeeeeeeee! Komeza inzira watangiye ukore icyo Imana yagushyiriyeho kutuyobora neza igihe nicyigera Kristo Yesu azakwambika amakamba waba ukiri mumubiri cg waratashye . Tukurinyuma

5
kuki 2017-10-04 20:23:35

Ariko kuki dufite politiki yivuguruza, Habyarimana wamutandukanya gute nabateguye bakanashyira mu bikorwa genocide yakorewe abatutsi, nonese ko genocide yateguwe imyaka myinshi ku butegetsi bwe ni gute yari kuza kuyibangamira ku buryo ingabo ze zibimuryoza, nonese uyu Kinani tumutandukanye na baganzi be bo mu kazu muramuwe Zigiranyirazo, umugore we Agata kuburyo yagirwa umutagatifu wari kubangamira genocide? Igisubizo ni Oya kuri njye, Habyarimana yari mumugambi wa genocide. Ikibazo cy'iyicwa rye ni gito cyane kuko niyo adapfa genocide yari kubaho isaha iyo ariyo yose kuko yari yarateguwe. Niba RPF itabona ubundi buryo yasobanura urupfu rwe usibye kwemeza ko ari EX FAR zamwishe nibyihorere kuko itari ishinzwe umuutekano we. Iki kibazo cyabazwa ingabo za ONU zari mu Rwanda, ese ubundi kuki iperereza rigomba gukorwa na France ni ukubera iki? Byanze bikunze France ntiyavuga neza u Rwanda, hagombye gukorwa iperereza ryigenga riyobowe na UN. Nibemeza ko FPR ariyo yishe kinani kandi akaba ariyo mpamvu habaye genocide yakorewe abatutsi nabahutu modere, hagapfa abarenga miliyoni bazira umuntu umwe ubwo nabyo tuzabimenya. Habyarima yashoboraga kwicwa ku mpamvu nyinshi kandi abari bafite ibirwanisho mu Rwanda bari benshi cyane kugeza no ku basivili. guhitamo RPF kwemeza ko ariyo yamwishe nibyo byoroshye kuvuga ariko nukuri kudafite gihamya.

6
kanyarwanda 2017-10-05 10:17:28

#WIBARE Titus##,UN ntabushobozi ifite yo gukora "INQUIRY itabera", bitekerezeho neza, ninde watanze initiative yo kurema UN?,ninde utanga budget yayo?N'ikihe gihugu kwisi gifite 100 allies(client states?) tekereza kuri equilibre des forces ya nyuma y'intambara y'isi, na nyuma y'intambara ya vietnam, kugeza collaps ya soviet union. wakagombye kuba wasobanukiwe.

7
Masaso 2017-10-05 10:17:26

Leviton uteye agahinda nta nkuru uduhaye kandi uyobya uburari.

8
ntumpeho 2017-10-04 14:40:33

New version!!!! HABYARIMANA Juvenal noneho agizwe intwari!!! ikibazo: wamugani niba kinani yarishwe n'abantu be bamuhoye iki? igisubizo nkeka: ntabwo yari ashyigikiye imigambi y'ubugome bwabo aribyo byamukozeho!!

9
hg 2017-10-04 15:02:16

Iyi nkozi y ibibi yaturasiye umuprezida,igatuma tubona amarorerwa nikanirwe uruyikwiriye!

10
Byumba 2017-10-04 10:38:39

Ariko kuki abo bahezanguni bishe Habyalimana? byaba se aruko atashaga ko bakora genocide? none se kuki uwo Hanyalimana tutamugize "national hero"( kubera ko atashakaga ko abatutsi dupfa?). Nyamara habaye IKI KIBAZO CY'INDEGE GITEYE KWIBAZA BYINSHI: bitinde tuzamenya neza ukuli nyakuli. KUKI REPORTS zivuga iby'iyi ndege zose zidahuza?

11
MUKUNZI 2017-10-04 10:28:30

Abo bafaransa se kandi ibyo nibiki koko?mubareke bishirire amatsiko nubwo mbona byabayobere;bagiye bemera ukuri koko?

12
leviton 2017-10-04 10:55:19

Ntavyokuvuga abaheza nguni gusa ukuri kurazwi niko badashaka kuvyerekana vyose birazwi. hariho benshi muri leta yu rwanda badashaka kumva kurivyo kuko bamwe bibazako bibandanije vyobahitana..Ariko impera nimperuka bazofatwa bahanwe kweri

13
Jkay 2017-10-04 11:07:16

Umuntu wicwa kubera uruhande rwiza ahagazemo ko atagizwe intwari?

14
Ikibasumba 2017-10-03 20:48:40

None se niba abahezanguni barashakaga kwikiza Habyarimana kuki tutamugize hero? Ikindi ntimukibagirwe ko muri iyo ndege haguyemo abafaransa batatu kandi imiryango yabo ikeneye kumenya ukuri.

15
Anaisi 2017-10-03 20:50:49

None se habonetse uwamwishe agahanwa byaba ari bibi? Ko leta y u rwanda byayinaniye !

16
WIBARE Titus 2017-10-03 20:56:30

Nibyo koko,maze kubisoma muli Jeune Afrique.Uyu wagiye gutanga ubuhamya mu Bufaransa,avuga ko ari mu batwaye Missiles zahanuye indege. Iyi Dossier turayirambiwe.Kuki itava mu nzira?Gusa ibyiza nuko tutagira uruhande dufata.Kuko Reports zivuguzanya.Abantu bamaze kwandika kuli iyi case,ni benshi cyane.Barimo ba Dallaire na Carla Del Ponte.Iyo usomye ibyo bavuga,iteka biba bitandukanye.Cyokora mpamya ko UN ibishatse,yashyiraho International Team igakora INQUIRY itabera.Yaba imeze nk'iya Rafik HARIRI,Prime Minister wa Lebanon.This is a very simple case to handle.

17
kamere 2017-10-03 20:56:30

igihishe kizamenyekana byanze bikunze

18
kamere 2017-10-03 20:56:30

igihishe kizamenyekana byanze bikunze

19
kamere 2017-10-03 20:56:30

igihishe kizamenyekana byanze bikunze

1