Comment title

1  

1
Gaston 2017-09-13 15:05:23

Mayor Nzaramba asuzugura n'abamukuriye none ashoye Akarere mu Manza. Muzabibona vuba ibye.

2
denouveau 2017-09-13 12:29:59

hahhhh abantu bamenye ko twatangiye gukandagira vitesse abakiri inyuma mubasezerere kabisa.ariko rero bakurikizeho Mayor NZARAMBA kuko ntacyo amariye abaturage arasuzugura ukibaza niba ari umuyobozi.Nyarugenge we ukeneye abayobozi bari strong.

3
Paul MBARAGA 2017-09-13 12:19:58

Gitega iraruhutse, hatahiwe uwuhe Murenge? Mutesi Jacqueline warushinzwe irangamimerere niba atari kamere ye yakoreraga mu mwuka wa Johnson Karangwa. Uyu mugabo afite specialite yo kwangiza umurenge ku wundi ariko ngo noneho yareguye. Namumenye mu Murenge wa Nyakabanda twumva ko avuye mu wa Kinyinya. Unyuze aho i Kanyinya bamukubarira nk'abakize inkuba. No muri Nyakabanda bariruhukije babonye ahavuye. Icyatangaje nuko aho kumushyira mu kiruhuko bamwimuriye muri Gitega. Twumva ko nyamara uwari Meya wa Nyarugenge Mukasonga Solange yari yamwandikiye ibarwa imukura ku kazi. Gitega nayo iramunaniye nkuko Nyakabanda yamunaniye. Ikibazo cye nuko adashobora gukorana nabo asanze mu kazi, aho kubegera ngo bamugire inama amenye neza n'imirimo babamo, ahimbazwa no gushakisha abagomba kubasimbura kandi azakoresha nk'abagaragu be. Muri Nyakabanda yagiranye ibibazo n'ubuyobozi bw'amakoperative, yahanganye na Perezida wa Njyanama ashaka kumutegeka kandi ariwe umutegeka, yahanganye na Perezida wa FPR Inkotanyi kandi amurusha igihagararo mu buyobozi, yahanganye na Perezida w'Inama y'ubuyobozi bw'umurenge Sacco kandi ari servisi itari mu nshinago ze uretse ko imikoranire myiza iba ikenewe. Abo bose uko amatora yageraga muri izo nzego niko yashakikishije amayeri avanzemo n'ubugoryi bwo kubasimbuza abandi kandi hari abakozi ba Komisiyo y'amatora babaga bashinzwe kuyahagararira. Ahangana nabo azi ko abarusha ububasha kandi mu matora bashobora no kumufunga yica amatora. Yahamagawe mu nama zo gusuzuma imikorere ye no gukosora imyifatire ye akumva akabica amazi nkuhagarariwe n'ingwe. Akarere ka Nyarugenge gahinduye ba Gitifu mu mirenge, hari hategerejwe ko Karangwa Johson asezererwa, ahubwo bamushyira muri Gitega. Igihe kirageze arasezeye ariko wabona abaye Major dore ko yarasanzwe ari Kapiteni... Genda Karangwa Johson uri gahanga.... Paul MBARAGA . .

4
Coco 2017-09-13 12:22:58

Mutubwire ayanyƫrejwe gusa yabitojwe na vice Mayor warangije mandat.

5
john 2017-09-13 12:43:48

Babakoremo sha ibyo mwari warigize turebe!!!!!!!!!!

6
Maniriho 2017-09-12 21:22:12

Izi ni ingaruka zo kudaha service nziza ababagana.Gitega rwose ikwiye kubona abakozi bazi neza ko kwakira ababagana ari ingenzi.Uyu mugore bari baratinze rwose

7
Uwineza 2017-09-12 21:22:12

Uyu Mudamu byari byaratinze rwose!!!!!Ehhhhhh!!!!Yasuzuguraga abaje bamugana ukibaza niba atjya atekereza ko na rimwe ko gutanga servise inoze ku bamugana aribyo ahemberwa!!!!Uzi ngo ugiye kureba ko Indangamuntu yawe yasohotse dore ko ari hamwe NIDA yashyize servise zayo mu rwego rwo korohereza abantu.Uyu mugore yagusuzuraga ukibaza bikakuyobera!Nagende akazi gahabwe abazi gutanga servise nziza

8
Muhima 2017-09-12 16:26:31

Uyu mudamu na Gitega services zaho zari ziteye inkeke, amaraso mashya aracyenewe

9
Ivugurura 2017-09-12 16:26:29

Byari bikwiye, uriya mudame sinzi amashuri ye. Ariko analyse ye mu kazi nta cyagendaga! Usanga agendera ku byo secretaire we avuze! Ubwo nyine iyo secretaire yibeshye kubera atari n'inshingano ze, uriya mudame nta cyo abihinduraho kandi ari ibintu byakagombye kumvikana ukundi. Abatanga ibizamini by'akazi rwose mugerageze kureba ubumenyi abantu baba bafite mu buryo bwimbitse! Yihangane, naba arengana urukiko ruzamurenganura, dore ko ashobora kuba na we ari umunyamategeko azisobanura mu buryo bukwiye!

1