Comment title

1  2  3  4  5  6  7  

1
Mupenzi 2017-09-15 19:17:35

Munezero ninyanga mugayo nange mbyemera ntyo nkuko abisobanuye abantu nibarekereho amagambo tujye kumurimo dutezimbere ingo zacu nigihugu muri rusange.

2
Betty 2017-09-14 12:31:31

Mbanje gushimira Pacifique kubisobanuro byiza kandi byuje ubuhanga urakoze cyane,nkuko wabivuze turi igihugu gito ariko gifite umuyobozi ukunda umwene gihugu wese atitaye ngo kuri kanaka twarwananye urugamba cg yateye inkunga urugamba yes nibyo ariko nyuma yokubigeraho byose hakurikiyeho iki? Duhora tubwirwa gusigasira ibyagezweho tureba imbere ngo turebe ibyakomeza kuduteza imbere ariko ugasanga abantu bareba inyungu zabo gusa kuruta inyungu z'umunyarwanda wese ibyo rero sibyo mu Rwanda rwacu nibashake ahandi bakora ibyo bashatse. Turi abanyarwanda bakunda urwanda twifuza ikiza cyose cyaruteza imbere uwashaka kurusubiza aho mwicuraburindi igisabwa cyose cyakorwa ariko rukarindwa.

3
N. Germain 2017-09-14 12:58:47

Yewe MUNEZERO Pacifique uri umuhanga cyane pe iyi nkuru yatuma benshi bari mu rujijo rwo kutamenya ukuri kw'ibibaho baruvamo kandi bakaruviramo rimwe n'abavuga ibyo batazi. (Iyi nkuru ikoranye ubuhanga. Ngusabiye igihembo).

4
Seramunda 2017-09-14 22:22:01

Jye nashakaga kwibariza Pacifique aho yagize ati: " Nihagurukije nk’ugiye kwihagarika nagayo ijisho mbona barareba kuri Youtube amashusho y’abagore bashwana n’abapolisi. Ngeze imbere mpita ncana telefoni yanjye nsanga ya nkuru yari iy’induru zavugiye kwa Rwigara ubwo bamwe mu bagize umuryango we batabwaga muri yombi hifashishijwe ingufu za polisi" 1. Yakoresheje irihe koranabuganga kugirango nacana telefoni ye agiye muri youtube ihite imujyana direct kuri video abo bandi barebaga ko atari abegereye cyangwa yarebye uko yitwa ngo ayishyire muri search? Abakoresha youtube icyo mbaza baracyumva. 2. Niba atarashoboraga kureba amasura y'abantu neza, yashoboye ate kureba ko icyo iyo video yerekanaga Ko telefone ari nto kurusha amasura y'abantu? 3. Azambabarire ambwire inyungu yumvise agize amaze kwandika kiriya gitekerezo kuko njye sinayita inkuru. 4. Icya kane ntabwo ari ikibazo n'inama. Nibukije uyu mwana w'umunyapolitike ko hari igihe bariya bose yavuze bataruta amategeko hari igihe bandikaga ibikarishye kurusha ibye. None nawe ayo "mategeko" yazamugeraho??

5
NRG 2017-09-14 22:22:01

Iyinkuru iraryoshye kubera ubusesenguzi buyirimo. Uretse uwinangiye umutima kubera gutakaza igisobanuro cy'icyo igihugu aricyo, naho ubundi uwayisoma wese yabona igisobanuro gitandukanye n'icyo amashusho n'amajwi byo kuri youtube n'ibindi bitangazamakuru bigamije gusebya biba bishaka kumvikanisha. Abanyarwanda bakwiye kumva ko kubaka igihugu bidakuririza "BARAGIRA NGWIKI".

6
Muvunyi 2017-09-13 17:25:20

In a rule of Law, no one is above the Law.

7
Mubemaso 2017-09-14 22:22:01

Ni batuze bahure n'ubutabera! Hari umucuruzi nkunda Nkusi Ubu arihe? Mwagiye mureka imiteto! Abayobozi bafunzwe mur'iyi minsi mubavugaho iki? Abasirikare kuva ku rwego ruto kugera kurukuru bahanwa mureba buri gihe mureba., muribaza badahanwe uko byagenda? Amategeko kubanyarwanda n'amwe. Abakize abakene abakomeye twese duhanwe turengerwe kimwe. Ntabwo twatungwa n'amarangamutima, nange ninica amategeko bazabimbaze nawe babikubaze, nta gukinira kumibereho y'abanyarwanda. Igihugu kirenze umuntu mukure ihanjagari aho, ubutabera bukore akazi kabwo.

8
Umutoza 2017-09-13 15:00:47

Iyi nkuru irimo ubucukumbuzi kandi ikoranye ubuhanga,nayikunze cyane.

9
Bikorwa 2017-09-14 22:22:01

Amagambo make ibikorwa byinshi....HE Paul Kagame Oyeeeeeeeeeeeeeeeeee, You love your country and your people, You are focus in the development of our Country rero abashaka kutundindiza nukubegezayo.....Akazi Keza with your our new government...tubari inyuma

10
Joe Rutayisire 2017-09-14 22:22:00

Iyu koko ni analysis nyayo kuko ishingiye kuri facts y'ibintu byabaye kandi byashyizwe mu gihe cyabyo. Jyewe nibaza ko abatemeranya na Pacifique aho kugarahaza amarangamutima adafite icyo ashungiyeho bavuga bati hano urabeshya, hano urakabya, ibyo uvuga aha siko byagenze ahubwo naka yari yagize atya ntibamwumva, n'ibindi nk'ibyo. Naho ubundi Pacifique wakoze kutwibutsa ko revolution zitagira intego uretse iyo gukiza abayikoze aho gukiza abo yakorewe itagira iba "yapfuye mw'iterura" Ingero zirahari hafi hakurya y'akanyaru no ku nkombe z'i Kivu hakurya y'u Rwanda. Big up, Pacifique

11
kibonge 2017-09-13 15:05:13

wararyohewe sha nibikugeraho uzambwira

12
Eugene 2017-09-13 12:19:58

iyinkuru ni ubwenge busa.

13
kami 2017-09-13 12:19:58

Ibisambo n'Abasazi bashaka gushyigikira amafuti y'abantu bakoreshwa kandi banyereza imisoro bose, bamenye ko nta bwihisho bafite mu Rwanda rwa none n'urwejo. Abandi babyuririraho bakoresha politike zataye igihe nabo, bibuke ko burya atari buno.

14
Chris 2017-09-13 12:20:46

Mbabazwa nuko ibyiza tumaze kugeraho ahanini tubikesha umutekano dufite bishingiye ku mategeko bibonwa nabanyamahanga bamwe mu Banyarwanda ntibabibone. Ibaze nawe umuntu ugereranya police yacu n'interahamwe!!!

15
john 2017-09-13 12:43:48

mwese icyo mugomba kumenya nuko nta muntu uri hejuru y'amategeko murakoze

16
JPaul 2017-09-12 21:22:12

Aha ni HE President wacu atandukanira n'abandi kuko nta marangamutima ajya agira ku wo ari we wese udakurikiza gahunda ziteza abanyarwanda imbere.

17
J.Paul 2017-09-12 21:22:12

iki rero ni cyo president wacu arusha abandi kuko nta marangamutimaajya agira ku muntu utagenxera mu mu

18
nadine 2017-09-12 21:29:12

Pacifique ngenda urumugabo peeeeee!! iyi nkuru ninziza, irasobanutse kandi uko ubivuze koko niko biri. Byarambabaje cyane kubona umuntu w'umubyeyi, yikoreye Bibiliya atukana nkumushumbakazi. nagahinda!!!! ntabwo uwo muryango wasuzuguye Police na nu buyobozi bwose muri rusange gusa, ahubwo wasuzuguye abanyarwanda twese. Ndasaba ubutabera kuza bahana nkuko amategeko abiteganya. Kagame oyeeeeeeeeeeee. Police yacu oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.

19
Joseph twizerimana 2017-09-12 21:29:12

ark injiji muracyahari koko ntaho mwagiye!! Abantu barazira ubusa ubireba bagafungwa bagakoretwa ibyamfura mbi none nyumvira amateshwa urimo!? Ubu c umuntu muzima ukunda abaturage be azi nigihugu ayoboye uko kimeze arifata agafunga uru anda nkaruriya rutunze imiryango myinshi afite ubgenge koko?! Funguka amaso murezi uve mubugoryi. Ngaho isambu wasanze ari iyanyu ngomurayikodeshejwe ukaba ukivuga ubusa nkubgo?! Gabanya ubugoryi sha urebe aho uri nuko ugomba kuhaba nicyo wakora ngo uhabe

20
Niyomuremyi 2017-09-12 21:36:04

Ahaaaa ndumva buri wese afite aho abogamiye nawe bigaragara ko hari uruhande urimo nuko twe turabana imva nimvano yabyo tutayimenya kuko twaravutse turabisanga!! So uri kurengana yihangane kd nuzi ko ari kurenganya agabanye kuko buri wese uko abivuze wumva harimo ukuri ahubwo Imana ibahe kumvikana twibere mu mutuzo kbsa!!!

1  2  3  4  5  6  7