Comment title

1  2  

1
Pasteur NYANDWI MUGISHA Cassien 2017-11-07 15:58:31

uri inde wowe ucira umugaragu w'abandi urubanza? Abaroma 14:1-4; nawe ubwawe ntituzi uwaguhamagaye,niba ari Imana ntitubizi, niba ari abantu ntitubizi, niba ari wowe ubwawe ntitubizi. Maze ibyo byo kwigira Imana simbyemera. Ngo niba umuntu yiyumvamo umuhamagaro wo kugira icyo akorera Imana ngo ajye abanza abanyureho mubyemeze.Muri ba nde? Ngo usengera muri ADEPR? ni hehe wabona muri Bibiliya ko muri ADEPR ari ahantu ho gusengerwa? iryo ni ishyirahamwe urimo ntabwo ari Agakiza. Amadini yose murimo nta narimwe rizajya mu ijuru.

2
vevenene 2017-03-09 11:46:05

Murakoze mukozi w'Imana ko utinyuka ukavuga ukuri muri ino minsi abantu batagishaka kuvuga,aba pasteur b'inda mbi ariko batitaye ku bugingo bw'intama baba baragiye nk'ibirura mu ntama.Imana ibahe umugisha komerezaho

3
Mahoro 2016-12-18 17:26:57

Ntabwo nemeranya nawe Justin, kuko uwo mukoro twese turawufite , Yesu yatubwiye kwigisha amahanga yose . Ubwo rero iyo uvuze gutyo uba uca urubanza kdi byanze bikunze ufite abo ushaka ku=vugiraho. Guca bugufi ni imbuto y'umwuka ikomeye ugomba kwihuguraho. Uziko ushobora gukizwa no gukorera Imana ariko kubera ibyo umaze kugira ukaba wakishyira hejuru akaba ari ikintu kizakuzitira mu gukura mu buryo bw'umwuka. Abo bantu ntawabashima ahubwo ndumva wakigisha uburyo twabamenya ngo tubirinde ariko ntawe utunze urutoki kuko birashoboka cyaneeeee ko Imana ikoresha umuntu urebesheje amaso y'abantu ukaba utabyumva. Iki kibazo abantu bakuriye muri ADEPER barakigira ,nanjye niho nakirijwe , Imana idufashwe cyane.

4
Ruvugama Marc 2016-12-01 09:44:17

Justin ni byiza ibyo ukora kugeza ubu ariko biragoye nawe kukugirira ikizere kuko n'abandi usanga kenshi baba baratangiye neza bagasoza nabi. Wenda nawe nuba Pastori uzahionduka

5
alias 2016-11-14 05:31:42

Gukoresha Bibiliya singombwa kuko ntibanditsemo. Ntawubagaya gusa barigayisha nabo. kandi wibuke ko mu minsi ya nyuma hazaza abiyitirira Izina rye kandi bayobye benshi. Nkubwo wambwira ko kurya papier serviette ubishyigikiye koko? cyangwa kumena abantu ho amakara? Gusa njye mbona na satani yaragendereye Itorero ntiryabimenya... Ubundi ni gute abantu bashyira ukwizera kwabo mu bandi bantu aho kugushyira ku Mana?

6
MUSERUKA J.BAPTISTE 2016-11-04 12:06:33

Bazabona akaga abavugako ari Imana yabatumye. atariyo yabatumye ariko kandi abantu bakwiye kugira ubwenge kuko abatekamutwe babaye benshi. umukristo uzabura ubwenge biramureba kuko turi muminsi yanyuma isohoza ibyahanuwe. nikuki abantu bizera ibyo abandi bantu bavuga kurenza kwizera ijambo ry' Imana? musome bible mumenye ibyanditswe byose byarahanuwe. abantu bikomeza kuyoba.

7
Verana 2016-10-28 19:33:16

Abiyita Abakozi B` Imana Ni benshi Bareke Bageze Isarura Yesu Azabisobanura.

8
mumkamukamurenzi 2016-10-27 11:50:03

jye narambiwe ubutumwa bwabo.urashaka umugabo,visa,gucuruza,abana base kugira ubwenge! Ubwenge butagwa nimana kndi imana ntizatubaza ibyisi

9
saul 2016-11-14 05:31:42

Wowe se wimitswe na nde? umu pasteri wamagana abandi ba pasiteri aba afite ikibazo. ubundi umukozi m'imana wese yifashisha bibiliya mu bisobanuro byose atanze. murebe murasanga nta na hamwe mu nyandiko ye wasanga nibura verse imwe. nyamara bibiliya itubwira ko buri mu kirisitu asabwa kwamamaza ubutumwa bwiza bw'agakiza k'imana. ikindi bibiliya itubwira nuko umusaruro ari mwinshi ariko ahubwo ikibazo habuze abasaruzi. none umuntu arajya ku karubanda akamagana abandi bapasiteri nkaho hari ishingano yahawe. cisha make muvandimwe. iyi si uyirimo ku buntu bw'imana. icishe bugufi ureke kwaduranya. reka mwuka wera akore akazi ke. uwo mwuka wera yahitamo wese, afite ubushobozi bwo kumukomeza. umushumba mukuru ni Yesu Krisito kandi wibuke ko yahamagaye abantu baciye bugufi nka simoni. muvandimwe, cisha bugufi. ntabwo ari theology ikiza abantu, ni Yesu Krisito.

10
Daniel 2016-10-26 17:02:56

Barota biyita ibyo bashaka ariko ibi ni ibyakera muzasome igitabo cyitwa Trials of Brother Jero by Wole Soyinka.

11
2016-10-26 17:07:06

Yewe muntu wahisemwo gusengera mu rugo saba Imana ikuyobore kuko ijambo ry'Imana ridusaba kutirengagiza guterana kwera, saba Imana ikuyobore aho wasengera

12
Mazina Aime 2016-10-26 12:46:00

Ndakuramukije, Ndagusaba ngo rwose namwe mugabanye kubakira kuri Radio kugirango abantu babone igihe cyo gutekereza. Ubu birambabaza gufungura radio mugitondo ukumva ari business yo kuvura irwara. Muhitemo umuntu wigisha rwose afite icyo abwira abantu ntamatangazo Yesu we tabara URwanda kuko bayobeje abantu cyane. Ngaho hamagara tel batanze ngo uze

13
Hannah 2016-10-26 12:53:26

Imana iguha umugisha, ibyo uvuga nibyo rwose,mbese nukwirinda, usaba umuntu kugusengera , wiyita ngo arahanura numusenzi, akagusengera, yarangiza, ngo wambonera amafaranga ngacuruza, kandi ubwo umubwiye ko Umeze imyaka ine udafite akazi, ibaze nawe! Undi so called umukozi wimana, ati ntiwampa amafaranga, kandi Umaze kumubwira ko udakora, ubwo se koko, abo nabakozi bimana, murwanda, nibyo bisa, umudamu udusengera , ati imana iravuze, ngo ugomba kungurira agapira kagezweho, ako nzagya nambarana nibibitenge umpaye, kandi ibitenge arimpano, uyimuhaye nawe yahawe, ati singe ubivuze, nimana!!ngaho Bahu!! Kandi uwo abwira amaze imyaka 3 yarabuze akazi, amusaba ngo amusengere kuko wenda amurusha gusenga. Turi mubihe byanyuma. I wacu aho mama atuye, harumugabo, wagyaga avuga ngo Azaba pastor, tugaseka, kuko yarumupagani wawundi wemewe, Agra mubagore, aca inyuma uwo bashakanye, Nguyen nibazaga ko Akina, hahaha, nsubiye murugo, nsanga afite itorero!!!! Ntumbaze ibyo yigisha, birababaje pe, nagahinda, iyo uzi imana , urababara cyane. Ngewe nahoze umurimo wimana ngirango kuva ndinkumi, ariko ibyo nabonye biteye ubwoba, abantu koko barihamagara bakabyitirira imana, ikibabaje, nuko basebya Kristo, nvuge iki, kandecyere aha. Imana ibarinde ikibi cyose.

14
emmy 2016-10-26 12:59:46

YEWE nawe muri mugatebo kamwe,kuko nawe warihamagaye igihe ujya kwiga za teologie,muri ba bandi YEsu azihakana ababwira ko atigeze abamenya,icyibabaje cyane ni abagore mbona ngo ni ba paster,ba apotre,ba bishop,nawe Ukicara ukabatega amatwi!

15
marie grace ingabire 2016-10-26 12:59:46

nimubareke bakomeze bakore ibyo bashaka nyamara umunsi ni umwe imana izababaza ibyo bakoze nisang ntabyo basane shetani batwikanwe nawe

16
HATARI JOHN 2016-10-26 12:46:00

Wowe se wimitswe na nde?Mwese ushatse aba Pastor,Bishop,Apotre cyangwa Evangelist.Niyo wakwimikwa n'abandi ba Pastors,ntabwo aba ari imana ikwimitse.Mwarangiza mukavuga ngo ni imana yabasize amavuta!!! Muba mugamije icyacumi,mukanga kwigisha ko icyacumi cyari kigenewe gusa Abalewi bo muli Israel kubera impamvu yumvikana dusoma muli KUBARA 18:21,24.Mwanga kandi kwigisha abantu ko YESU yadusabye gukora umurimo w'imana ku buntu nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.Ndetse na PAWULO abisubiramo ko tugomba kwigisha ku buntu muli Ibyakozwe 20:33.Muli Abaroma 16:18,havuga ko mutari abakozi b'imana,ahubwo muli abakozi b'inda zanyu.We must pay attention.

17
me 2016-10-26 09:48:08

Ngo tuzabamenyera ku mbuto bera iyaba abantu basomaga ijambo ry'Imana ubuhanuzi butavangiye ntibakurikira bariya bamwishakira ndonke.Icyo nemeza ni uko iyoushakanye Imana umwete harimo no gukiranuka iguhishurira ibi byose ntugende buhumyi.Imana iguhe umugisha

18
rwa 2016-10-26 08:41:48

umukozi w'IMANA igihe umugisha uvuzukuri gusa icyo mbona murwanda aho kuba ububyutse harubuyobe butigeze bibaho aho abantu bashingira kunyungu zabo bakabeshya abantu ahumuntu ajya kwiradiyo akiyasaguza agasoza atanga inomeroye niyumugorewe akanabarangira aho bakorera kandiko ibitangaza bikoreka ntawcyigisha abantu kureka ibyaha ahubwo bababwira kwakira ibitangaza gusa

19
Museminari 2016-10-26 08:25:23

Yoooo!!! Ese Justin yaje kwibera pastor?? Jye mwibuka mu iseminari i Kabgayi.

20
manu 2016-10-26 08:13:48

Aya makuru uyu muvandimwe atugejejeho ni ukuri rwose ngusabiye umugisha muntu w'Imana utweretse ko isi igeze aharindimuka

1  2