Comment title

1  2  3  4  5  6  7  8  9  10  

1
Gahunda 2016-11-06 18:52:05

Ni danger ahubwo nahite asaba imbabazi. None se azi icyo gouvernment cg leta bivuga? bajye babakorera numwiherero wo kubigisha kuko hari ababijyamo badafite skills za administration. Nkikibazo gito namubaza aziko inshingano za leta cg gouvernment ari izihe?? reka mwibutse gato... bivuga gushaka uko ukemura ikibazo giteye gitya: Ni nde? uhabwa iki? Ryari? kandi gute? ... mucyongereza ubwo tugenekereje ni who gets what? when? and how?....... Ngizo inshingano za leta kubaturage bitabaye ibyo leta cg gouvernment ntizaba zikora akazi kazo. Ubwo rero mwibuke ko mwicaye muri ministeri yumurimo kugirano nyine muhe abanyarwanda imirimo bibananiye mwakwiviramo da. Kuva iyo ministeri yajyaho sindabona nibura ishinga na cyber cafe? birababaje kandi ngo yitwa iyumurimo. umurimo se ni uguhemba abawufite ? cyangwa ni uguteza imbere umurimo? kuwuteza imbere kuruta ibindi nuko akazi kaboneka kandi kagafasha abantu kubaho. sinibaza ukuntu nyakubahwa mwahembwa inshuro zigera ku ijana ukubye umushahara wa mwalimu mwarangiza ngo habuze amafaranga. Ahubwo icyabuze ni ugukunda igihugu. Ibyo mbibwiye mwese abari muri leta hejuru iyo. Jye siniyumvisha nukuntu mushobora gutinyuka gusohora ijambo gukunda igihugu mukanwa kanyu. Please!!!!!!!!!!!!!! Muzabaze i burayi cg mubihugu byateye imbere nimusanga ahari ubusumbane mumishara nkaho iwacu muzabone kuvuga ko mukunda igihugu. Ahubwo mukunda inda zanyu......... Urugero muri Sweden ntushobora kubona umuntu uhembwa inshuro zirenze eshatu izuwundi. bishatse kuvuga ko mwalimu nako najye ngo mwalimu. umuplanto wahano ufite kontaro ministre ntashobora kumukuba 3 mumushahara ... ntibibaho. ese mwe muriye kawunga yabagwa nabi ko mwumva ari mwalimu yakayiriye mwe mukarya inkoko, nibindi... niba mudashoboye kubona inkoko kuri bose nimusaranganye ibyo bifaranga mwese murye kawunga kuko namwe yababera..... ndabivuze ikizaba nzanywa umutiiiiiiiiiiiiii. kuva igiohe mwahembewe ama miliyoni mwageze kuki cyo kurwanya ubukene??? pleasenkawe minister wumurimo kuki udasubiramo ako karengane mumishahara washaka ukabizira? tuzajya twibuka intwari ku i Rebero ariko ntabandi turi gutegura kubazo. murambabaje..........................................................................................................................

2
Akumiro 2016-11-04 14:01:59

Nyakubahwa Judith Uwizeye shimira Umubyeyi Perezida Kagame waguhaye umwanya,ntabwo Perezida yawuguhaye kubera ko ufite Diplome ihanitse kurusha abandi Banyarwanda bize amashuri ahanitse. Ahubwo ni ukubera ko Perezida yahitiye guha agaciro Umutegarugori. None Nyakubahwa Ministre Judith wakwihandagaza ugatinyuka ko iyo Minister ari iyawe wihangiye? Vous avez dit que votre moyens financiers sont assez suffisants par consequent,je vous demande de créer l' emploi pour ceux n'en ont pas.Merci pour votre arrogance Madame ministre Judith Uwizeye.

3
furaha 2016-11-03 18:40:47

nta mafaranga ahaza abaho ahubwo HE amushyize hanze aha yaba fake kuko no guhanga umurimo ntabyo yashobora kuko mu mutwe ni 0 ahubwo sinzi ukuntu umuntu nkuyu aba ministre

4
allelua 2016-11-03 17:25:38

yes,ubabaye niwe ushaka uko ava muri ako kababaro.Minister wavuze ukuri ni bakureke dore ko hari aba kunda byacitse.Ntacyo wavuze kitari ukuli,ahubwo abantu bakure amaboko mu mifuka bakore,ibigo byimari birahari. Minister,nkwibwirirre,ukuli kuraryana ariko kandi kurakiza.Bravo

5
eric 2016-10-31 20:13:16

Mana Y'ijuru n'isi numvise umwirasi nabona u Rwanda !!! Ahaaa nawe byakubaho nyamara Minisiteri si busness yawe ejo cyangwa ejo bundi His excellency yatubabarira akagukuraho ugaseba! byihorere

6
john 2016-10-31 07:29:31

H.EXCELLENCE, turagusabye uyumugore umudukize

7
hakizimana 2016-10-30 19:45:34

uwo mû minister yimye agaciro abanyarwanda, ndiwe nakwegura

8
gahinda 2016-10-30 17:55:00

iki ni kimwe mubyerekana abayobozi batitaye kubo bayobora na gato bamara guhaga bakumva abandi bashatse bashira. ibi biragayitse pe. then ngo iterambere??? ryavahe tuyobowe gutya?? ni nkayamikino ya sinabyaye kabisa ( mtoto kwa mama yake)

9
2016-10-29 13:49:57

Madam, guhanga umurimo ntibisaba kubanza kugira inzara. Notion yo guhanga umurimo iragutse, ni byiza gushishikariza n'abadashonje kuyihanga bagatanga akazi. Ntibikwiye kurebera abanyarwanda mu ndorerwamu y'inzara no kutishobora. Kubaha abanyagihugu nibwo buhanga. Murakoze.

10
Rose MARIE(France) 2016-10-29 13:56:47

Ibyo Minister yavuze ni ukuri.Arega ntabwo abayobozi bitaye ku rubyiruko: abo bayobozi bareba inda zabo gusa,ubundi bagatekinika babeshya......nahisemo guhunga u RWANDA ,ubu ntuye FRANCE mfite akazi muri toilet

11
jephson 2016-10-28 22:02:23

Ntagitatangaje uyu mwene data yavuze,birasanzwe Ko umuntu nkawe yabivuga, gusa biranababaje niba mugihugu cyacu dufite abayobozi benshi batekereza bakanerura bakavuga gutya, gusa nuko ntabushobozi ngo umuntu ababe amushyize hanze atekereze nkumuntu wabyaye ukeneye gutanga uburezi kubana abyaye, kandi nawe asonze doreko yaramaze guhaga,nkeka yaca akenge,agatekereza nkumuntu uri professional.

12
jephson 2016-10-28 22:02:23

Ntagitatangaje uyu mwene data yavuze,birasanzwe Ko umuntu nkawe yabivuga, gusa biranababaje niba mugihugu cyacu dufite abayobozi benshi batekereza bakanerura bakavuga gutya, gusa nuko ntabushobozi ngo umuntu ababe amushyize hanze atekereze nkumuntu wabyaye ukeneye gutanga uburezi kubana abyaye, kandi nawe asonze doreko yaramaze guhaga,nkeka yaca akenge,agatekereza nkumuntu uri professional.

13
Emma 2016-10-28 19:46:01

ubwo ubonye ari icyo wakagombye kuba uvuze nk'umuyobozi? niba udashoboye kwita cg kwingira abo uyoboye ngo bagere ku byiza urumva utagayitse!? Nyakubahwa sinkubahutse ariko ndakunenze n'iyo mvugo yawe isesereza

14
Muhorakeye 2016-10-28 09:05:11

yavuze ko amafaranga afite amuhagije adakeneye guhanga imirimo. Arishongora bikabije. uwamubaza abana be bahanze imirimo? ngo nibaburara bazayihanga,n'akumiro. ibi biteye agahinda ababyeyi ntabwo iyo nvugo yadushimishije.

15
Ayam 2016-10-28 08:12:27

"Yashimangiye ko aho kugira ngo bimere nko gutererana umupira, bigomba kumvikana neza ko guhanga imirimo nta muyobozi bifitiye akamaro ahubwo bigafitiye ababikora bo bakeneye amafaranga." None ubu ibyoyavuze bitumvikana nibihe

16
AMI FIDELE 2016-10-28 08:12:27

Rwose Minister akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda kdi agahindura imvugo kuko yasobanyije rwose: Ngo: "Niba ntarahanga umurimo ni uko mbona amafaranga mfite ampagije"?. None yibwira ko ashobora gutekana ate mugihe hari benshi bashomereye ngo ni uko we yayagwije ? Ntibishoboka, ahubwo namugira inama yo gufata iyambere agahanga imirimo myinshi iha benshi akazi maze akazasiga inkuru nziza imusozi. Ce qui fait finalement la vie pleine c'est de pouvoir partager beaucoup de soi aux autres.

17
Yvonne Kayumba 2016-10-28 08:18:20

Uwizeye amaze kurengwa imisoro yacu none ngo ushaka kurya azayihanga? Wowe kuki utayihanga uturusha iki?

18
uwitonze pierre 2016-10-28 08:18:20

mubyukuri nyakubahwa minister ubutumwa yatanze bwo burumvikana gusa bwumvikana aruko busobanuwe ntago wamugaya igitekerezo yatanze ahubwo wamugaya language mbi yakoresheje ,,,,ntago aramagambo yakavuzwe numuntu uhagarariye abandi,,,harimo agasuzuguro kenshi ndetse nubwirasi,,,iyo mico rero ntago arimyiza kumbone yabaturage byumwihariko minister pe,,,murakoze

19
jb 2016-10-27 21:54:20

ariko abantu mukunda abababesha (politique=kubeshya)kuba yavugishije ukuri abaye umutegetsi utazi politique,ESE uwakubaza imirimo 200,000bavuga ko bahanga buri mwaka wakwerekana abantu bayihabwa,ESE BDF birirwa bavuga NGO itanga ingwate,ifasha abantu kubona inguzanyo,...uzabaze abahinzi bimyumbati bo muri kamonyi imyaku barimo batewe na BDF,umuntu Aruba ategura umushinga wawurangiza Bari ntabwo wuzuye,ukawusubiramo,Bari ntakigenda,cg Bari tegereza phase ikurikira,niyo ugerageje gutangira agashinga RRA ,police mu muhanda RURA nibyangombwa bidashira bahita batangira kugusiresha,kuguhana,...ukagera naho wishyura mu gishoro,tugeze naho gusorera umudugudu NGO uri mu gishushanyo cyumugi kandi ntakindi uhakorera,ubwo rero mwese murimo gutuka minister NGO yavuze nabi ahubwo byamucitse avuga uko abibona,ubwo se mwagiraga NGO nawe abeshye? ISI irashaje so urwanda gusa no mubindi bihugu byinshi byo muri afrique Niko ubuzima bimeze,ufite icyo akora ni agikore,utagifite nawe agishake kugira NGO abone icyo arya naho uzatereza NGO azakora Amazi ahawe na minister cg undi muyobizi ni ahebe ntako azabona.

20
2016-10-27 17:40:58

Ni uko ugaragaje uwo uriwe !! icyampa HE akaba yarumvise ibitekerezo byatangiwe hano ! umuntu w'umuyobozi unafite inshingano zo kongerera morale abaturage biganjemo urubyiruko agafata iyambere akaruca intege ?? Sha genda Warahaze uwo ni umurengwe utewe nuko uri guhembwa Frw ava mu misoro y'abaturage !! BAKWEGUZE UBANZE UHANGE USONZE KOKO MAZE UJYE GUHANGA UWO MURIMO ABANDI BABONE BAKWIGIREHO !! ESE NKUBWO MURI JOB INTERVIEWS NINDE WAGUHAYE AMANOTA NIBA ARI KURIYA WASUBIJE IBIBAZO WABAJIJWE ?? NDUMVA WARATINZE KWEGURA PEEEEEE!!

1  2  3  4  5  6  7  8  9  10