Comment title

1  2  

1
Mugisha 2016-10-19 16:51:24

ariko rwose uyu muyobozi ntabwo agira amategeko agenderaho! Aba rero nibo batuma ziriya mbwebwe zo hanze zirirwa zivuga ngo abaturage barashonje, bariyicira isazi mu maso, kandi hari bayobozi biba miliyari ntibagire icyo babazwa! Ubu koko uyu musore yabuze uwamutera amapingu ngo amujyane aho bajyana ibisambo nkawe!! Aba nibo bavangira Mzee Kijana kabisa! Icyakubwira abana bari kuborera muri za kaminuza babuze n'urwara rwo kwishima, bakabwirwa ko nta mafaranga ahari muri REB wajya kumva ngo Miliari yatikiye!! Ariko nimutekereze, amasoko 140 watanze, hagakorwamo umunani (8) gusa ukishyura 80%, ngo u Rwanda rurakennye, baratubeshyera rwose!! Hanyuma uwahaye umupolisi 2000 agashyirwa Maboso, uwa miliali agasaba imbabazi, ubundi agasubira REB aseka ko batazi icyo aricyo,.....gutema igiti abandi bicariye wowe wigaramiye muri Land cruiser!! Ari mu bushinwa bamuca ibiganza byombi!!

2
bimawuwa 2016-10-16 20:15:36

Ikigo cyaba eskoro gitanga amasoko yazabaringa. ariko ni mugihe nanjye mbonye uko najya muri iyo myanya kubutegetsi mu Rwanda sinaviramo aho ntakuyemo ayanjye cg ngo nkize bamwe mu muryango. abategetsi bo mu Rwanda ntabwo benshi bakorera igihugu bakorera inda zabo. kuko ntibyumvikana ukuntu watanga isoko contract ikarangira uwo wahaye isoko ntaguhe ibyo mwemeranyije hama akagenda gutya gusa utabifitemo uruhare. njye nabivuze kenshi umutungo wu Rwanda uzakomeza kwibwa mugihe FRW azakomeza kugendera mu ntoki zabantu. abatanga isoko abatsindira isoko bose ni bamwe bafite umugambi umwe. kunyereza FRW ya rubanda.

3
Marcel 2016-10-16 20:15:27

Ariko reb yabaye ite?

4
Marcel 2016-10-16 20:15:26

Ariko reb yabaye ite?

5
Marcel 2016-10-16 20:15:25

Ariko reb yabaye ite?

6
ka 2016-10-16 20:19:23

Ni uguta umwanya uhagarikiwe n'ingwe aravoma muragira se ngo avuge gute? amafaranga yarakoreshejwe kandi ntakeneye kumena ibanga mwebwe badepite murye muri menge nimkomeza kwitambika muzahabwa utuzi twa munyuza bibe birarangiye.

7
Eric Rwamukwaya 2016-10-16 14:09:32

iki kigo cyaramunzwe kugera ku igufwa. Abanyeshuri b'u Rwanda babuze ibitabo bakoresha kandi nyamara winjiye muri stock yabo ukareba ibitabo byuzuyemo wakumirwa!!! Biteye isoni, wibaza niba ari ikigo cya Leta bikakuyobera.

8
ibi 2016-10-16 09:26:14

Kuki abo bayobozi ba REB bashyirwa mu gihome? Nyamara hari abantu bafungwa bazize ruswa ya 1000 francs.

9
Shenana8 2016-10-16 14:09:32

Yayayaya! Ariko REB we!! Ngewe hari ikintu kijya kinyobera, PAC ntabyemezo cg report itanganga ngo tumenye ibyemezo byafatiwe abo bayobozi? Urwego rw'umuvunyi,ubugenza cyaha, civil society bahagurukire icyarimwe barandure uyu muzi mubi kuko these guys are the ones owning big apartments abroad bought from the public funds that was to raise the standard of citizens. At times you can think that any one appointed to be Executive secretary of any government institution enters in the office with this robbery target.. Mutubabarire plz, nka REB ho sinzi icyakorwa, Irene ry'uburezi ni ikibazo, school facilities ukojgeraho na program ya 1 laptop/child..,ibi byose bitera abanyatwanda kwibaza byinshi.

10
mironko patrice 2016-10-16 14:09:32

Ni agahinda.Iki kigo nicyo kiri ku isonga mu bigo bikiresha abantu baminuje bafite dipl├┤mes za doctorat/PHD.Ibi bya buzz abantu kwiga!None baminuje mukunyereza umutungo wa Leta?Siho honyine n'ahandi intero n'inyikirizo ni imwe.Ese RPPA yasubiranye itangwa ry'amasoko amazi atararenga inkombe.

11
Frank 2016-10-16 14:09:32

Ariko kuki aba ba depite batumva?? Amfranga hari ibindi yakoze kandi si ngombwa ko rubanda babimenya. Kuki mushaka ko janvier amena amabanga??

12
Mugisha 2016-10-16 14:09:32

Nkusi ibyo bintu ubyitondemo bitazagukoraho. Ubwo urabona ariya mafaranga yaragiye ahantu hatazwi ?! Nzaba ndora da !

13
Fofo 2017-11-17 17:44:48

Rero PaC ndabemeye ! Bazabibabwire baranyunyuza imitsi yabadora nabanyarwanda twese ! Urwego rwuburezi ntibari serious benshi mubayobozi Uzi iyo ugiye muri 17 muri mineduc harabamama bavuganabi byarantunguye sinarinziko tukigira abantu nkaba murwanda ushaka equivalence na na numero yomurugaga rwabaforomo.ibibera mubigobyamashuri ni theatre eg: nkibigo byamashuri abanza uko batanga amasoko byagendwe numuyobozi akarere numurenge have nokumubaza ibyiryo soko! Machine zaboreye mubikarito!umuyobozi arikora murinyarugenge mubigobyaho agakoresha agahimbaza musyi kamwarimu mwarimu agaceceka bakayateza indabo bakazitira motif ikaba iyo ! Birababaje .....iyo urebye imicungire yibigo byamashuri warira directrices cg headteachers burya baricabagakiza REB bicecekeye

14
Emmanuel Kaviziya 2016-10-16 14:09:32

Mu Kinyarwanda baravuga ngo "so ntakwanga, akuraga ibyamunaniye". Mu by'ukuri bwana Gasana wabaye umuyobozi w'iki kigo REB tariki ya 13 Gashyantare 2015, hari hashize amezi hafi arindwi ingengo y'imari 2014-2015 itangiye. Hari hakwiye audit yimbitse igaragaza details zose, ndetse n'ababigizemo uruhare. Aya si amakosa yagakozwe n'urwego rwitwa ngo ruhagarariye igice cy'Abanyarwanda nakwita "injijuke". Muhorane amahoro y'Imana

15
Gasore 2016-10-16 14:09:32

Aliko se aya mafaranga, dusigaye ducukura petrol ntitubimenye! Ntibyumvikana na gato, ukuntu ama milliards yatikira gutya buri mwaka yaravuye mu mitsi y'abaturage. Abacuruzi byabananiye bari gufunga umusubizo m, kubera imisoro, abandi baririrwa baryoshye muri za V8, bubaka ama villas, abana babo biga US, UK,..... Mu cyaro abana bigira mu nsengero no mu tugali. Kandi aba ngo nibo bakunda igihugu ra. Nzaba ndora. Ubu kandi birarangirira hariya, ejo tuzumve yahawe undi mwanya mwiza. Genda Rwanda uri nziza,...

16
MUGAYISINGA Francois Xavier 2016-10-15 21:19:49

Yewe nanjye iyaba navugaga ;mfite diplom imazeyo imyaka 8 narategereeje ariko amaso yaheze mu kirere; niba nzayibona simbizi pe(.....); ubundi se ibyo bibaho mwebwe mubizi?

17
didier 2016-10-15 21:19:30

Mbega reb ngo irasesagura? reba nkubu abanyeshuri biga mu mwaka wa kane muyisumbuye umwaka urangiye nta bitabo bishya babonye nababibonye ku bigo bimwe na bimwe ntabwo biba birenze bitanu? buriya ho nta tekinika ririmo?

18
Mwalimu 2016-10-15 20:59:15

iyo bubaka amashuri bakagabanya ikibazo cyabana benshi mu mashuri

19
Hadix0 2016-10-15 18:40:58

Birakabije kabisa ayomafaranga ko ari menshi ubwose ko nunva ngo uyu muyobozi arasaba imbabazi yes bazimuhe ariko se nibamara kuzimuha haraba hasigaye ikindi kibazo cy ukuntu ayo mafaranga yaburiye irengero azagaruka kabisa bszayashake bayazane cg berekane documents ziri claire zigaragaza ibyo yashowemo kandi bigaragara kandi bifitye igihugu inyungu

20
Sarwaya 2016-10-15 18:17:12

Mbese buriya ari umuturage ushubije nk'uriya muyobozi ntibamufunga? Wapi, twese ntitureshya imbere y'amategeko. uwabuze mitweri, ntarara mu nzu n'iyo yatakamba kanghahe. None uno ngo : amakosa turayemera, turasaba imbabazi. Koko burya ufite umufata ijosi, ntabura kurinaganika.

1  2