Comment title

1  

1
aime 2016-09-08 20:55:33

dukomeje kuba abashakashatsi mubatoza,APR twiyemeje akazi nyuma yokwirukana umuswa

2
Ken 2016-09-08 17:38:34

Ikipe ya APR igaragaje ubunararibonye buke mu kurambagiza no gucunga umukozi mukuru mu kazi. Ibi bizagira ingaruka zikomeye ku musaruro. Ibi bihungabanyije bikomeye ibyiyumvo by'abakinnyi ku buryo ndashidikanya ko APR izabura igikombe cya cy'icyiciro ikinamo uyu mwaka w'imikino. . Sinarangiza ntashimye ukuntu iyi nkuru iteguwe n'ukuntu yateruwe ikanasozwa. Reka mbonereho no kugaya radio 3 numviseho urubuga rw'imikino. Kuri iyi nkuru, abanyamakuru bavuganaga ugukina ku mubyimba Umutoza Kanyankore bakora isesengura ridashingiye ku bintu bifatika. Nkuko iyi nkuru yanditswe (Mugaragaza amakuru gusa), nta gusesengura kuko ntimuri inararibonye mu mupira. Niko n'ibindi bitangazamakuru bikwiye gukora. Abanyamakuru benshi twumva ntibize iby'umupira w'amaguru. Bityo rero ntawo bazi! ntibakwiye kuwusesengura. Ahubwo bakwiye kwogeza cyangwa bakavuga uko uko imikono yarangiye n'ibyayiranze (Ibitego, amakarita, n'ibindi...). Ibijyanye no gusesengura bagatumira ababyize, abatoza, ahahoze ari abakinnyi, n'abandi nk'abahagarikizi b'imikino. Mbese abantu bafite ubushobozi.

3
Tio 2016-09-08 13:08:30

Yves we amahirwe masa muri APR. Nubona umwanya uhagije wo kumenyana na team ndahamya ko uzabibyaza umusaruro.

4
kadwanga Jeremie 2016-09-08 07:43:45

ariko se uyu mugabo MWe mwamutuboneye yaba afite isoni zingana iki? ibigambo yahuraguraga ejobondi ngirango abanye umuswa uwo Ari we hagati ye nabo yise abaswa, hahaha kanyankore oyeeeeee, ahahahaha ibigambo biza nyuma Mu Rwanda twe tureba ibikorwa wa musaza we jya umenya gusaza utanduranyije hahaha icyakunyereka

5
Alan 2016-09-08 07:43:45

Kalisa waretse guta umunwa abita ko arabaswa waruhari??? Buriya niyo mpavu ama kipe atajya atarimbere,subira ibigambo byishyi cyane kureza ibikorwa!

6
Mbivuga 2017-10-24 10:33:38

Yagiye gucinya inkoro yitwaje gikundiro (ngiye kureba niba na apr bafite ubuswa nkubwa rayon), usanze bimeze bitese? Uwampuza nawe nkakubaza iki kibazo face2face

7
musesenguzi 2016-09-08 07:43:45

puuuuuuuuuuuuuu!!!!. Ubwo se Kanyabkore we, ntusebye!!!!!!!!! Ndababaye cynane, nari nzi ko azirukanwa tumaze kubatiza igikona TARISIS (mu mazi y'ibitego 6). NDABABAYE CYANE. Jyana ibigambo byaweeee!!! Urasebye gusa!!!! Reka nongere ngire inama APR: niba mushaka gukomera umwaka utaha, ikipe nimuyihe MASHAMI!!!!!!!!!!!!! Niba mushaka guta igihe, nimuzane umuzungu, nawe muzamwirukana muri ALLER ya shampiyona!!!!!!!!!!! Nemeranywa na SENINGA ibyo yavuze ko APR utu mwaka izaba idakomeye namba!!!!!!!!!!!!

8
DOMINIQUE RURANGIRWA 2016-09-07 20:30:55

ngo rayon sport na kiyovu nta buyobozi bagira ngo ni abaswa. yashakaga ubuyobozi rero arabubonye. pole saana kanyankore. urucira mukaso rugatwara nyoko

9
alexis 2016-09-07 20:33:56

ahaaa ubwo na yve nadatwara icyo gikombe ac kigali yateguwe c azirukanwa?

10
NTAKIRUTIMANAEugene 2016-09-07 20:33:56

burya ,uzatinye,gikundiro nuyivuganabi bizagukoraho aho uzaba urihose bizakugaruka

11
sport 2016-09-07 20:33:56

Ariko muri icyi gihe media (cyane cyane izishinzwe imikino) zigenda zikopera imvugo y'ahandi ugasanga ibyo umuco wacu wakunze kurangwa nabyo nko kuvugisha imvugo yoroheje (soft-softer) cyangwa itari nyandagazi bigenda byiyongera! Muti - yirukanywe - simpakana ko yirukanywe pee (nako atakiri umutoza); ariko byakabaye byiza wanditse uti Kanyankore [YASEZEREWE] ntakiri umutoza wa APR! Ibyo guterura za " fired " zikoreshwa muri za Chelsea, Man U, Barcelona n'ahandi mukabisemura [YIRUKANYWE] akaba ari byo mukoresha mwabirekeye ba nyirabyo ko twe twivugira mu mvugo itagombye kuba ikarishye!!

12
Jimmy 2016-09-07 20:34:57

Ivyo umupira wamaguru mu Rwanda nakayober bahinga. Ndabbonak ntibaha umeenegihug w'urwanda ntakazashobok pe!!!kko abanyamahanga bazoguma badusubiza inyuma mpaka duciy akenge

13
Aimable sibomana 2016-09-07 20:34:57

Birababaje biteye nagahinda kwirukana umutoza warufite abakinnyi bataramenyerana aahhh bazabona ingaruka hanyuma yoguhindagura abatoza

14
Kalisa 2016-09-07 20:42:04

Hahahaaaa! Uyu siwe ejobundi witaga abantu b'abagabo abaswa? Ngira ngo birangiye hagaragaye umuswa uwo ariwe! Cyakora ntabuze byose aciye agahigo ko kuba umutoza umaze igihe gito gishoboka mu mirimo ye haba mu Mavubi ndetse no muri APR FC... Ngo "akarenze umunwa karushya ihamagara" Mutama!!!!

1