Comment title

1  2  

1
@Habimana 2018-07-16 12:17:06

Uti: "Wowe wiyise PK, ko mbonye ubaye umuvugizi w'interahamwe uzi ni ibya logistics yazo, waba wari mu buyobozi bwazo mukorana inama?". Muvandimwe, si ngombwa kuba mu buyobozi bwi interahamwe, kugirango umenye ibyabaye mu gihugu cyacu. Nkugiriye inama, yo kujya usoma ibyandikwa ku Rwanda, ukanagira esprit d'analyse. Analyse objective, itarimo gufana. Sibyo?

2
freman 2018-07-14 09:29:11

Hari umuntu watanze comment hano avuga ngo nta mpamvu yo gushyira mu binyamakuru ibyerekeye itabururwa rikorwa ry'imibiri y'abacu bazize uko basa ngo birahungabana ubumwe n'ubyiyunge! Uwu muntu ni babandi bahisha aho imibiri yajungunywe kandi bagize uruhare mu kwica izo zirakarengane bagashaka bitazamenwa kandi abenshi baridengebya batanze za ruswa muri gacaca yaragiza agashyinyagura kuri socio media ngo ntabwo ashaka aho yajungunye abacu hatangazwa.abashyinyagura kuri socio media nkabo ni benshi leta ifate ingamba

3
Kigali 2018-07-14 09:27:02

Ubu bugome burakabije yaba uwicishije umuhoro yaba uwicishije ifuni bizwi n'umutima we .yaba uwakubiswe Ku rukuta yaba uwatawe mu cyobo ,yaba uwabihewe amaboko inyuma Bose bazize ubusa .abagome bizabasame. Dushime Imana yakoreye mu Bantu hakagira abarokoka

4
Karimba 2018-07-14 09:57:45

Egoko! Burya se interahamwe zari zifite amayeri yo guhisha ibimenyetso ko zishe? Kandi zarabyirataga bishoboka bazi ko ari ishema? Ni agahomamunwa peee!

5
Myriam 2018-07-13 15:25:43

Yebaba weee! Ko ibi bintu bibabaje. Kwica abantu bakabatwikisha acide. Izi nterahamwe ntizizigera zibona amahwemo zirabeshya. Mbonye impamvu hari abaginga banga CNLG. Ikora akazi gatuma abakoze jenoside n'ababashyigikiye bagira ikimwaro. Apuuu. Mbega abagome Mana yanjye.

6
Gahima 2018-07-13 15:25:43

Iyi nkuru irababaje cyane, iteye ishavu n'agahinda. Ariko nshimye CNLG na Dr Bizimana uyiyobora ku bucukumbuzi bakora bahesha agaciro inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe abatutsi. Mbashimiye kandi uburyo basigaye bategura Kwibuka, Missa yaduteshaga umwanua hakabura igihe cy'ubuhamya. Amateka ya Dr Bizimana atubwira nayo ni ingenzi nubwo i Kabgayi yavuze ukuri bikarakaza Musenyeri Smaragde. Ukuri kuraryana ariko ngo guca mu ziko ntigushye.

7
Gahima 2018-07-13 15:25:43

Nkunda akazi CNLG isihaye ikora. Kera kose yabaga he? Baracukumbura kandi aka kazi ntikoroshye. Njya mbona abiha kubanjama.Ndababwiye ngo utabusya abwita ubumera. CNLG na Dr Bizimana courage mukomeze umurava mnuhesha ishema amateka y'u Rwanda kugira ngo bitazongera bibaho.

8
Muhutu 2018-07-13 15:50:08

@Narumiwe, icyo utarabona si ukuvuga ko kitabaho. Ubugome utwerea Abahutu, njye nakwemeza ko nanabubonye mu Batutsi, kandi abanyuma nibo bigishije abambere. Ntabwo rero umwalimu arusha umunyeshule we.

9
zaburoni 2018-07-13 15:50:08

bariya bantu bose batorotse nuko gacaca yari yabagize abere kuberako batanze ruswa uriya bertin rero nabegenzi be bari bakuriye gacaca nibabibazwe , ruswa mugihugu cyacu ntiyemewe byongeye noneho ku maraso y` abantu bagacikisha abagenocideurs !!!!!!

10
Habimana 2018-07-13 15:50:08

Wowe wiyise PK, ko mbonye ubaye umuvugizi w'interahamwe uzi ni ibya logistics yazo, waba wari mu buyobozi bwazo mukorana inama?

11
vava 2018-07-13 15:50:08

pacis ibyoniki ngobazavangure ihene nintama nawenturishyashya

12
Mami 2018-07-13 15:50:06

Iyo nsomye inkuru nkiyi bihita binyibutsa neza neza uko byari bimeze, nkumva byarabaye ejo. Aba bantu barahenutse birenze ibyo umuntu yatekereza cg yakwibwira, bari bafite ubugome bw 'indengakamere na Satani ntabwo agira, ahubwo ngirango satani ni umwana wabo. Iyo ngenda mu mujyi muri iki gihe bose baseka, ndavuga nti "muzabeshye abandi jyewe ho ndabazi". Ariko Imana niyo nkuru, yo yakoresheje Inkotanyi tudukiza ibi biremwa bibi. Sinabita abantu kuko sibo, ahubwo ni ibiremwa by'ubundi bwoko turazi.

13
Ange Rukundo 2018-07-13 07:53:29

Amarira ntajya anshira mu maso iyo nongeye kumva ubugome bw'indengakamere izi nkozi z'ibibi zicanye inzirakarengane. Muruhukire mu mahoro kdi Imana izabahorera.

14
kodo 2018-07-13 07:53:29

Erega ni hahandi aya maraso muzayabazwa bizatinda bitebuke muzabibazwa. none se ubu bije hari uwabisabye? ibyo aribyo byose aba bantu ntibiyishe kdi nagahinda bapfanye kazwi n'Iyabaremye. abanyapolitiki mujye mudusobanurira ibyo mushaka. ariko abahekuye igihugu Imana izabibabaza kugeza gisokuruza cya karindwi cyanyu!

15
felicien 2018-07-13 07:53:26

Abanyarwanda bamaze kujijuka ark kudatanga amakuru yerekana ago abacu bajugunywe nabwo nubujiji banyirubutaka bazahanwe ntakuntu Ayo Nakuru bataribayazi.

16
Pacis 2018-07-13 08:04:02

Muzagenzure neza mutazavanga ihene n'intama mwogacwamwe.

17
Gervais 2018-07-13 08:04:02

Nimubashyingure mu cyubahiro baragikwiye. Iyo mipanga babicishije yo muyijugunye nta kibazo. Burya igihe (time) ni umubitsi kikaba n'umuhanga mu mateka.

18
man power 2018-07-12 18:32:45

Banyakubahwa abaciye imanza za gacaca baciye hutihuti naruswa irimo kuko hari benshi barekuwe nagacaca bagahita bacika bari UGANDA KENYA TANZANIA CONGO MALAWI ZAMBIA ZIMBABWE ANGOLA C AFRICA MOZAMBIKE na handi banduye amazina bahindura NIDINI abantu bakatiwe na gacaca reta itange impapuro zo kubata muyombi

19
Hitayezu 2018-07-12 17:30:37

Turashimira Dr. Bizimana J. Damascene Ku makuru yatanze afatika yerekana ahari za bariyeri ziciweho abatutsi i Kabuga anavuga amazina ya bene aho zari ziri. Ibi byumvikanisha neza ko naho bashobora kuba baragize uruhare muri Genocide. Ariko ntiyatangaje abari bene ubwo butaka bwasanzwemo iriya myobo. yacukuwe mbere ya genocide kandi abari bahatuye barabazi. Gutangaza amazina y'abashinze bariyeri na bene imyobo bajugunywemo byatanga Amakuru afatika. Murakoze

20
Tito 2018-07-12 16:56:23

Nakumiro nakumiro. Utabizi yishwe no kutamenya. Duhumuke banyarwanda.

1  2