1  2  

1
patrick 2018-07-14 09:44:17

imashini itwika niyo izabicyemura neza kuko umutungo wigihugu urashirira kubapfu kandi basize imiryango

2
eliab 2018-07-12 11:30:40

@Gatare, ubwo mwumva mutari abatekamutwe iyo mwigisha ijuru na yesu mutazi? Nonese ko uvuga ko hari abazazukira ubugingo buhoraho, kuki ahubwo batabaho nyiteka?

3
eliab 2018-07-12 11:30:40

@Gatare, ubwo mwumva mutari abatekamutwe iyo mwigisha ijuru na yesu mutazi? Nonese ko uvuga ko hari abazazukira ubugingo buhoraho, kuki ahubwo batabaho nyiteka?

4
Mami 2018-07-12 11:10:42

@Analyst. Uri umu conservateur w'amafuti,umuco se ntukura??? Noneho niba ushaka umuco tuzongere twambare ishabure. Nakumvise ubwo uranaterekera. Uri nkuyu ngo ni "M"w'umunyamatiku. Jye ahubwo ndumva uwitwa "G". yazatumirwa mu nteko akazabasobanurira neza uko ibyo bintu bikorwa tukaba ari byo tuzakora.

5
Nina 2018-07-12 11:10:42

Muri ubu bushakashatsi ndabona iyi Catacombe ariyo yakorwa kuko iri smat, naho gutwika umurambo rwose wumva ari agashinyaguro.

6
Umusomyi wa Igihe 2018-07-12 11:10:41

Hahahahaha, zino comments rwose ni rurangiza hari uvuze noneho ngo tubahinge hejuru yewe ga yewe!! Ndabizi ko twese tuzapfa Ariko izo mpfu za hato na hato zadutse zikaba zimaze no kugwira ni hatagira igikorwa ngo zikumirwe mu gihe gito u Rwanda rwose ruzaba irimbi, ndababwiza ukuri. Njye nawuzantwikira uwanjye.

7
kanakintama 2018-07-12 11:10:41

Buliwese afite uko abyumva, aliko uyu muntu witwa muja duhuje igitekerezo, kuko natwe twashyinguye ababyeyi bacu kera mwisambu, aliko ubu ntiwahamenya.

8
Natal 2018-07-11 21:45:02

Oya rwose ibi biriho nta gahunda. Icyibo cya 2m kigashyirwamo umuntu umwe? Ndibuka tukiba mu camps z'impunzi muri Zaïre uko bashyinguraga. Bafataga umurambo bagashyira aho bakawubakira hejuru yawo undi n'uwundi gutyo gutyo kdi ugasanga bifite gahunda. Ibi nibyo bikwiriye muri iki gihe cg mushobore mubatwike ku tegeko. Ndemeranya n'uwitwa @Innocent rwose.

9
Hakizimana 2018-07-12 11:10:41

1. Tujye dushyingura nk'ababikira b'Abizeramariya i Save. Nibinanira kandi ntibibuza ko bubaha azashyingurwa. Kera ariko hazongera hakoreshwe. Tujye dushyingura mu murima yacu ku bakihafite, ikibazo cyo kubura aho gucukura imva kizoroha cyane. Yezu ati : " yemwe abarushye n'abaremerewe nimunsange nzabaruhura". Ibi byose n'ingaruka zo kwigerekaho imitwaro tudashoboye twigana ahandi, dukwiye kumenya uko tureshya no gushyira mu gaciro.

10
rwamuhungu 2018-07-12 11:10:41

murakoze iki nikibazo gikomeye njye kugiti cyanjye nemera gutwika muzatubalize niba icyuma cyashyizwe imageragere alicyo kizatwika mutubwire naho biyandikishiliza murakoze

11
umusomyi sarah 2018-07-12 11:10:41

Jyewe nshyigikiye ibyavuzwe na G. Mu mijyi nibashyingure muri cave mu ma tiroirs naho mu cyaro bashyingure mu rutoki/mu murima wabo kandi hareke kubakirwa ku buryo apres un certain temps hazakoreshwa.

12
BAZIMENYA 2018-07-11 14:40:19

Tekereza kujya gushyingura ugakora ibirometero! Hari ababura uko batabara kubera kuba kure. Ariko buri hantu hari irimbi, nubwo ryaba rito ntabwo rishobora kuzura mbere y'imyaka 20.

13
Gatare 2018-07-11 14:02:39

Jyewe nshimye Proposition y'umuntu wanditse yiyita G.Ni igisubizo cyiza kandi kirambye.Ikibazo nyamukuru suko IMVA zihenda.Ikibazo ni UBUTAKA bwabaye buke cyane.Ariko jyewe nk'umukristu,ndibutsa abantu yuko muli Yohana 6:40,Yesu yatwijeje ko abantu bapfa bizera imana,bayishaka kandi bayikorera,ntibibere mu byisi gusa,bazazuka ku munsi w'imperuka bagahembwa ubuzima bw'iteka muli paradizo.Icyo nicyo cy'ingenzi.Dushake cyane imana kugirango izatuzure (Zefaniya 2:3). Nkuko tubisoma muli YOBU 14:14,15,kuli uwo munsi imana izaduhamara dusohoke mu mva.

14
Philbert 2018-07-11 14:02:39

Ubu bushakashatsi ni ingenzi kuko hari ibibazo byinshi mugushyingura, gusa nanjye numva kubakira imva byavaho cg se ubyiyemeje akajya ayisorera buri mwaka kandi umusoro ufatika nibura bikagabanuka, kuko ikibazo cy'ubutaka buto nticyoroshye peee

15
muja 2018-07-11 14:02:39

Ahubwo hazarebwe ukuntu basubizaho gushyingura umuntu mu isambu yen ariko imva ntiyubakirwe bamuhinge hejuru. Impamvu mvuze ibyo iwacu ku isambu hahambyembo abakurambere kugeza kuri data wapfuye 79, ariko bose ntanumwe wamenya aho yahambwe. ibyo urumva ko ntako bisa. Mama wapfuye 2005 niwe imva ye igaragara kuko twihaye kuyikotera.

16
IZABAYO REGIS 2018-07-11 14:02:39

Numva hatagakwiye kurebwa gusa uko hongerwa amarimbi ahubwo hagombye kurebwa uko hagabanywa ibituma abantu bapfa kuri rythme ituma habura aho kubashyingura. Iyi nteko yagakwiye kuba itwigira uko ibibazo byo mu miryango bituma abantu bicana byakemuka kurusha uko yashyira imbaraga mugusaba ko hongerwa amarimbi.

17
Analyst 2018-07-11 15:52:15

Ubu se koko inteko y'umuco iratinyuka igashyigikira ibitekerezo bitarimo na kimwe gihuje n'umuco? Iyo nteko se yaba ikiri iy'umuco cyangwa ni iyo kuwurandura? Ngo icyobo cyashyingurwamo abantu 10.000? Babibonye he mu muco? Ngo gutaburura imirambo imaze kubora (uretse ko no mu kinyarwanda nyacyo babyita gushanguka) ngo bayihurize hamwe? Aba ntibazi ko mu muco wacu kizira gutaburura umuntu washyinguwe koko? Ayo masubyo yo kunywa ngo ababikoze badahumana se iyo nteko izajya iyashaka? Ngo gusoresha imva ngo ni uko zubakiye? Ibi se byo ni ibintu by'i Rwanda? Iyi nteko y'umuco ni iy'uwuhe muco koko?

18
Innocent 2018-07-11 14:02:39

Erega ibi bintu byo gushyingura hari n'abantu bamwe baretse akazi kabahembaga mu biturage bajya gukora icyo bise koperative bita dutbarane usanga igizwe n'abantu nka batatu bane ngo bacunga irimbi ndetse rimwe na rimwe riri mu butaka bwa Leta usanga bababaye bifashe mapfubyi iyo hapfuye umukene utari bujye mu mva yubakiwe yishyurwa hagati ya 250.000 Frw na 500.000 Frw.Nyamara hapfa umuntu wari wifashije cyangwa se benewe bafata umwanzuro wo kumushyingura mu mva yubakiwe ugasanga akanyamuneza ni kose ko umugati ubonetse ahenshi ndetse bakakubuza no gukandagira ku irimbi utarishyura kandi aho hantu ari aha leta.Imihango yo gukaraba ku bapfushije irangira abo banyamuryango bihangiye umurimo ku marimbi nabo bagabana ayo mafaranga akenshi ukansanga bakoresheje ibikoresho bitujuje n'ubuziranenge aho bayora ibitaka bitiranya n'imicanga mu mihanda n'agafuka kamwe cyangwa tubiri twa sima bagakoresha nka 50.000 Frw andi kuri uwo mugoroba byeli na burosheti bikagurwa kuburyo hari naho umuntu yigeze kubigereranya n'ubwambuzi bukorewe abapfushije hari naho bigeze kuyatonganira birakomera. Inama rero nuko iriya mva icukurwa gushyigurwamo idakwiye gushyirwamo umuntu umwe gusa ahubwo hejuru yiri sanduku ishyingurwamo bakagombye gushyirwaho beto hanyuma hagashyingurwamo undi bityo bityo imva imwe ikaba yashyingurwamo kugeza ku bantu nibura 5 ikabona gufunikwa hejuru nahubundi uriya myanya usigara hagati y'umurambo washyinguwe na beto ipfutse imva n'impfabusa kandi n'ugukoresha ubutaka buto dufite nabi

19
m 2018-07-11 10:55:39

Harabura kwiga ibikomeye bibangamiye umuco nyarwanda hakigwa ibintu by'agaciro gakeya nk'ibi. Aho gukosora abita ibishyimbo ''ibishimbo'' n'abandi bangiza ururimi n'umuco nyarwanda barashora imari ya leta muri ibi. aho kwita kubakama inka bambaye ubusa,.....

20
G 2018-07-11 10:55:19

Hari ukundi byagenda. Hari uburyo bukoreshwa mu bindi bihugu, nabyo twabireba niba byashoboka. Burenda kumera nkaburiye bwakorwa n'amasosiyete . Aho bacukura mu kuzimu, bakubakamo CAVE. Noneho muri iyo cave bakubakamo ibintu bimeze nka tiroire. Noneho umuryango ukaza ukagura aho uzajya ushyingura abantu bawo(bo mu muryango nyine. Umuntu iyo apfuye bamushira muri ya tiroire, kuburyo abo mu muryango wo kwarunuka baba bafite ahabo. Na nyuma y'imyaka ibihumbi ni ibihumbi abuzukuru na buzukuruza babo bakaba bamenya abo bakomokaho. Ibi nabyo byakwigwaho, abo bifite bakajya bakoresha ubwo buryo. Ariko kubakira imva byo nanjye si mbyemera. Ubu se ko kera barambikaga mu gihuru, impysi zigatwara, hari umunyarwanda w'icyo gihe byagizeho ingaruka? Ibintu biramenyerwa, bikageraho bikaba umuco, kandi umuco urakura, uranahinduka.

1  2