Comment title

1  2  

1
NDABAZA 2018-07-13 15:25:43

Ariko se kuvuga ni ugutaruka! Murabona neza ko, "Mgr Celestin HAKIZIMANA" yari muri St Paul hamwe na "ABATUTSI" yari arinze, kandi akaba atarashoboye kujya gushyingura ise umubyara yitabye, IMANA. Mutubwize ukuri, kandi kudaciye kuruhande! Ninde wishe Papa wa Mgr Celestin HAKIZIMANA? Ni bande bamwishe? Bamwiciye iki? Nihagire utubwiza ukuri rwose ataryarya.

2
Mugabo 2018-07-13 15:25:43

Ariko Manaaa,abatutsi bahuye nibibazo bikomeye ngewe mbansomye nkiyinkuru nkagerageza kwiyumvisha ibihe bari barimo gusa Hakizimana koko nkirizina rya Musenyeri wafashije kurokora abatutsi 2000.Musenyeri warakoze gukora ibikwiriye,Ingabo za RPA mwarakoze cyaneee iyo mutaza kuhagoboka bari gupfa uruhongohongo,Leta yubumwe mwarakoze gushimira Musenyeri kubwineza yagize,Abo yarokoye muge mumushimira iteka.Mana ushimwe kubwaba batutsi 2000 barokotse.

3
grace 2018-07-13 15:50:08

yooo!!!!!!!!!!!!!!! warakoze cyane abo watabaye barokotse uzakomeze ubanene nabo neza.umugisha wawe waranditswe mwijuru

4
ukuri 2018-07-13 15:50:08

noneho babandi bijunditse Msgr mbonyintege bumvireho bagomba kumenya ko kiriziya itigeze itegura genocide iyaba yarayiteguye Msgr Celestine, padiri boneza nabandi barikuba barayikoze. seromba yicishije3000 Celestine Akiza 2000 wabisobanura ute?

5
umusomyi sarah 2018-07-14 09:44:34

Wowe wiyise jean marie, Musenyeri ntabwo yari kurwana n'abantu bafite imbunda kandi benshi, yakoze ibyo ashoboye, izo nteragahinda akazigurira ngo zisubireyo, akazibeshyabeshya ngo arebe ko bwacya, agaha ibyo kurya no kunywa abamuhungiyeho,... ntabwo rero yari kurwana nabo ngo abishobore. Musenyeri Imana izaguhe ijuru.

6
KAMALI 2018-07-12 08:52:32

Musenyeri warakoze cyane Imana iguhe umugisha. Igihe namwe mwagize neza kutubwira ubutwari bw'iyi ntore y'Imana. Abakiri bato tubyigiraho kandi bikatwubaka. Natwe aho twari turi muri Paroisse ya Mibirizi, Padiri Joseph Boneza na Padiri Ignace KABERA, baratwitangiye cyane kugeza n'ubwo bishe Padiri Boneza, ariko Padiri Ignace ntiyacika intege akomeza kutwitangira. Nabo aho bari bumve ko abanyamibirizi tubashimira ubutwari bwabo.

7
KAMALI 2018-07-12 08:52:29

Musenyeri warakoze cyane Imana iguhe umugisha. Igihe namwe mwagize neza kutubwira ubutwari bw'iyi ntore y'Imana. Abakiri bato tubyigiraho kandi bikatwubaka. Natwe aho twari turi muri Paroisse ya Mibirizi, Padiri Joseph Boneza na Padiri Ignace KABERA, baratwitangiye cyane kugeza n'ubwo bishe Padiri Boneza, ariko Padiri Ignace ntiyacika intege akomeza kutwitangira. Nabo aho bari bumve ko abanyamibirizi tubashimira ubutwari bwabo.

8
Nono 2018-07-11 21:44:53

Warakoze kubana natwe,Imana iguhe umugisha itagabanyije.naho abavugako ko udakwiye kuvuga ibyiza wadukoreye nabataragize icyo bamarira abari babaye muri genocide. Waratugaburiye,waduhaye amazi ,ntacyo twakuburanye.Warakoze

9
Nono 2018-07-11 21:44:51

Warakoze kubana natwe,Imana iguhe umugisha itagabanyije.naho abavugako ko udakwiye kuvuga ibyiza wadukoreye nabataragize icyo bamarira abari babaye muri genocide. Waratugaburiye,waduhaye amazi ,ntacyo twakuburanye.Warakoze

10
Focus 2018-07-11 21:44:45

hum...noneho kiliziya igiye gusaba amashimwe kubera abana bayo bagize ubutwari?! twari tuzi ko kiliziya ariyo yateguye jenocide da*

11
Mashimwe 2018-07-11 14:02:39

Yarakoze gufasha kurokora 2000 , ariko nabo bapfuye barabanyarwanda. Ikindi ntawishima, uretseko nibaza impamvu avuze ubu!. Ikindi azatange ubuhamya kubandi bakozi bimana bakoranaga bahemutse, babohoje abakobwa, baranica!

12
Maimuna 2018-07-11 14:02:39

Ubu ni ubutwari bwo gushimwa no gufataho urugero. None se abavuga uruhare rwa Kiliziya Gatolika ymuri Jenoside babishingira kuki? Ese kuki bareba uruhande rumwe rwo kwica bakibagirwa ko na yo, nk'umubyeyi, yatakeja abyoboke bayo ndetse ikaba hari n'ayaban bayo barokoye abahigwaga? Niba bareba ku bayoboke bayo kuki batavuga ko Kiliziya yarokoye abantu (igataza abandi, ikica abandi?) Ko nta we Kiliziya, nk'urwego, yatumye cyangwa ngo itange amabwiriza yo kwica?

13
Janet 2018-07-11 10:55:25

Mgr warakoze cyane amateka yawe adukora kumutima, abenshi mubarokokeye St famille bahora bagusabira umugisha, imfubyi wajyanye mubigo bibarera, ubwitange wagize burenze ubwenge bwa muntu aho ngo papa wawe nawe yapfuye ariko ukanga kujya kumushingura kuko waruhagaze kubuzima bw'abatutsi bari St famille. Imana izibuke imirimo myiza wakoze maze iyiguhembere.

14
burundi jean pierre 2018-07-11 10:55:22

Ariko nkuriya wiyita Kanyarwanda buriya agambiriye iki koko?

15
jand4 2018-07-11 15:52:15

Reka nanjye nshimire uyu Musenyeri. Iyaba abitwa bakristo twese twari dufite umutima nk'uw'uyu mugabo, hari ibibazo byinshi bitakabaye, n'ibibaye ntibyagira ubukana nk'ubu. Iyaba isi yari ifite abagabo nk'aba bemera gutanga ibyabo n'ubuzima bwabo ngo abandi babeho neza, amahoro yaganza. Banyarwanda banyarwandakazi, dukwiriye kurangwa n'urukundo aho guheranwa n'amacakubiri. Abantu ni abantu.

16
Eugene 2018-07-12 10:41:33

Igihe mwagize neza cyane, kutugezaho iyi nkuru. Abantu nk'aba b'intwari bakwiye kuvugwa abato bakabigiraho. Natwe aho twari twarahungiye muri Paroisse ya Mibirizi, Padiri Joseph Boneza na Padiri Ignace KABERA ubu uyobora Paroisse Cathedrale ya Cyangugu, baturwanyeho cyane, kugeza n'aho bishyuraga amafaranga Interahamwe zikatwambutsa muri Congo. Baba intwari bikomeye kugeza n'aho Padiri Joseph Boneza bamwishe ariko Padiri Ignace ntibyamutera ubwoba agumana natwe kugeza tugiye I Nyarushishi. Bumve aho bari hose nabo ko tubashimiye kimwe n'uyu mushumba wabo utaratereranye intama yari yararagijwe.

17
saud 2018-07-12 10:41:33

IMANA WEMEYE, UKAYIHA, UKAYIKORERA, UKEMERA NO GUKORA IBIKORWA BIRI KU RWEGO RUHAMBAYE NKIBI BYASHOBORAGA NO KUGUTWARA UBUZIMA. IYO MANA NIYO IZAKWIHEMBERA TWEBWE ABANA BABANTU NTACYO DUFITE TWAGUHEMBA.

18
Dido 2018-07-12 10:41:33

Noneho rero, ntimuzibagirwe kumusabira "ubutagatifu"...

19
Rudahigwa 2018-07-12 10:41:33

May the Lord bless his son until the day he will be before the heavenly father.

20
Sam 2018-07-12 10:41:33

Imana izamuduhembere iteka intwari nkizo zibazikenewe

1  2