Comment title

1  

1
Albert 2018-04-17 17:33:47

Wowe wiyita "Manawe" ngo Ntarama ntiyajyamo 15000 ngo na stade abantu bangana batyo ntibakwirwamo? ukwiye guceceka kuko birumvikana ko ibyo uvuga utabizi cg. ubyirengagiza. muri kiriya gihe na toilete yagenewe umuntu 1 twayijyagamo turi 10 tugakwirwamo. nkanswe kiriziya yari yuzuye abantu bagerekeranye na ziriya mbuga zose zo hanze abantu buzuye. jya wicecekera mugenzi ribara uwariraye

2
kajiwabo 2018-04-16 20:01:07

Burya biba byiza iyo ubanje gusoma neza mbere yo gutanga comment, iyo mibare wanditse niyanditse munkuru urabona bihura, banditse 1500 wowe wandika 15000.

3
cadette 2018-04-16 20:12:31

Nubwo ari hato ariko bahahungira da! (Ntarama) .Gusa umunyamakuru yavuze 5000 Nta mwaga abatutsi bari bafite kdi twari tuziko mu nzu y'Imana ntawahicira umuntu nubwo bariya bagome babirenzeho. Ndibuka kuri iyi taliki Mama wanjye n'abavandimwe banjye bishwe kuri iyi tariki nkasigara njyenyine baziko napfuye. Ntimukazime nararokotse ubu nariyubatse ndetse narashibutse. Nzahora mbibuka

4
Manawe 2018-04-16 10:04:38

Kwibuka abacu bazize jenoside no kwibutsa urupfu rubi bishwe tuzakomeza kubikora. Ariko mujye mwitondera imibare mutangaho ubuhamya mwa bantu mwe! Ngo abantu 15,000 MURI Kiliziya ya Ntarama!! Usibye nayo, mu Rwanda nta Kiliziya ishobora kujyamo abantu 15,000. Nta na stade iri mu Rwanda bakwirwamo itari Stade Amahoro. Centrale ya Ntarama yari ifite imyanya yo kwicara itarenze 500 yagiyemo gute abantu 15,000, benda kungana n'abuzura Basilique Saint Pierre y'i Roma? Iyaba mwavugaga ko biciwe hafi y'iyo Kiliziya byagira inzira, ariko uko mpazi n'ikibanza cyose cy'iyo centrale ntabwo abantu 15,000 bakwirwamo.

1