Comment title

1  

1
yezuthieu 2018-04-17 10:55:32

Yezu Kristu nakuzwe kandi asingizwe yakoze ibitangaza byinshiiii kdi azakomeza kubikora.

2
Mugisha 2018-04-16 13:05:23

Ese ko njya numva bavuga ngo padiri Ubald akora ibitangaza,nibyo koko?Haba hari kajoliti yasengeye igakira?Abavuga ko bakora ibitangaza,bitera abantu urujijo.Kuki aho dutuye hose,Kicukiro,Remera,Nyamirambo,...nta muntu numwe wamugaye tubona yakize?

3
ERIC MUGAbo 2018-04-23 16:17:12

Ariko se Padi reka nkubaze. Ugenda wirata ko wababariye nkande . Kuvuga ko abicwe ari bene wanyu nibyo biguha uburenganzira bwo kubabarira ababishe. Ese reka nkubaze agahinda abicwe bapfanye ubwiwe niki niba barapfuye bifuza kubabarira ababishe. Ese hari procreation (uburenganzira)bagusigiye mbere yo kwicwa yo kuzasigara ubatangira imbabazi no kubatazikeneye . Niba abishi barashakaga imbabazi kuki batababazaga ngo nyuma babareke bazazibisabire imbabazi bakiriho . Nonese bishobotse nkigitangaza uwicwe akakubaza uko utanga imbabazi mwizina rye wavuga iki . Iyo ni politic yo kubabarira ariko niba ubikora bikore kubwawe wigenda ucira imanza abandi ngo ntibabarira. Ge nta burenganzira ababyeyi banjye bansigiye bwo kubarira ababishe kandi nawe nuko . Ibyo byawe rero hari abo bihungabanya kurushaho. Sinanze politi Ya leta yo kubabarira ariko nsishyigikiye ababiihatira abarokotse ngo bagende bavuga ko babariye nabatabasabye imbabazi. Murakoze mugire amahoro

4
Mudemu 2018-04-16 09:46:36

Ntabwo waveba uwanze gutanga imbabazi kuko siwe wihemukiye. uwanze kuzisaba niwe warebwa ikijisho kuko yahemutse. Naho ubundi sinzi ko n'abazitanga babifitiye uburenganzira niba bariciwe ababo,abishwe bonyine nibo bafite kubabarira cg kubireka.

5
dushakamahoro reo 2018-04-16 10:03:32

yezu cg yesu yatubabariye ntacyo dutanze reba ari kumusaraba bamukwena akavu ati dawe babarire kuko batazicyo bakora bicyorero natwe tugomba kubabarira abatugiriyenabi kunjyirango tuzahurire nacumwijuru kuko urupfuntirurusha imana ingufu numusatsi kumutwe wuntu urabaze ntitu gaheranwe nagahinda bavandimwe gose(....)

6
Michel Angelo 2018-04-16 10:03:19

kristo no umunyampuhwe numunyembazi mucyo natwe tumwigireho adufashe

7
habyarimana musa 2018-04-17 13:20:12

abana migihe BASE NA BANYINE KUVA TARIKI 07 04 1994 BAGIRAGA GONOCIDE IHONYA BWOKO BICA ABATUTSI BASHAKISHA BA MASAMBA AHO BIHISHIJE ? ABANA BABO BARI BAFITE IMYAKA CUMI 10 YEARS 10 ANSA CUMI NIBIRI 12 YEARS 12 ANS UBU NABAGABO BAGORE BAFITE IMYAKA 34 CANKE 36 ESE KO NTARIKO NDABACINJA KANDI NTABAGIZE ABERE .????? BABA ARABERE BAGIZE ICO BATUTANGARIZA BATI PAPA YARIBINTUMYE MAZE BASABE IMBABAZI BAJE MUBUTABERA JUSTICE

8
Kalisa 2018-04-16 10:02:32

Ubald arimwo umwuka wera

9
HABARUREMA Elie 2018-04-16 10:01:42

ntagitekerezo ntanga ariko najyiragango nkosore akantu gato hariya handitse Dr NIYOMUGABO cyprien ntago aribyo ahubwo ni professor (Prof) NIYOMUGABO Cyprien

10
xxxc 2018-04-16 10:01:02

Ariko se gusaba imbabazi ntibihatirwa Yewe nta n'ubujyanama bikeneye. Kami ka muntu ni umutima we. Amagambo make rero.

11
Niyigena Gratien 2018-04-16 10:00:36

Imana ikomeze imbaraga za padiri obard

12
Rwema 2018-04-16 13:03:39

Ariko rwose aho nakurikiraga kuri radio ikintu cya mbere cyankoze ahantu ni ijambo rya ministre Uwacu Julienne yavuze ijambo ryiza cyaneeee

13
Nsengiyaremye Felix 2018-04-16 13:01:19

nibyo koko usaba imbabazi arazihabwa kandi nuzisabwa arazitanga twigire ku mateka yaranze igihugu cyacu twiteze imbere twibuke twiyubaka

14
Uwintore Nothelme 2018-04-15 17:40:20

Nyagasani asingizwe ubu n'iteka ryose! Kandi mu nsi abantu Imana ikunda bagire amahoro!

15
Uwintore Nothelme 2018-04-15 17:40:13

Nyagasani asingizwe ubu n'iteka ryose! Kandi mu nsi abantu Imana ikunda bagire amahoro!

16
lg 2018-04-15 17:39:24

NTABWO ALIBYO KUGERERANYA ABANTU KIMWE UWAKOZE ICYAHA NIWE UGOMBA GUSABA IMBABAZI NAHO GUHA UMUNTU IMBABAZI NTAZO AGUSABYE UMUNTU AGOMBA KWICUZA YARANGIZA AGASABA, ABO YAHEMUKIYE IMBABAZI BAKAZIMUHA BANASHAKA, NTIBAZIMUHE, NUBURENGANZIRA BWU ZISABWA NAHO GUHAGARARA NGO MUHAYE IMBABAZI NTAZO ASABYE NUKO ABA A GIFITE BWABUGOME, ATABONA UKO ABUKORESHA, KUZIMUHA- WE ATARIHANA BITUMA A KUBONA MO INTEGE NKE ZO KUMUTINYA, NGO ATAZONGERA NTAMPAMVU YO KWINGINGA UWAKWICIYE NGO IMUHE IMBABAZI ADASHAKA PADRI NABANZE. YIGISHE ABO IBYABO NIBYO BIKOMEYE*

17
kalisa 2018-04-15 17:38:34

serge arigukora kbx ubu arimbere bageze 10

18
Masabo 2018-04-16 13:00:03

Njya numva abantu benshi bavuga ngo Padiri UBALD asengera abantu bagakira.Ariko ntabwo nari nabona umuntu numwe mu mujyi wa Kigali yasengeye agakira indwara igaragara.Urugero,ubumuga cyangwa ubuhumyi.Nkurikije ibyo bible ivuga,iyo abigishwa ba Yesu bakizaga umuntu,umujyi wose warabimenyaga.Uwo muntu akamenywa na bose ko yakize,kubera ko babaga bamuzi neza.Ikindi kandi,pastors na padiri bavuga ko bakora ibitangaza,bavuga gusa uburwayi butaboneka.Urugero Sida,umugongo,ibibyimba byo mu nda,etc...Nta numwe uvuga ko akiza abamugaye,kajoliti,etc...Baramutse bahari,twese twababona cyangwa twabumva tukajya kubareba natwe tukazajyayo kwivuza.Kugirango tubemere,bajye bakiza indwara zo hanze zigaragara:Ubumuga,ubuhumyi,ibisebe,kajoliti,etc...Igitangaje,nuko Kigali yuzuye bene abo bantu.Kuki nta Kajoliti numwe bari basengera ngo ahaguruke? Ndahamya ko ibyo bavuga atari byo.Abayoboke babo bafite icyo bita "blind fanatism".Nukuvuga "kwemera buhumyi" utabanje kugenzura.Ni ugufana gusa.

19
NZABANDORA 2018-04-16 12:59:11

Ibi ni ukuri, Amen! Imana ikomeze kuguhaha imbaraga n'ubwenge ukomeze gutanga umusanzu mu kubaka kandi abumva inyigisho zawe bahinduke, ibyo wigisha bigire icyo bihindura mu mitekerereze, imikorere, imyumvire y'abagira amahirwe yo kumva ubutumwa utanga. Duhinduke tuve i buzimu tujye i buntu.

1