1  

1
Karamaga Jeanine 2018-02-13 13:34:58

Umusaza yiyambaje umuturanyi warufite abahungu boneshaga mukwe maze umuturanyi ati> "Kandi arinjye uboshya ga!"

2
Rukaka 2018-02-13 12:38:04

Ndabona ibyo Umushinja cyaha Mukuru yavuze aribyo rwose. Ahubwo umuntu yakwibaza kuri uwo Mudepite watekereje kwica amategeko nkaho ataribo bayashyiraho. Icyo mbona cyagasuzumwe n'Inteko nuburyo amategeko yahinduka aho umuntu ucyekwaho icyaha atazajya afatwa nkaho afite icyaha kugeza aho urukiko ruzemeza ko afite icyo cyaha. Ibi ndabivuga cyane ko hari ushobora kurengana kandi ugasanga n'akazi aba yakoraga gahita gahabwa undi muntu kubera itegeko risa naho riba ryamuhannye mbere yuko aburana.

3
Ben 2018-02-13 22:06:10

Ahubwo njye mbona mugihe bagize abo bakeka,bashobora kuba bashyize mukato ibyangombwa byabo byinzira ndetse n'imitungo yabo ikaba ifatiriwe mugihe bagikora iperereza bikazafungurwa mugihe basanze ntacyaha kibahama kuko nanone ntabwo twashyigikira abanyereza cg bagasesagura umutungo wa leta ngotwirengagizeko uwomutungo ubawaravuye mumitsi yabaturage mugihe haba hari nababuze ahobaba , abifite imirire mibi,abana birukanwa mumashuri nibindi abandi bapfusha ubusa cg binezeza mwabyabyuya abaturage babize bashaka kwiyubakira igihugu nyamara ntibabigereho bitewe nabo babyiba

4
Manzi 2018-02-12 17:51:42

Ariko njya nkemanga ibitekerezo bya bamwe, ubu se koko tuvuge uwatanze igitekerezo gisimbuka urwego rw'ubugenzacyaha atazi procedure (?) cg buriya ni rubanda ruba rwatumye

5
SF 2018-02-12 17:58:31

Nibyo,Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco ni byiza kuhagarara ku cyemezo nkiki. Burya iyo ukeka umuntu ho icyaha aba atarashinjwa icyo cyaha niyo mpamvu usanga abatazi amategeko bihutira kutanga ibihano nkibi ukazarangiza iperereza usanga waribeshye cg harabyemo akagambane.uwo muntu wafunze icyo gihe arenganurwa gute? NB.Itegeko riteganya ko umuntu yitirirwa icyaha iyo urukiko rwanzuye ko ibimenyetso byashingiweho byerekana ko ari umunyabyaha.urubanza rukasomwa.

6
mahoro jack 2018-02-12 17:58:21

Yewe ndabona buri wese yifuza ububasha bwo gufunga bagenzi be, ikibazo ariko nuko n'uwo bafunze nyuma bagasanga arengana ntaho abariza, nyuma yo guteshwa agaciro no gutukwa na rubanda mu bitangazamakuru, tutibagiwe no gutakaza akazi kari kamutunze. Sinshyigikiye ibisambo ariko amategeko akwiye kurinda abantu za munyangire na munyumvishirize!

7
byumvuhore 2018-02-12 17:56:50

urakoze bwana mushinjacyaha, wize amategeko pe! gufatira umuntu muri PAC sibyiza, nibyo umugenzuzi mukuru wimari aba yagaragaje nkamakosa haruburyo bikorwaho iperereza, ntabwo rero wafata umuntu icyaha kitaramuhama. urakoze Bwana kandi ntuzarenganye uwariwe wese. uko abanyabyaha bafatwa ubu kurahagije nta gufatirwa muri PAC bikenewe rwose, muri PAC batumizwa kwisobanura sugufatirwa.

1