1  

1
Dumbuli 2018-02-12 21:50:52

Njye ku giti cyanjye izi ni ingaruka zíterambere rigaragara ariko nta ngamba mbona zihamye zo kugabanya abana bavuka , abaterwa inda hakoreshwa uburyo bwa kera gusa kdi ibintu byarahindutse uko byagenda kose abantu ntibazareka gusambana kubera aho ibintu bigeze bigishwe uko bakwingira mu busambanyi aho bigoranye agatwita amategeko yoroshywe ivuriro ribafashe. bazabyara banafungwe bikomeze

2
ubuvuzi 2018-02-12 20:52:26

ariko se gupima inda ko numva ari igikorwa kijyanye n'ubuhanga mu by'ubuvuzi, aho kuvangavanga inshingano ahubwo icyo gihe ababyeyi mwajya mupimisha abana (ingeso yo guharira kurera abandi bantu niyo yishe uburere) maze amashuli mu byo asaba hakabamo icyemezo cyuko yipimishije da!! ariko se kandi, ese naba atwite bazamwirukane? bamwirukanye se ubwo aho twari tugeze ku ihame ry'uburinganire ntitwaba dusubiye inyuma? MWIGISHE ABANTU GUKORA IMIBONANO YIZEWE (SAFE SEXUAL INTERCOURSE)

3
Frank 2018-02-12 17:58:40

Cyera mwarimu yari umubyeyi,n'umwana akamwubaha kandi akanamutinya kuko yagiraga igitsure cya kibyeyi.None ubu arakora umwana bamwe mu babyeyi bati yamwishe yamumaze.Aho bigeze rero ni uko abareraga ari muri bamwe mu babasambanya.Ikindi,nta mwana ukinyurwa n'uko iwabo babayeho,buri wese arashaka kubaho nka kanaka ukora ahantu runaka. Ababyeyi bo,uretse kwigisha gusa ariko mwarimu ni we ubana n'abana kenshi. Icyo nemera rero njyewe ko gikwiye,mwarimu nasubizwe agaciro ke, umubyeyi wese amenye ko mwarimu ari umurezi kandi ari umubyeyi,twa tugeso twa bamwe bazi ko kanaka atari umuntu atahana umwana,ducike. None se kubapima inda ni cyo cyibazo,cyangwa ikibazo ni ubusambanyi bashyize imbere? Ikibazo si inda,ahubwo ni ubusambanyi.Ari mwarimu,ari umubyeyi,nicyo mugomba gushakira umuti. Mwarimu se uvuga ko abagabo babasambanya badahanwa,wibwira ko kuzura kwa gereza aricyo kizakemura ikibazo? Ese mwibaza ku ngaruka benshi bafite ubu zo gukuramo amada rwihishwa? Nyamara nimuvuga ku ireme ry'uburezi,mujye munavuga no ku ry'umunyarwandakazi

4
Frank 2018-02-12 17:58:26