Comment title

1  2  

1
Poul 2017-12-08 10:48:39

Biragoye kugirango ibirayi bizashiremo rwaserera, iyo byeze ari byinshi igiciro kiramanuka, umusaruro wabyo wagabanuka bikazamuka, nuko ibirayi bibayeho kuva kera kose! Ahumbwo numva abatekinisiye batekereza ikindi cyakurwa mubirayi atarukuribwa namafiriti gusa! Igihe byeze arI byinshi bikaba byahunikwa hagakurwamo ikindi kintu cyatuma bigira agaciro karuseho, ngirango ntawe utazi ko ikirayi gifatiye runini umuturarwanda wese, ndetse numunyamahanga uriyeho ataha arimo kurabya indimi! Gikorerwe ubushakashatsi rero.

2
che 2017-12-07 10:54:28

Ni byiza ko mutangiye kubona ko abaturage bahinga ibirayi bakwiye kurenganurwa. Nubundi ibyo by'ikusanirizo sinzi impamvu yabyo, nibareke abahinzi bishire hamwe ubwabo bagurishe ibirayi byabo uko babyumva biyumvikaniye n'abaguzi, hatabayeho kubategeka igiciro kitabashimishije.

3
Justin 2017-12-07 10:54:28

Ibyo ndabyemera wenda byo gufunda umuriganya ariko ikibazo nibaza kuva ryali minister kaboneka cg info nkawe yabaye umugenzacyaha, umushinjacyaha nyuma akaba numucamanza ibi nukwiha inshingana no gukora ibyo udafitiye ububasha ntekereza ko ntabubasha minister afite bwo gutegeka polisi gufunga umuntu sinzi abazi amategeko mumbwire ese ubundi uyu muntu ibimenyetso bifatika bimushinja nibihe usibye ibivugwa jye sinshyigikiye uburiganya ubwo ari bwo rwose ariko amategeko akwiye kujya yubahirizwa 100% ababizi munsobanurire

4
majyambere jean de Dieu 2017-12-07 10:10:41

mbega byiza abahinzi bibirayi barashubijwe kbsa leta ni umubyeyi.bazagenzure n'iminzani bakoresha nayo ntiyujuje ubuziranenge.

5
rucogoza 2017-12-07 10:54:28

Inzego z'igihugu zose ziruzuzanya ngo zireberere umuturage kuburyo agomba kubaho neza, kuba uyu yatawe muri yombi bihe isomo abandi bunva bari bafite ako gatima ko kunyunyuza rubanda. tugiye guhinga ibirayi byacu tunezerewe.

6
havugimana 2017-12-07 10:10:41

umvango ubigurakwijana namirongwitatu!nicyinigi?

7
MOISE BUTARA GATSIBO 2017-12-07 10:10:41

NIBYIZA CYANE

8
2017-12-07 10:10:41

Harya ibyo birafungirwa?

9
kali 2017-12-06 21:22:55

ibi byazanywe na Kanimba????

10
Djuma 2017-12-06 21:22:55

Uwatawe muri yombi yitwa Serushago ntabwo ari serucago. Icyo nkundira Hon Kaboneka ni uko atazarira mu gufata ibyemezo.

11
Rebecca 2017-12-11 12:45:42

Ntibyoroshye

12
Damas 2017-12-06 19:18:15

Birababaje rwose njye sinumva ukuntu ubundi uwo mujura atari yarafashwe kare kuko abahinzi yarabazengereje yitwikiriye icyo gikote ngo namakusanyirizo! Babirebe neza nabo bafatanije kwiba abaturage bakurikiranwe! Uzi ukuntu baza bakaguha igiciro bishakiye batitaye kumvune wagize ubihinga ngo niba wanze jya kubirya kuko utemerewe kubyijyanira ku isoko!!! Amasambu twari twatangiye kuyatera amashyamba kuko twari turambiwe gukoreara ibyo bisambo kuma banki ho twabaye babihemu! Ariko turashimira leta y' u Rwanda kuko ireberera umuturage. Ubundi se minister ajya kubibona abayobozi b'inzego zibanze barihe!!!! Ubwose bamaze iki?

13
Damas 2017-12-06 19:18:15

Birababaje rwose njye sinumva ukuntu ubundi uwo mujura atari yarafashwe kare kuko abahinzi yarabazengereje yitwikiriye icyo gikote ngo namakusanyirizo! Babirebe neza nabo bafatanije kwiba abaturage bakurikiranwe! Uzi ukuntu baza bakaguha igiciro bishakiye batitaye kumvune wagize ubihinga ngo niba wanze jya kubirya kuko utemerewe kubyijyanira ku isoko!!! Amasambu twari twatangiye kuyatera amashyamba kuko twari turambiwe gukoreara ibyo bisambo kuma banki ho twabaye babihemu! Ariko turashimira leta y' u Rwanda kuko ireberera umuturage. Ubundi se minister ajya kubibona abayobozi b'inzego zibanze barihe!!!! Ubwose bamaze iki?

14
Brian 2017-12-06 19:22:53

Hari ibikwiye gukosorwa ubundi IKUSANYIRIZO RYAGOMBAGA KUGIRAHO INYUNGU Z'ABAHINZI B'IBIRAYI, yaje kuba ate urubuga rwo kwibiramo umuhinzi? Ntekereza ko abahinzi aribo bakabaye bishakamo ubafasha kubarengera aho kubyubakamo monopole (ukwikubira kw'ababigabirwa), izo system zikwiye gukurwaho umuturage akisanzura yishyiriraho ibimurengera bitari ibyo kumucucura.

15
TWIZERE THEOGENE 2017-12-06 19:22:53

Abahinzi bitabweho rwose kuko nabo kugira umusaruro uboneke biba byabasabye ingufu nyinshi bagere muturere twose duhinga ibirayi igiciro ahenshi kiri hasi barebe na NYABIHU

16
Poul 2017-12-06 19:39:21

Eeeeeee!iba myinshi igahimwa numwe rwose! Ese ubundi igihe bahereye bayogoza abaturage kuva intambara yarangira kugeza uyu munsi babivuyemo! Bagakora ibindi ko amazi atakiri yayandi! Minister Kaboneka ashakishe nabafatanya nuriya harimo uwitwa Rusazi, Hatari, kanyamahoro elias Dagon ,Bariyanga sylivestre elias bill gueti abo bose bayogoje Rubanda hariya mukinigi, mubiteho bareke nkonka iminsi yumuturage nawe akeneye iterambere ry'Urwanda.

17
Poul 2017-12-06 19:39:21

Nibyiza cyane ko reta yacu ikomeje kwita cyane kumuturage wo hasi yihaniza ibifi binini!ariko hasigaye undi mucuti we nawe wayogoje abaturage bahitwa Inyabitsinde! Witwa Bariyanga sylivestre uwo nawe ntatuma harumuturage wo hasi wegura umutwe! Yarabarangije gupimura ibirayi nugutera icyo bise Forufe 😣😣😣😣😣😣😣😣😣😣😣😣😣😣😣😣😣😣

18
Damascene 2017-12-11 12:45:42

Akanirwe urumukwiye, kd nabahinzi bakawa muzabiteho

19
FRED 2017-12-06 19:39:21

kuki batagena ibiciro byi kigali? kandi aribo bituma bimanuka. abo batuma abahinzi bahomba bagomba gufatwa, kuko ntawe uri hejuru y'amategeko

20
astronomiphilos 2017-12-06 19:39:21

Icyonkundira kaboneka afata icyemezo gisirikare barwiyemezamirimo bajujubije abaturage;arikose nanone kubategetse icyogiciro kandi hano ikigali tubigura 130 ubwo rwiyemezamirimo ntarengana!

1  2