Mu myaka yashize umuntu washakaga kwisukisha cyangwa kugira imisatsi mireremire yoroshye bizwi nko kudefiriza,yagana abize iby’uwo mwuga bakamufasha kuba yashyira ku mutwe ibyo ashaka.
Kuri ubu ibintu bimaze guhindura isura ko hasigaye hari imisatsi n’ibisuko bicuruzwa bikozwe mu buryo bumeze nk’ingofero, ku buryo igihe ushakiye kuwukoresha uhita uwambara bitagusabye kujya kubabyize.
Na mbere ubu buryo bwariho ariko ntibyari biteye imbere ku buryo buri wese yabonaga ibikoze neza, mu bwoko bw’imisatsi buri wese yakwifuza. Wasangaga benshi bavuga ko abazikoresha ari abantu badasobanukiwe n’ibyubwiza.
Kuri ubu ibintu byarahindutse ko iyi misatsi ishyirwaho igihe cyose yateye imbere, aho iboneka mu bwoko butandukanye, haba imiremire, imigufi n’ibindi.
Iyi misatsi ikozwe mu ngofero usibye kuba yorohereza abayikoresha kandi igezweho cyane kuburyo umugore cyangwa umukobwa utayitunze aba atakisanga mu basirimu.
Wig ikoreshwa mu buryo bworoshye ku buryo uhita uyambara nk’ingofero wabanje gusuka ibituta cyangwa waryamishije umusatsi usanganwe, washaka gufatisha ugakoreshaho amavuta yabugemewe ikaguma ku mutwe.
Bamwe mu bayikoresha baganiriye na IGIHE , bavuze ko igituma bayikunda ari uko yabaganyirije umwanya bamaraga mu nzu zitunganya imisatsi ,ndetse bakaba bahinduranya ibyo bafite ku mutwe uko babishaka.
Umulisa Kelly Sandra yavuze ko gukoresha ubu buryo bimufasha guhora asa neza.
Ati “Gukoresha wig biramfasha cyane kuko mba mfite iz’imisatsi miremire n’izisutse. Icyo nkeneye nicyo nshyiraho kandi kuko nzi kubyikorera byatumye ngabanya wa mwanya namaraga muri Salon, kandi uhora ukeye kuko uba wahinduye uko usa kenshi”.
Mutoni Barber we avuga ko ubu bwoko bw’imisatsi bumafasha guhora akeye kandi ko byamuruhuye ingoyi yo kwisukisha akababara umutwe nkuko byajyaga bimugendekera.
Ati “Usibye kuba mpora nkeye none nkaba mfite ibisuko, ejo ngashyira imisatsi ya kinyafurika cyangwa imiremire uko nshaka byanduhuye kubabara bari kunsuka. Mbere nasukaga amarasita nkarwara ariko ubu mpita nyishyiramo nta kibazo ngize.”
Yakomeje avuga ko bibafasha no kudasesagura kuko wig uyigura ukayimarana igihe kinini, nyamara ibisuko bisanzwe nyuma y’ukwezi biba byashaje.
Ati “Erega biranagufasha mu buryo bwo kudasesagura ko niba nko mu kwezi wasukishaga ukabikuraho ukajugunya, ubu siko bimeze ko uyikuraho ukayoza ukabika.”
Ku ruhande rw’abazicuruza nabo bavuga ko abantu bakwiye kureka gusesagura bisukisha ibintu bakuraho kandi hari uburyo bwo gutunga ibirambye, kandi ko bituma n’isuku yo mu mutwe yiyongera.
Umucuruzi w’ibirungo by’ubwiza, Maty Beauty yagize ati “Kugura wig ni ukwiteganyiriza kuko uyikoresha igihe, ntabwo ipfa gusaza kandi iriya uyishyiraho wasutse ibituta cyangwa hejuru y’umusatsi wawe muke. Uyikuraho ukoga mu mutwe uko ushaka, biroroha kurusha kuzategereza koga mu mutwe nyuma y’amezi atatu wasukuye.”
Nubwo hari abashima ibyiza bya wig ariko abize umwuga wo gusuka no gutunganya imisatsi y’abagore bo bahangayikishijwe n’ikwirakwira ryayo, kuko bishobora kuzatuma ibyo bize bibapfira ubusa.
Umusutsi ubimazemo imyaka itanu, Mujawamariya Valentine yavuze ko iterambere ari ryiza,ariko ko ubwiyongere bwa wig nibukomeza gusakara hose ibyo bize bizabapfira ubusa.
Ati “Kuba haza ibintu bishya ni byiza, ariko se ko ureba abantu basigaye bagura iriya misatsi bakayishyiriraho ubwo tuzaba abande? Ikizakurikiraho tuzabura abo dusuka kandi ibi nibyo byari bidutunze n’abacu”.
Uyu mubyeyi wari usanzwe ufite abakiliya b’abanyamujyi yavuze ko batangiye kugabanuka bitewe n’ubu bwoko bushya bw’imisatsi.
Ati “Nari mfite ukuntu nkorana n’abakobwa b’abanyamujyi kuko hari abo nziranye nabo bitabiriye amarushanwa y’ubwiza bakanzanira na bagenzi babo, ubu ntibakiza nkuko byari bisanzwe, aza ari uko yabuze wenda ubwoko bwa wig bw’ibisuko ashaka. Ibi bintera ubwoba ko mu minsi iri imbere bazagenda burundu”.
Izi mpungenge azihuje na Abubakar Mupenzi utunganya imisatsi y’abagore uvuga ko ahangayikishijwe no kuba abakiliya bakoresha imisatsi bagabanyuka.
Ati “Abantu bazaga kudefiriza no kwiyogoshesha ari benshi ariko ushatse imisatsi idefirije agura wig ndende, yashaka imigufi akaba ariyo agura, bidatinze turashaka ikindi dukora”.
Iyi misatsi kuri ubu ikoreshwa n’abifite kubera ko igiciro kiri hejuru. Imyiza iboneka guhera ku bihumbi 50frw ariko igenda igabanuka uko iminsi ishira.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!