00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka Umujyi wa Kigali wahangiweho wahawe umwihariko ku myambaro ya KGL (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 Mata 2021 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Mu 1907 ni umwaka w’amateka k’u Rwanda n’Abanyarwanda kuko aribwo Umudage Richard Kandt yavumbuye Umujyi wa Kigali, umurwa mukuru w’igihugu cy’imisozi igihumbi.

Ubu imyaka 114 irashize Kigali ibayeho, amateka yayo ni mareremare gusa uwayigezemo wese anyurwa n’isuku n’umutekano biwuranga bigatuma atifuza gutaha.

Buri Munyarwanda wese atewe ishema no kugira umurwa mukuru mwiza nk’uyu, bigatuma iteka ahora ashishikajwe no kuwushakira icyawuteza imbere no kuwurinda ngo hatagira ikiwuhungabanya.

Mu barinzi b’Umujyi harimo na Kigali Guardian For Life (KGL), ikirango cy’urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ryitwa Dawn Central Investment Bureau (DCIB) rikora imyambaro itandukanye.

Iki kigo gikora imyambaro ariko igaruka ku mateka n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali, kuri ubu bahisemo gusohora iriho umwaka wa 1907.

Abadasobanukiwe n’amateka bagira ngo uyu mubare ni umurimbo washyizwe kuri iyi myambaro, ariko ufite byinshi usobanuye ku mateka ya Kigali n’ u Rwanda muri rusange.

Hasohotse ingofero ziri mu mabara atandukanye zanditseho imibare minini ya 1907 nk’umwaka Kigali yahangiweho, inyuma hari inyuguti nto za KGL nk’ikirango cy’iyi myambaro ndetse ku mpande hariho DCIB igaragaza iki kigo.

Umwe mu bayobozi ba DCIB, Habimana Félix, yabwiye IGIHE ko gukomeza kwibanda ku myambaro igaragaza Kigali ari ubutumwa bashaka gutanga ndetse no kurushaho kuyimenyekanisha.

Ati “Igituma dukomeza kwibanda ku myambaro igaragaza Kigali ni ubutumwa dushaka guha urubyiruko kugira ngo barusheho kurinda umujyi, kandi ni no guteza imbere ubukerarugendo no kumenyekanisha amateka yawo.”

Yakomeje avuga ko izi ngofero ziriho umwaka Kigali yabereyeho zakiriwe neza ku isoko kuko hari abakunda ibidafite amagambo, ubu bakaba babonye iriho imibare kandi igaragaza Kigali.

Ati “Abantu bazakiriye neza ku isoko kuko hari abadakunda ingofero ziriho amagambo, ubu babona iziriho imibare kandi zisobanuye byinshi kuri Kigali bakazikunda. Urumva ko ubu abantu bafite amahitamo atandukanye.”

KGL imaze imyaka ine ikora ikaba yaratangiriye ku ngofero ebyiri gusa none ubu bafite ubushobozi bwo kugira iduka ririmo imyambaro itandukanye irimo ingofero z’ubwoko butandukanye, imipira ndetse n’inkweto.

Iyi myambaro iteza imbere ubukerarugendo bw'Umujyi wa Kigali
Kuri izi ngofero inyuma hariho ikirango cya KGL inyuma
KGL yahisemo gukora imyambaro igaragaza amateka y'Umujyi wa Kigali
KGL yakoze ingofero ziriho umwaka Umujyi wa Kigali wahangiweho
KGL imaze kuba ikirango cy'abanyamujyi

Amafoto: KGL


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .