00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Uzuri K&Y yabaye umusemburo wo kwiteza imbere kwa Kagirimpundu na Shimwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Nzeri 2021 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 2011 icuruzwa ry’imyenda n’inkweto byakoreshejwe benshi bazi nka Caguwa byatangiye kugabanuka. Ni nabwo benshi mu banyarwanda batangiye kwishakamo ibisubizo, batangira guhanga amaso ku buryo nabo ubwabo bakwihangira imyambaro cyangwa inkweto.

Ibi byatijwe umurindi n’ubukangurambaga bwiswe ‘Made in Rwanda’, bukangurira abantu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, bwatangiye gufata intera abanyarwanda bumva ko bo ubwabo bashobora kwihaza muri byose bakarimba badategereje ibivuye hanze.

Bamwe mu bumvise vuba iyi gahunda harimo abakobwa babiri bashinze uruganda rukora inkweto rwa Uzuri K&Y. Rumaze imyaka umunani rukora kandi rwishimirwa cyane n’abakunda kurimba inkweto.

Aba bakobwa babiri Kagirimpundu Kevine na Ysolde Shimwe batangiranye umukozi umwe bakomeza guhahanyaza no kudacika intege kuko babonaga hari icyizere cy’uko ibyo bakora abanyarwanda bazagera igihe bakabikunda kandi ni nako byaje kugenda.

Kugeza ubu bafite abakozi 82 bahoraho, hari n’abandi benshi bakoresha bitari ibya buri gihe.

Aba bakozi 80% byabo ni igitsinagore cyiganjemo abana b’abakobwa bakiri bato. Kuva batangira kugeza ubu mu biganza byabo haciye abana b’abakobwa benshi babakuraho ubumenyi butandukanye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Kagirimpundu Kevine uri mu bashinze Uzuri K&Y, yavuze ko batangiye uruganda ari abana b’abakobwa bato bituma bifuza kuzamura abandi.

Ati “Njye na mugenzi wanjye twashinze uruganda turi abakobwa, twabonye ko ari ngombwa kugaragaza icyo dushoboye twatangiye kuko twabonaga ko tutabona akazi. Kuba turi aha dufite inshingano zo gufasha undi mwana w’umukobwa umeze nka twe utekereza ko afite umwanya mu bucuruzi.

Yakomeje avuga ko iki ari ikintu bashyizemo imbaraga mu rwego rwo kuremamo abakobwa icyizere n’ubushobozi no guhinyuza abavuga ko abakobwa batitabira akazi.

Ati “Iyo tugiye guha umukobwa akazi hari ibintu byinshi tubanza gusuzuma kugira ngo turebe ubushobozi afite, ntabwo dupfa kukamuha gusa, niyo aje gukora tumutoza gukora kuko twe ntabwo dushaka umuntu uzaza kudukorera imyaka ijana. Ikintu cya mbere tureba ni ukuba uri umukobwa kandi ufite ubushobozi bugaragara.”

Yongeyeho ko impamvu bafasha abana b’abakobwa ari uko nabo bazamutse kuko bafashijwe n’abandi, bituma bagira umutwaro wo kuzamura abandi.

Bishimiye kuba baratinyuwe na Uzuri K&Y

Abakorana na Shimwe Ysolde na Kagirimpundu Kevine bashinze Uzuri K&Y, bavuga ko hari byinshi babigiyeho mu kazi ka buri munsi, icyo bose bahuriraho ni uko babafashije kwitinyuka nk’abakobwa.

Umukozi ushinzwe kwakira abantu muri Uzuri K&Y Kibagabaga, Mukashyaka Gloria, yavuze ko mbere yo gukorana n’uru ruganda yari afite ukwitinya muri we ariko ubu yamaze gutinyuka.

Ati “Mu buzima nari mfite ubwoba numvaga ndi umukobwa utakwitinyuka, numva ntashyira ibitekerezo byanjye mu ngiro ngo bishoboke ariko ntangiye gukorana na Uzuri K&Y mbona bakora bigakunda nanjye numvishe nabikora bigakunda.”

Yakomeje avuga ko usibye kwitinyuka kandi byamufashije mu buryo bw’ubushobozi kuko hari ibyo asigaye abasha kwibonera atabonaga mbere.

Uwase Rwagashayija Yvonne yabashije kunguka ubumenyi mu gukora inkweto, ibyo yatekerezaga ko bidashoboka ku mwana w’umukobwa.

Ati “Gukora aha byampinduriye ibintu byinshi, icyo navuga gikomeye ni uko nabashije kwiga gukora inkweto, mbere nabonaga ari ibintu bikomeye ntashobora no gukoraho ariko ubu nshobora kwikorera inkweto ngakorera n’abandi.”

Uzuri K&Y yagiye yagura ibikorwa bitandukanye ndetse igashyiraho n’amaduka menshi kugira ngo abakiliya bayo bakomeze guhabwa serivisi nziza kandi zihuse.

Mu byo bakoze harimo no kwegereza abakiliya ibikorwa bashyiraho amashami atandukanye, kugera mu 2020 bari bafite amashami abiri mu Mujyi wa Kigali, irya Kigali Height na UTC.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka biyemeje gufungura iduka rishya kugira ngo abantu begereye ibice bya Kimironko babashe kubona inkweto bitabagoye.

Kagirimpundu yavuze ko bashyizeho iri duka kugira ngo bagabanyirize abantu urugendo.

Ati “Twashakaga ahantu abakiliya bacu bo mu bice bya Kibagabaga, Kimironko na Nyarutarama bazajya bahahira bitabasabye gukora urugendo rurerure.”

Imyaka umanini irashize bafite amashami atatu mu Mujyi wa Kigali ndetse bacururiza no kuri murandasi. Inzozi zabo zirakomeje, ubu barifuza kwagura bagacururiza hirya no hino ku Isi, bagakora n’ubwoko bwinshi bw’inkweto.

Zimwe mu nkweto zikorerwa muri Uzuri K&Y
Muri Uzuri K&Y bagiye bafasha abana b'abakobwa kwiyungura ubumenyi butandukanye
Uwase Rwagashayija Yvonne yamenye gukora inkweto yaratekerezaga ko bidashoboka
Umukozi ushinzwe kwakira abantu muri Uzuri K&Y Kibagabaga, Mukashyaka Gloria, yavuze ko mbere yo gukorana na Uzuri K&Y yari afite ukwitinya muri we ariko ubu yamaze gutinyuka
Shimwe Ysolde na Kagirimpundu Kevine bashinze Uzuri K&Y
Kagirimpundu Kevine umwe mu bashinze Uzuri K&Y, yavuze ko icyo bagamije ari ukwerekana ko abakobwa bashoboye
Bamwe mu bakorwa bakora muri Uzuri K&Y bavuga ko byatumye bitinyuka
Abashinze Uzuri K&Y biyemeje gufasha abana b'abakobwa kugera ku ntego zabo kuko nabo bafashijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .