Uyu musore mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yahisemo gutangira uyu mushinga nyuma y’uko yari amaze igihe kinini atekereza kuwukora ariko akabura umwanya kubera akandi kazi yakoraga.
Ubwo Coronavirus yugarizaga abantu mu Rwanda n’ahandi henshi ku Isi bakajya muri Guma mu rugo, nibwo yahisemo guhita yinjira mu gukora ibikomo ndetse kuri ubu yemeza ko yatangiye kungukirwa n’ubu bucuruzi. Ibi bikomo bye yabyise HIIGHK Bracelets.
Ati “Nari mfite igitekezo kuva cyera cyo kubikora ariko nkabura umwanya ariko muri Guma mu rugo y’umwaka ushize nibwo nabonye umwanya uhagije wo gushyira mu bikorwa igitekerezo cyanjye. Nashyize hanze agakomo kanjye mbona abantu barabikunze bintera imbaraga yo kubikomeza.”
“Ibikomo ntabwo ari ibintu byo kwambara habaye ibintu bidasanzwe runaka kandi ntabwo bigenewe itsinda runaka ry’abagabo cyangwa abagore. Ntabwo umuntu abyambara ashaka kwiyerekana cyangwa kugaragara neza. Ahubwo byakwifashishwa mu kubara inkuru cyangwa kwerekana uwo uri we.”
Ibi bikomo bigaragaramo ikamba, Gusenga akavuga ko impamvu batekereje kurishyiramo, ari uko bashakaga kugaragaza ko umwami yakoraga byiza abyikorera kandi akabikorera abandi.
Impamvu babikoze ni uko umuntu wambitswe aka gakomo aba ari kubara inkuru ze nk’uko umwami yabikoraga, yikorera ibyiza kandi anabikorera abaturaga ayoboye.
Ntabwo mu Rwanda hazwi abantu benshi bakora ibikomo kuko bifatwa nk’ibintu biciriritse ariko Dusenge asigaye abyaza impano ye umusaruro, kandi byatangiye kumufasha.
Yavuze ko hari abantu amaze guha akazi n’ubwo atari benshi cyane, yemeza ko uko ubucuruzi bwe buzagenda bwaguka ariko na we azagenda yagura ubucuruzi bwe.
Ati “Maze guha akazi abantu batanu barimo ushinzwe kunshyirira ibintu ku mbuga nkoranyambaga , ugeza ibintu ku bantu baba babisabye ndetse n’abandi babiri bamfasha gukora no gutunganya udukomo n’amasaro.”
Yavuze ko ibintu bimuvuna ari ukumenyekanisha ibyo akora kuko hari benshi batarabimenya uko abyifuza.
Yemeza ko ubu akazi yari asanzwe akora yamaze kukareka. Ati “ Akazi nakoraga narakaretse kuko nashaka kubanza gushyira imbaraga mu kubaka izina ry’ibi nkora kugira ngo abantu bose babimenye baba abari mu Rwanda no hanze yarwo.”
Yavuze ko ku munsi bashobora gukora udukomo turi hagati 10 na 20, gusa akavuga ko umubare w’utwo bagurisha ukiri hasi bitewe n’ibi bihe bya COVID-19.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!