00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwiza bw’imideli ya Nyambo, umusore ukomeje kurimbisha abantu muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Kamena 2021 saa 02:29
Yasuwe :
0 0

Umusore w’umunyarwanda ukorera muri Afurika y’Epfo ubusanzwe witwa Amza Niyonzima [Nyambo], akomeje kubaka izina mu guhanga imideli yifashishije inzu yashinze yise Masa Mara.

Masa Mara ni izina yahimbye, aryita inzu ye y’imideli arikomeye ku ijambo amamara. Ubuhanzi bw’imideli bwo bwamukuriyemo kuko sekuru yari umudozi mu gihe nyina yacuruzaga ibitenge.

Nyambo w’imyaka 30 amaze imyaka irenga itanu akora akazi ko guhanga imideli gusa gutangira byaramugoye kubera ubushobozi buke.

Ati “Byakomotse kuba naratangiye guhanga imyambaro nta mafaranga mfite icyo nari mfite icyo nari mfite ni inkuru nashakaga gusangiza abantu ndetse n’uburyo bwo kongera kuvuga inkuru nyazo za Afurika.”

“Natangiye guhanga imideli mu 2012 ubwo nari ndi kurangiza kaminuza muri University of South Africa.”

Avuga ko yisanze mu ruhando rwo guhanga imideli mu buryo atabitekerezaga gusa ko bitamutunguye kuko yakuze akunda gusa neza no kwitandukanya n’abandi cyane.

Ati “Bityo igihe cyose nageragezaga gutandukana n’abandi ku kigo nigagaho bituma abantu benshi bashaka kumenya ikibintera mu kubasubiza byabaye ngombwa ko ntangira kwibaza aho iyo mpano ituruka nza gusanga mbikomora kuri sogokuru wari umudozi bikubirataho kuba narakuriye mu bitenge kuko aribyo mama yacuruzaga bituma ndushaho gushaka kumenya byinshi ku bijyanye n’imideli aribwo natangiye kwiyigisha bimviramo no gutangiza Masa Mara.”

Avuga guhanga imideli kwe yibanda ku muco nyafurika no kwerekana isura nyayo y’abanyafurika, mu buryo bwo gukundisha abanyafurika iby’iwabo n’abo baribo. Akerekana ubwiza n’ubukungu butatse uyu mugabane.

Amaze imyaka itanu yitabira ibirori byo kumurika imideli bitandukanye muri Afurika y’Epfo , nka South Africa Men’s Wear Fashion Week, Africa Exchange Fashion ihuza abahanga imideli baturuka mu bihugu bitandukanye, Africa Fashion International n’ibindi bitandukanye.

Afite ubuhanga buhanitse mu guhanga imideli
Imwe mu myambaro ya Masa Mara
Niyonzima amaze imyaka itanu mu ahanga imideli
Nyambo yatangiye guhanga imideli ari gusoza kaminuza
Uyu musore yitabira ibirori bitandukanye byo kumurika imideli
Uyu musore yitabira ibirori bitandukanye byo kumurika imideli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .