00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paul Van Doren watangije sosiyete y’inkweto zizwi nka Vans yitabye Imana

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Gicurasi 2021 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Umunyemari w’Umunyamerika, Paul Van Doren, washinze sosiyete ikora zimwe mu nkweto zikunzwe cyane zizwi nka Vans yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo watangije sosiyete ikigarurira Isi nyuma yo gucikiza amashuri yisumbuye, yatangajwe ku wa 7 Gicurasi 2021.

Ubutumwa yanditse bugira buti “N’agahinda kenshi, Vans iramenyesha ko umwe mu bayishinze yitabye Imana. Paul ntiyari rwiyemezamirimo, yari umunyadushya.”

Paul Van Doren wavukiye i Boston muri Leta ya Massachusetts mu 1930, yatangije Vans mu myaka ya 1960 afatanyije na murumuna we Jimmy Van Doren n’abandi babiri.

Iduka ry’urwo ruganda rya mbere ryafunguriye imiryango mu Mujyi wa Anaheim muri Leta ya California mu 1966, abagera kuri 12 bahita bagura izo nkweto ku munsi wa mbere.

Vans zaje kwambarwa na Sean Penn ubwo yakinaga muri filimi yakunzwe cyane yitwa “Fast Times at Ridgemont High;” igaragaza ubuzima bwo kuryoshya bw’abanyeshuri bo mu Majyepfo ya California, burimo inkundo, umuziki n’ibindi by’irari nk’imibonano mpuzabitsina no gukoresha ibiyobyabwenge.

Nyuma y’iyo filimi zakunzwe kurushaho, ugasanga imihanda yose ni zo zambawe haba ku rubyiruko, abanyamuziki n’abamurika imideli.

Paul Van Doren yakomeje kuyobora iyo sosiyete kugeza mu 1980 ubwo yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru akayishyira mu maboko ya Jimmy Van Doren, ariko iza guhomba bituma afata umwanzuro wo kugaruka kuyiyoborera.

Mu 1988 Vans yaragurishijwe, magingo aya iri mu maboko y’Ikigo cy’Abanyamerika cyibanda ku nkweto, VF Corporation, gisanzwe kinafite izindi sosiyete z’amazina akomeye nka Supreme, Timberland, Dickies, The North Face na Jansport. Bivugwa ko ubu Vans imaze kugira amaduka 300 hirya no hino ku Isi.

Mbere y’uko Paul Van Doren atabaruka yari aherutse kumurika igitabo kigaruka ku buzima bwe yise “A Memoir by the Founder of Vans” gikubiyemo amakuru y’ubuzima yaciyemo n’uko urwo ruganda rwakuze.

Inkweto za Vans zikoze mu buryo zishobora kuba zizamuye ku buryo zigera hejuru y’utubombambari cyangwa zikagera munsi yatwo.

Ni zimwe mu zikundwa cyane n’abanyamideli, abahanzi n’abandi b’abasirimu bambara ibikeye.

Bumwe mu bwoko bwa Vans
Ni inkweto zikundwa cyane n'abasirimu
Zibamo izigera hejuru y'utugombambari
Paul Van Doren washinze Vans mu myaka ya 1960 yitabye Imana ku myaka 90 y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .