Muhire watangije ‘Inkanda House’ ihanga imyambaro yavuze uko “Gourmette” zambarwaga mu muco nyarwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Werurwe 2021 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Mu kiganiro cyateguwe n’Umuyobozi w’Ingoro y’Amateka Yitiriwe Richard Kandt, Carine Urusaro Utamuriza, Patrick Muhire washinze Inkanda House ihanga imyambaro, yagaragaje ko ingoro z’amateka ziri gufasha abahanzi b’imideli batandukanye ndetse aboneraho no kugaragaza ko hari imyambarire imwe abantu bamaganira kure kandi no mu muco wo hambere yari irimo.

Ni mu kiganiro Muhire yagiranye Urusaro Carine cyari gifite umutwe ugira uti ‘Imyambarire yo hambere mu iterambere rya Made in Rwanda’ aho aba bombi baganiriye ku ruhare rw’inzu ndangamurage mu gufasha bamwe mu bahanzi b’imideli.

Muhire yavuze ko imyumvire ku myambaro ikorerwa mu Rwanda imaze kugenda ihinduka bitewe ahanini n’uko na Leta yabigizemo uruhare igaca imyambaro ya Caguwa.

Ati “Kuba imyumvire igenda ihinduka ku bijyanye n’imyambaro ikorerwa mu Rwanda ni intambwe ikomeye tugenda dutera. Tukiza mu mwuga wo kudoda imyambaro nta kibazo twari dufite cy’icyo kubona ibyo twifashisha mu guhanga imyambaro ariko ubu kubera ko twabaye benshi hari igihe bibaho. Gusa, hari ibyo dufite twifashisha byo mu bihingwa, hari amagweja akora ubudodo dufite ibyo twifashisha bikorerwa inaha, ndetse hari n’umusore wo mu Rwanda ukora ibipesu mu mahembe hari n’ibiva hanze.”

Yabajijwe niba abona ingoro ndangamurage ari ahantu umuntu yavoma ibintu byiza byamufasha gukora ibintu byiza nk’ibyo akora undi mu gusubiza avuga ko bishoboka cyane ndetse anitangaho urugero.

Ati “Natangiye gusura inzu ndangamurage cyane i Butare ndi umwana muto ubu ndashaje. Hari ibintu byinshi nagiye mbona bikamfasha. Hari ibintu byinshi byo mu nzu ndangamurage byagiye bintera imbaraga zo guhanga imyambaro.”

Aha niho yavuze ko hari imirimbo yo hambere yitwa ‘ubutega’ yambarwaga n’abagore bo hambere, yatumye atangira guhanga imirimbo yakwambarwa n’igitsinagore.

Ati “Hariho imirimbo bitaga ubutega abagore bo hambere bambaraga ku birenge ntekereza ko n’abagabo babyambaraga, tugerageza gukora utuntu n’umuntu yakwambara ku birenge hari abajya bavuga ko ari imico mibi n’ubwomanzi cyangwa uburara kandi ariko no mu Rwanda rwo hambere byarahabaga.”

Yavuze ko inzu ndangamurage azishimira ko hari umusanzu ziha abahanga imyambaro iyo bazisuye.

Ati “Nibaza ko inzu ndangamurage twabashimira cyane, hari ababona ari bito bitewe n’uko bareba ariko njye ndabashimira cyane. Ndabashimira aho mugeze ubu. Hari byinshi mutuma tubona kandi nimubyongera bizaba ari akarusho.”

Dr Kandt witiriwe iyi ngoro iherereye mu Mujyi wa Kigali muri Nyarugenge ari nayo umuyobozi wayo yaganiraga na Patrick Muhire, yabaye igihe kirekire mu bikorwa by’ubushakashatsi i Shangi, nyuma aza gusubira mu Budage, agarutse mu Rwanda yakomeje ibikorwa by’ubushakashatsi ariko aza no kugirirwa icyizere, agirwa Rezida w’u Rwanda, ahita yimukira ahazwi nk’Ingoro yo kwa ‘Richard Kandt’.

Iyi nzu yitiriwe ifatwa nk’imwe mu zigezweho zimaze igihe kirekire mu Rwanda, ni imwe mu zisurwa cyane na ba mukerarugendo ndetse yihariye amateka yaranze Abanyarwanda n’Abadage.

Muhire wari watumiwe mu kiganiro n’umuyobozi w’Ingoro yitiriwe Richard Kandt yatangiye guhanga imideli mu 2008. Inkanda House yashinze ni imwe mu nzu zihanga imideli zimaze igihe mu Rwanda kuko yatangiye mu buryo bweruye mu 2010. Ikora imyambaro itandukanye irimo imico ivanze y’Abanyamahanga n’uwo mu Rwanda.

Izina ‘Inkanda’ risobanuye umwambaro w’abagore bo mu Rwanda rwo hambere nk’uko abakobwa n’abagabo bambaraga ishabure bagatega amasunzu, abagore bambaraga Inkanda bagasokoza uruhanika.

Inkanda yabaga ikoze mu ruhu bakayambara bayikenyereye mu mabere. Uyu musore yahisemo iri zina mu gukomeza gusigasira umuco.

Intego Muhire yari afite atangira yari ukumvisha abanyarwanda ko uruganda rw’imideli atari umwuga w’injiji nk’uko benshi bamubwiraga agitangira. Imyambaro ya Inkanda House yamamaye harimo “Inka ya Data Collection” yagiye hanze mu 2018, yari imyamabro ihuza gakondo nyarwanda n’ibigezweho.

Hari kandi ‘The black days of Marie Antoinette’ yerekanye ku bufatanye na Ambasade y’Ababiligi mu Rwanda. Iyi myambaro avuga ko yayihimbye ashaka kwibuka abantu bagize uruhare mu ruganda rw’imideli batabarutse.

Patrick Muhire Nshuti yize ibijyanye no gucunga imari. Iyi nzu ye ikora imyambaro y’abagabo n’abagore. Ni umwe mu batangije ‘Kigali Fashion Week’ yamenyekaniyemo abamurika imideli n’abayihanga benshi bo mu Rwanda.

Patrick Muhire wari warihebeye ibijyanye no kumurika imideli, yahisemo kubikora aho gukora ibijyanye n'ibyo yari asanzwe yarize
Patrick Muhire watangije Inkanda House
Umuyobozi w’Ingoro y’Amateka Yitiriwe Richard Kandt, Carine Urusaro Utamuriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .