Kardashian agiye guhindura izina ry’imyambaro y’imbere yatumye yamaganwa n’Abayapani

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Nyuma yaho Kim Kardashian yamaganwe n’Abayapani bamushinja gutesha agaciro umwambaro wamamaye muri iki gihugu uzwi ku izina rya Kimono, kubera iy’imbere yakoze ihariwe abagore akayita iri zina, yavuze ko agiye kurihindurira.

Ku wa 26 Kamena nibwo Kardashian yamuritse imyambaro y’imbere igamije kugaragaza imiterere y’umugore ayita ‘Kimono’.

Bikimara kumenyekana ko yise iyi myambaro gutya, ntabwo byishimiwe na benshi biganjemo abo mu Buyapani bifashishije imbuga nkoranyambaga bakamwamaganira kure bavuga ko ari gusuzugura umuco wabo.

Nyuma yo kutishimirwa na benshi Kardashian yahisemo guhindura izina ry’imyambaro ritavuzweho rumwe na benshi mu Bayapani.

Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze kuba rwiyemezamirimo akibera n’umuyobozi byose icya rimwe byagiye akenshi bimuzanira imbogamizi ariko zamubereye umugisha mu buzima bwe.

Yemeza ko icyagiye gituma ibintu byinshi bimworohera ari uko afite imiyoboro yihuse avuganaho n’abakunzi be ndetse n’abandi bose bakurikirana ibikorwa bye.

Kim Kardashian yahamije ko akunda kumva ibitekerezo by’abantu, kwiga ndetse no gushaka gukomeza gukura.

Arakomeza ati “Nishimira uburyo abantu bakunda ibyo nkora n’uko bampa ibitekerezo bitandukanye. Ubwo natangazaga izina ry’iyi myenda yanjye y’imbere, nabikoze mfite intego nziza mu mutwe.”

“Amazina y’ibyo nkora ndetse n’ibyo nshyira ku isoko biba bikoranywe itandukaniro nyuma yo kubitekerezaho cyane no kugira byinshi twitaho. Vuba ngiye gutangaza izina rishya ry’iyi myambaro nari nashyize hanze. Nzakomeza kuvugana namwe. Murakoze kunyumva no kunshyigikira nk’uko bisanzwe.”

Kim Kardashian atangaza ubu butumwa, hari benshi mu Bayapani bamushimiye ariko n’abavuze ko ibyo yakoze bidahagije kuko nta hantu yigeze asaba imbabazi ku makosa ye.

Ku wa 26 Kamena nibwo Kim Kardashian yatangaje ko agiye gushyira hanze umwambaro mushya w’imbere yise ‘Kimono Intimates’.

Uyu mugore w’imyaka 38 yavuze ko uyu mwambaro ugamije kwerekana imiterere y’umugore.

Yasangije abamukurikira amafoto atatu muri uyu mwambaro yifoje awambaye ndetse ari kumwe n’abandi banyamideli avuga ko yari amaze imyaka 15 yiga ku mushinga wawo yizeza abamukurikira ko urabageraho vuba.

Gusa Abayapani benshi ntabwo byabashimishije, bavuze ko ari ugusuzugura umwambaro wa Kimono wo muri iki gihugu wamenyekanye mu kinyejana cya 15 nka gakondo y’Abayapani.

Abayapani benshi bahise batangira kwamagana igikorwa cya Kim maze bifashisha Twitter bakoresheje hashtag ya #KimOhNo.

Izina Kim Kardashian yahaye umwambaro w'imbere mushya agiye gushyira hanze ntabwo ryishimiwe mu Buyapani
Abayapani bari bakamejeje bashinja Kim Kardashian gutesha agaciro umuco wabo
Urugero rw’umwambaro wa Kimono wanditse amateka mu Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza