00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkweto za Nike Kanye West yambaye mu 2008 zaciye agahigo ko kugurishwa akayabo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Mata 2021 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Inkweto zo mu bwoko bwa Sneakers za Air Yeezy zambawe bwa mbere na Kanye West mu 2008 zagurishijwe miliyoni $1.8, zica agahigo ko kuba inkweto zigurishijwe muri cyamunara zihenze.

Izi nkweto zakozwe n’uruganda rwa Nike zaguzwe mu buryo bwihariye na sosiyete ya RARES. Uyu ni umuyoboro ushora imari mu kugura no kugurisha imigabane. Umuyobozi w’iki kigo, Gerome Sapp, yavuze ko babikoze bashaka kugura inkweto zihenze mu mateka.

Umuyobozi wa Sothbey’s, Brahm Wachter, yari yashyize ku isoko izi nkweto yavuze ko kuba zaguzwe aka kayabo bigaragaza ibigwi bya Kanye West mu bijyanye no kurimba ndetse no mu bahanga inkweto za Sneakers.

Izi nkweto zashyizwe hanze nyuma y’imyaka 13 zambawe bwa mbere, zashyizwe ku isoko mu cyamunara yitwa Sotheby’s.

Izi nkweto zifite nimero 12, zibaye iza mbere zo mu bwoko bwa Sneakers zigurishijwe amafaranga menshi, zihita zikura ku mwanya wa mbere iza Nike Air Jordan zambawe bwa mbere na Michael Jordan mu 1985, zagurishijwe mu 2020 agera ku bihumbi 615$.

Nike Air Yeezy za Kanye West zifite ibara ry’umukara zakozwe mu 2007, ishusho yazo yakozwe na Kanye West ubwe afatanyije na Mark Smith wo muri Nike.

Brahm Wachter, umukozi muri Sothbey’s yavuze ko izi nkweto za Kanye West zakunzwe cyane ku buryo byatumye abasaba uburenganzira bwo kuzikora baba benshi, bituma zandika amateka.”

Ni zo nkweto za mbere Nike yari ikoranye n’umuhanzi, mu gihe ubusanzwe uru ruganda rwamenyekanye cyane mu gukora inkweto rukunda kugirana ubufatanye bwo gukora inkweto n’abakinnyi cyane aba Basketball.

Kanye West yazambaye bwa mbere mu bihembo bya Grammy Awards mu 2008.

Izi nkweto zaguzwe akayabo zica agahigo
Mu 2008 bwa mbere Kanye West yambara Air Yeezy ari nabwo yari igeze hanze muri Grammy Awards yaririmbyemo indirimbo Hey mama nyuma y'amezi atatu mama we yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .