00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvano yo guhanga imideli kwa Umutoniwase urajwe ishinga no guteza imbere ‘Made in Rwanda’ (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Mata 2021 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Uruganda rw’imideli mu Rwanda rumaze gutera imbere mu buryo bukomeye kuko yaba abayihanga n’abayimurika bagenda baba benshi umunsi ku wundi kandi ibyo bahanga bigakundwa cyane haba mu gihugu no hanze yacyo.

Abahanga imideli bavuka umunsi ku wundi bigatuma imyambaro ikorerwa mu Rwanda igenda iba myinshi kandi ari ubwoko butandukanye ku buryo ntacyo umuntu yaburana abahanga imideli mu Rwanda.

Mu bashya bakwiriye guhangwa amaso harimo umukobwa witwa Umutoniwase Brenda washinze inzu ya BrenFashion, w’imyaka 24 na we umaze igihe kitari kinini cyane yinjiye ku isoko ryo guhanga imyambaro.

Uyu mukobwa avuga ko ari ibintu abona bimaze kugira agaciro gakomeye mu Rwanda kuko abanyarwanda basigaye baterwa ishema n’ibikorerwa iwabo.

Ati “Maze imyaka ibiri gusa ntangiye guhanga imyambaro mu buryo bw’umwuga. Ni byiza kugeza ubu kuko abanyarwanda ntabwo bagifite imitekerereze yo kwambara imyambaro yo hanze ahubwo bwose baba batewe ishema n’ibikorerwa iwabo.”

Yavuze ko ubusanzwe ari umudozi akaba akorana n’abandi bakozi batatu bamufasha kuko atari yamara kwagura ibikorwa bye uko abyifuza, ariko akemeza ko ariho bigana.

Ati “Ubusanzwe ndi umudozi. Nakuze mbikunda ndetse numva ko nimara gusoza amashuri nzahanga imyambaro. Nkora imyambaro yose yaba iy’abakobwa n’abagabo. Nahisemo gukora imyambaro kuko ari ibintu nakundaga kandi mbona nshoboye. Mpitamo kubikora kugira ngo ndusheho kuzanira abanyarwanda ibintu byiza kandi bikorewe iwacu.”

Iyo abajijwe umwihariko asubiza ko ari uko ahanga imideli mishya adakuye ahandi, akavuga ko afite intego ikomeye yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ati “Intego yanjye ni uguteza imbere imyambaro myiza ikorerwa mu Rwanda tunajyana hanze y’u Rwanda.”

BrenFashion ya Umutoniwase Brenda ije nyuma y’izindi nzu z’imideli zimaze kubaka izina mu Rwanda z’ab’igitsinagore, zirimo ‘Joyce Fashion Designs’ ya Uwamahoro Joyce, Rupari Designs ya Rupari Cynthia, Sonia Mugabo, Mugeni Diane washinze Mundi Designs, Joselyne Umutoniwase watangije Rwanda Clothing n’abandi batandukanye.

Imyambaro y'abakobwa ikorerwa muri Bren Fashion
Imyambaro ya Umutoniwase ikozwe mu buryo butandukanye
Ni imyambaro ibereye ijisho
Umutoniwase afite gahunda yo guhaza isoko ryo mu Rwanda agasagurira amasoko yo hanze
Umutoniwase amaze imyaka ibiri gusa atangiye guhanga imyambaro
Umutoniwase Brenda yahisemo guhanga imideli kuko ari ibintu yiyumvagamo
Umutoniwase mu myambaro akora harimo amashati y'abagabo n'indi myambaro yabo
Amashati meza akorwa n'inzu ihanga imyambaro ya BrenFashion House

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .