I Kigali hagiye kubera ibirori bishya by’imideli ikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 14 Nyakanga 2018 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Uruganda rw’imideli rwungutse ibindi birori by’umwihariko byo kugaragaza imyambaro yakorewe mu Rwanda biteganyijwe ko bizahuriramo bamwe mu basanzwe bakomeye mu kumurika imideli mu Mujyi wa Kigali.

Ibi birori byiswe Cretos Fashion Experience byitezweho kuzagaragaza imyambaro y’amoko atandukanye ikorerwa mu Rwanda, biteganyijwe kuba guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku itariki 28 Nyakanga 2018 kuri Villa Portofino Hotel.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Mugabushaka Jacqueline Hellevik, wabiteguye yagarutse ku bikorwa bitandukanye asanzwe akora, yibanda ku ntego afite yo kubona uruganda rw’ibijyanye no gukora imideli mu Rwanda rwagutse.

Yagize ati “Ibi dukora, intego njyewe mfite ni uko bizajya bijya hanze bikerekana ishusho y’u Rwanda aho kugira ngo bigume aha dukomeze kwibaza ngo umwambaro runaka, umuhanzi runaka, umunyamideli runaka, ariko na rimwe ntihazagire ikintu kigera hanze. Nifuza kuba umwe mu bazabiharanira aho kugira ngo bariya bo hanze bave hariya baze aha, ahubwo twe tujye tubasangayo tubashyiriye ibyo dukora.”

Hakizimana Abdallah uyoboye imyiteguro y’ibi birori yagize ati “Ni ibirori bizaba bifite intego yo kugaragaza imideli ikorerwa mu Rwanda no kuyitangaho amakuru, ikindi cy’ibanze hakabamo no kwerekana ubushobozi bw’Abanyarwanda mu ruganda rw’imideli. Ngira ngo ni nayo ntego mu kugaragaza ko dushobora kwikorera imyambaro itaduhenze tutarindiriye iy’abanyamahanga ijya kugera inaha ihenze.”

Mugabushaka avuga ko nubwo hakiri ibikibabera ingorabahizi mu kuzamura uruganda rw’imideli ariko badacika intege, ahubwo bifuza gukomeza gukorana imbaraga bongeramo n’udushya kugira ngo bagere aho bifuza. Bamaze kubona abanyamideli umunani basanzwe bazwi mu Rwanda bazamurika imyambaro bakora nubwo batararangiza gutoranya abo bazakorana na bo bose.

Ku rundi ruhande, yavuze ko ashaka ko imyambaro bakora izabasha no kuzajya ihatana ku rwego mpuzamahanga ngo kandi iyo myambaro ikoze mu buryo bunyuranye butari ubwo mu bitenge gusa nkuko hari abishyiramo ko ibitege ari byo bikoreshwa gusa muri Afurika mu gukora imyenda.

Uyu mugore avuga ko yabaye umunyamideli by’igihe kirekire mu Rwanda kuva mu 1997 ndetse akaba n’umwe mu bamuritse imyambaro itandukanye ibirori by’ubu bwoko bicyaduka mu gihugu, nubwo nyuma yaje kujya gukomereza umwuga we i Burayi.

Mugabushaka wiyemeje kugaragaza imbaraga z’Abanyarwanda mu gukora imyambaro myiza kandi ihendutse, yagarutse mu Rwanda aje gushinga uruganda rwayo yise Cretos Productions. Akora imyambaro itandukanye mu bitambaro biva mu mahanga ariko akayiha ishusho yifuza n’ibiciro biri hasi y’ibyo mu mahanga.

Ibijyanye no kumurika imideli yabyinjijemo n’umwana we witwa Roxanne Hellevik umaze kugaragaza impano ye mu birori bitandukanye bikomeye byo ku mugabane w’i Burayi nka Paris Fashion Week, London Fashion Week, Istanbul Fashion Week n’ibindi bitandukanye.

Imwe mu mideli izagaragazwa muri ibi birori
Abanyamideli batandukanye basanzwe bazwi mu Rwanda bazagaragara muri ibi birori
Mugabushaka wateguye ibirori bishya by'imideli ikorerwa mu Rwanda n'umuhanzikazi Marina uzabiririmbamo
Mugabushaka wateguye ibirori bya Cretos Fashion Experience bigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda
Yavuze ko afite intego yo gufatanya n'abandi basanzwe kwagura uruganda rw'imideli ikorerwa mu Rwanda
Hakizimana 'Shinny' Abdallah uyoboye imyiteguro y'ibi birori yavuze ko bizaba bifite intego yo kugaragaza ubushobozi bw'Abanyarwanda mu kwikorera imyambaro ibabereye
Umuhanzi Marina yavuze ko yishimiye kuzaririmba muri ibi birori by'imideli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza