00:00:00
IGIHE NETWORK

‘Ikosa ryemejwe’, igitabo cya Busoro gitanga umucyo ku nkomoko y’Abanyarwanda

Abazi, abize n’abigishije amateka y’u Rwanda hari ihurizo batajya babasha gusobanura neza, ry’imvugo ebyiri zakunze kugongana zivuga ku nkomoko y’abanyarwanda.

Igitekerezo cyamamaye ni icyazanywe n’abakoloni, kivuga ko abanyarwanda nubwo baba mu gihugu kimwe batava hamwe, ko barimo amoko atatu, Abatutsi bavuye muri Ethiopia, Abahutu bavuye muri Tchad n’Abatwa bari basanzwe mu Rwanda.

Iyo mvugo yarigishijwe cyane irakomeza muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri kugeza ubwo yanifashishijwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo iyo mvugo yamamajwe, ntabwo abayikwije babashije gusobanura uburyo umuntu wo muri Tchad yageze mu Rwanda, agahura n’uwo muri Ethiopia bose bakisanga bavuga ururimi rumwe badategwa.

Imvugo ya kabiri ni iy’uburyo abanyarwanda bava kuri Kanyarwanda ka Gihanga, nyamara amateka agaragaza ko Kanyarwanda yavutse se Gihanga yaramaze guhanga u Rwanda, agahuriza hamwe ibihugu byari bitatanye akabitegeka.

Ibyo bihugu yahurije hamwe byari bituyemo abantu, biyobowe kandi bifite uko bibayeho ku buryo utakwitirira abari babituye ko bavuye kuri Kanyarwanda wavutse abihasanga.

Urujijo kuri iyo nkomoka y’abanyarwanda niyo yateye inyota Honoré Busoro, agatangira gushakisha ukuri nyako kw’ibibazo bikunze gutera urwo rujijo.

Ibisubisoz kuri urwo rujijo Busoro w’imyaka 23 yabikubiye mu gitabo cye gishya yise ‘Ikosa Ryemejwe”.

Muri icyo gitabo cy’amapaji 47, Busoro yibanda ku bibazo birindwi cyane cyane urubyiruko rwibaza kuri uko kudahuza ku mateka, akagerageza no kubisubiza yifashishije inararibonye n’ubushakashatsi yakoze.

Intego y’igitabo cya Busoro, ni ugufasha urubyiruko gusobanukirwa n’amateka yaranze u Rwanda hagamijwe kubaka ubumwe n’ubwiyunge nyabwo, bushingiye ku bumenyi.

Yagize ati “Ni ukongera ubumwe bushingiye ku myumvire atari uko umuntu yabwiwe kumvikana na mugenzi we wenda we mu mutwe afite ibindi yibwira ko ari byo. Ugomba kumvikana na we ushingiye ku bumenyi ufite.”

Kuba ibijyanye n’inkomoko y’abanyarwanda benshi babitinya, Busoro avuga ko bidakuraho ingaruka byagize mu mateka kandi benshi mu babitinya babana nazo.

Yagize ati “Ingaruka zaragaragaye ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari ishingiye ku mvugo z’amateka zitari zo. Ni ibibazo nk’umunyarwanda udashobora kwirengagiza. Ushobora kubyirengagiza ariko uba ubizi ko bihari n’ingaruka zabyo abenshi babana nazo. Nahisemo kugira icyo mbikoraho kurusha kubyirengagiza.”

Busoro avuga ko iki gitabo ‘Ikosa Ryemejwe’ urubyiruko rugisomye rudashobora gushukwa ku bijyanye n’amateka y’inkomoko y’abanyarwanda.

Inyito y’igitabo yavuye mu bushakashatsi uyu musore yakoze, akaza gusanga ingaruka u Rwanda rwahuye nazo zaraturutse ku makosa yo kuvuga amateka uko atari, bikigishwa mu mashuri bikanemezwa mu nzego za Leta.

Igitabo ‘Ikosa Ryemejwe’ kiri kuboneka mu Isomero ry’Igihugu ku Kacyiru, kuri Centre Iriba ndetse no kuri Internet unyuze hano:Ikosa Ryemejwe

Gusoma icyo gitabo ni Ubuntu. Busoro avuga ko mu minsi mike kizashyirwa mu zindi ndimi zirimo Igifaransa n’Icyongereza.

Busoro amaze imyaka irindwi yandika iki gitabo
Busoro yavuze ko iki gitabo kije gukuraho urujijo ku mateka yagiye yigishwa avuga inkomoko y'abanyarwanda
‘Ikosa ryemejwe’, igitabo cya Busoro gitanga umucyo nkomoko y’abanyarwanda

Ibitekerezo

  • Bigomba kumvikana ko yaba abo bakoroni cyangwa uwo kanyarwanda,nta numwe watinyuka kwiyita Umuremyi.

  • Imyaka 7 ku gitabo cy’impapuro 47 ?

  • Urakoze cyane kuturuta kuko nibe nawe wafashe umwanya ushakisha aho duturuka nubwo utabivuye i muzi.Nuvuga inkomoko ntugahere hagati.None se ko utweretse ko nyine mbere yuko twitwa abanyarwanda cyangwa se habaho u Rwanda, hari abasokuru bari bahari kuki udashakisha abo basokuru bacu aho bari baraturutse.Twese turabizi ko twaremwe n’Imana ariko hagiye habaho kororoka. Ubutaha uzatubwire abo bantu (ayo moko) bari batuye muri ibyo bihugu byaje guhinduka u Rwanda aho bari baraturutse

  • Urakoze cyane kuturuta kuko nibe nawe wafashe umwanya ushakisha aho duturuka nubwo utabivuye i muzi.Nuvuga inkomoko ntugahere hagati.None se ko utweretse ko nyine mbere yuko twitwa abanyarwanda cyangwa se habaho u Rwanda, hari abasokuru bari bahari kuki udashakisha abo basokuru bacu aho bari baraturutse.Twese turabizi ko twaremwe n’Imana ariko hagiye habaho kororoka. Ubutaha uzatubwire abo bantu (ayo moko) bari batuye muri ibyo bihugu byaje guhinduka u Rwanda aho bari baraturutse

  • Igitabo cyanditse neza, gisobanura mu gihe gito ibyayobeje imibanire y’abanyarwanda igihe kirekire

  • Congz nkunze ubushakashatsi yakoze . Kdi maze gusoma nakunze ijambo ( umwanditsi) yagiye agarukaho ngo : abagizwe (abatutsi,abahutu,abatwa)
    Courage kbsa!

  • ubwo ancestry.com niyo yatanga amakuru nyayo y’aho dukomoka bagapima DNA, abirabura bo muri amerika niyo bakoresha iyo bashaka kumenya inkomoko yabo muri Africa gusa mu Rwanda ntacyo byaba bimaze kuko hari amateka yanditswe kandi iyo ufite ubwenegihugu uhabwa amahirwe mu gihugu cyawe udafatwa nk’ umwimukira burya gushaka kumenya ibindi byisumbuyeho biba ari ukurengera kuko impamvu y’abo birabura nuko bafatwa nabi muri amerika

  • Kuri nkurunziza, ibitabo bisaba ubushakashatsi ikiba kigambiriwe si impapuro ahubwo facts zitari zizwi. Icy’uyu musore sindagisoma ariko icyo Ni uko ushobora gukora ubushakashatsi bw’imyaka bikarangira usohoye impapuro 13 nka Enstein


Tanga igitekerezo


BIGEJEJEYO