Matonge, agace ka Buruseli Abanyarwanda basigaye bagendamo bigengesereye


Yanditswe kuya 5-02-2013 - Saa 07:23' na Karirima A. Ngarambe

I Buruseli mu Bubiligi, mu gace ka Matonge gaherereye muri komini ya Ixelles gakorerwamo ahanini ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi n’Abanyafurika biganjemo Abakongomani n’Abanyarwanda, hakunze kubera imvururu n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi akenshi byibasira Abanyarwanda.

Aka gace ka Buruseli benshi bavuga ko kadasanzwe, kuko imibare iherutse gutangazwa na BBC igaragaza ko Matonge ibarizwamo Abakongomani 25,000 n’Abanyarwanda bagera ku 10,000.

N’ubwo hashize imyaka itari mike hakunze kurangwa n’ubugizi bwa nabi, ahanini biturutse ku Bakongomani baba batishimiye ibibera mu gihugu cyabo, aho usanga bigaragambije ku mpamvu zitandukanye haba mu gihe cy’amatora cyangwa cy’intambara ; kuva aho umutwe w’inyeshyamba za M23 wafatiye Umujyi wa Goma ibintu byarushijeho guhindura isura.

Umwe mu batuye i Buruseli waganiriye na Slate, yagize ati "Abakongomani n’Abanyarwanda kuri ubu bahurira Matonge mu rwego rwo kuganira ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo rimwe na rimwe bikarangira bagundaguranye."

Kenshi ubushyamirane bukunze kurangwa no guterana amagambo hatitabajwe ibipfunsi n’amakofe, rimwe na rimwe hakabaho ubwo bivamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bamwe bagakubitwa bikabaviramo gukomereka. Ingero z’Abanyarwanda bamaze guhohoterwa n’Abakongomani ni nyinshi, aho usanga babubikira mu muhanda bakabakubita.

Aha twavuga nk’abasore bahohotewe barimo Cyaka, Albert Gakwaya na Mwiseneza Jules. Aba bose barahohotewe hafi yo kuhasiga ubuzima, nyuma y’aho udutsiko tw’Abanyekongo barebaga gusa amasura yabo bakababonamo Abanyarwanda.

Bamwe mu Bakongomani batuye i Matonge usanga bashinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23, bityo buri wa kane bamwe muri bo bagahura bakigaragambya mu mahoro bamagana M23 kugeza ubwo kuri ubu iyi myigaragambyo yo ku wa kane isigaye yarabaye nk’umuco kuko idasiba.

Abanyarwanda bagenda i Matonge muri iki gihe baba bigengesereye.

Imyigaragambyo y'abakongomani i Matonge

Ruhumuza Mbonyumutwa, ni Umunyarwanda ukora umwuga w’itangazamakuru mu Bubiligi. Ati "Njya i Matonge ari uko nkeneye kwiyogoshesha umusatsi gusa muri iki gihe. Sinshobora na rimwe kuhamara umwanya munini, ni ibyo kwitondera cyane !"

Inkomoko y’izina Matonge n’amwe mu mateka y’aka gace

Matonge ni agace gaherereye muri Komini ya Ixelles mu mujyi wa Buruseli, ahanini gakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi ku buryo benshi mu bahakorera usanga bataha mu bindi bice bya Buruseli. Bake muri bo b’Abakongomani ni bo usanga bahakorera banahatuye.

Izina Matonge ryakomotse ku gace k’i Kinshasa kitwa Matonge gaherereye muri Komini ya Kalamu, kamwe mu duce usanga dushyushye cyane nijoro mu mujyi wa Kinshasa.

Aha ni ho Koffi Olomide, Papa Wemba n’ibindi byamamare muri muzika ya Congo wasangaga bifite ibyicaro.

Umwe mu mihanda yo mu gace ka Matonge mu Bubiligi

Mu myaka yo mu 1950, hafi y’aho Matonge yo mu Bubiligi hari inzu yitwa Maisaf "Maison Africaine" yari ihuriro ry’abanyeshuri bakomakaga muri Congo bari barahawe buruse yo kwiga mu Bubiligi. Ku rundi ruhande kandi hafi ya Matonge hari icyicaro cy’ibiro byari bishinzwe ibijyanye n’ubukoloni.

Nyuma y’aho Congo Kinshasa iboneye ubwigenge, urujya n’uruza rw’abimukira rwakomeje kwiyongera, i Matonge hatangira kugaragara ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye by’Abanyafurika biganjemo Abakongomani.

Muri ibyo bikorwa harimo za Resitora, aho bogoshera, amaduka acuruza ibitenge n’ibindi. Muri aka gace byageze aho habarurwa Abanyafurika bakomoka mu bihugu 45 n’abandi bafite inkomoko zindi nk’Abanyamerika y’epfo.

Mu ntangiriro Matonge yari ituwe ahanini n’Abakongomani, yarushijeho gutera imbere biturutse ku bandi Banyafurika bahimukiye barimo Abanyarwanda, Abarundi, Abanyamali n’Abanyasenegale.

Foto : Net

IBITEKEREZO
kabisa leta y'u Bubirigi igire icyo ibivugaho.gusa uruhari runini nane ruva muva mubaturage.
Musubize29.03.2013 saa 06:39
saratiel
ariko se ako gace nta police zibayo niba zibayo se,zirakora kweri ?cg ...
Musubize18.03.2013 saa 05:07
rubibi
wowe uvugango belgique ninkabairyogo urumuswa cyane irire kuk numushomeri wahano ahebwa ama euro atari munsi 1000 ubwo ndumva ariwowe ubabaje uzayashyire mumanyarwanda ubwire abayahebwa kdi uwo numusho meri sinzi ibyo uvuga ujye uvuda ibyo uzi.
Musubize17.03.2013 saa 12:58
BEBE
nkumuntu uvugango ngo matonge ninko mubiryogo urumuswa cyane kuko uzabaze umuntu uba mubirigi ubuzima abayeho nama EURO abonna burri ukwezi umuntu ufite akazi keza murda ntayahebwa ubone kuvuga, abayeho neza ntago yifuza iryo nishar ryoko wabuze kuhagera abantu birwa mushaka uko muza belgique mwabibuze mugangana mute wakwiririye koko.HANO NUMUSHOMERI ARAHEBWA WABYUMVISHE mwikwigereranya rero mbere yokuvuga ujye uvuga ibyo uzi.
Musubize17.03.2013 saa 12:53
LINDA
nkumuntu uvugango ngo matonge ninko mubiryogo urumuswa cyane kuko uzabaze umuntu uba mubirigi ubuzima abayeho nama EURO abonna burri ukwezi umuntu ufite akazi keza murda ntayahebwa ubone kuvuga, abayeho neza ntago yifuza iryo nishar ryoko wabuze kuhagera abantu birwa mushaka uko muza belgique mwabibuze mugangana mute wakwiririye koko.HANO NUMUSHOMERI ARAHEBWA WABYUMVISHE mwikwigereranya rero mbere yokuvuga ujye uvuga ibyo uzi.
Musubize17.03.2013 saa 12:53
LINDA
BANYAMAKURU MWAGIYE MWANDIKA INKURU MUTABESHYA ?? MAZE IMINSI 37 MVUYE IYO MATONGUE ,NTANGORANE NAHABONYE ,NAGUZE BEER MUKABARI KABAKONGOMANI,NGURAYO IMYENDA NTAKIBAZO NABONYEYO !!BISHATSE KUVUGAKO IVYO MWANDIKA RIMWE NARIMWE SI UKURI !!SIVUZE KO VYOSE ATARI UKURI !!NTIMUGAKAVYE !!ESE MU GIHUGU HO ABANTU NTIBARWANA ??UMUGOBO NUMUGORE BASHAKANYE NIBARWANA ? UMUVYEYI NTAKUBITA UMWANA MUMUCO NYARWANDA ??NIVYO MUNJE MWANDIKA MUBWIRE ABATAZI BELGIQUE !!NAHO BAHAZI OYA !!
Musubize17.03.2013 saa 10:19
RJMaguru
Yezu ati nibagukubita kw'itama ry'iburyo uzahindukire ubahe niry'ibumoso barikubiteho. Abanyarwanda baba mu bubiligi bayobotse iyo vanjiri bemera gukubitwa umusubirizo. ko benshi se bahunze u Rwanda ubu noneho murahunga n'ububiligi ????
Musubize6.02.2013 saa 05:23
rubundakumazi
niba hari umunyarwanda uvuga ngo kera abacongomani n abanyarwana babanaga neza ....., n uko atigeze abamenya abacongomani wabamenya uri i wabo ! ubwo wowe wabaga mu rwanda gusa wababonaga baje mu rwanda bahita, ariko twe twabayeyo ntabwo twagiraga n umuhanda tunyuramwo tuva kw ishuli kandi turi abana bato !!! kandi batuzizaga ngo turi ABANYARWANDA icyo kikaba icyaha ugomba kuzira kubutaka bw abo ! Na Matonge aho ndahazi n aho kuva kera kwari ukwigengesera iyo babonye umunyarwanda ntabwo bamwishimira n iby abo bya kera !
Musubize6.02.2013 saa 02:10
cool
Nk'umuntu uba utanze comments ze akavuga biryogo ihuriye he n'iyi nkuru ya karirima kweli abanyrda mwagiye mureka kwikoma biryogo ko mwayisanze nk'abandi bose ari kayibanda yarayisanze arayisiga , habyara arayisanga arayisiga na Kagame nubaha numva ngo arashaka kutwimura ra nawe azayisiga n'abandi bose petit yangu calme down
Musubize5.02.2013 saa 16:33
zoni
ariko abanyarwanda tuzira iki ?kandi ntabwo ndumva aho umunyarwanda yahohoteye umu congoman.banyarwanda dukomeze tugire urukundo abo bahisemo gukorana na satani bidatinze bazabona ko bahisemo nabi.
Musubize5.02.2013 saa 07:02
lili
nta kuri kwanyu
Musubize5.02.2013 saa 06:15
kkk
Ibi nubwo mubibona nk'ibyoroshye, njye nsanga Kongo igomba kwihanangirizwa bidasubirwaho, kuko nta Mukongomani urahohoterwa n'umunyarwanda kabone n'iyo baba bari mu Rwanda. Nta munyarwanda uri muri Kongo wagiriyeyo amahoro nta n'impamvu mbona abakongomani baguma mu Rwanda !! Reba nawe camp Zaire, Gisenyi mu mujyi, hose ntaho batari ; baranywa bakarwana ntawe ubavuga, ubwo se ntibatekereza no kuzinjira mu ngabo z' igihugu nk'uko bari barabiherewe uburenganzira n'ababirigi !!??? Bifatirwe Ingamba zihamye. Nimurengere umunyarwanda nizo nshingano mwahawe nta kundi njye mbibona.
Musubize5.02.2013 saa 05:58
Emmanuel
Izo ngamba nizihe ?
5.02.2013 saa 11:42
Manu
Ibi nubwo mubibona nk'ibyoroshye, njye nsanga Kongo igomba kwihanangirizwa bidasubirwaho, kuko nta Mukongomani urahohoterwa n'umunyarwanda kabone n'iyo baba bari mu Rwanda. Nta munyarwanda uri muri Kongo wagiriyeyo amahoro nta n'impamvu mbona abakongomani baguma mu Rwanda !! Reba nawe camp Zaire, Gisenyi mu mujyi, hose ntaho batari ; baranywa bakarwana ntawe ubavuga, ubwo se ntibatekereza no kuzinjira mu ngabo z' igihugu !!??? Bifatirwe Ingamba zihamye. Nimurengere umunyarwanda nizo nshingano mwahawe nta kindi.
Musubize5.02.2013 saa 05:53
Emmanuel
Ko ntarumva Abafurama nab'Abawalons batanama mu mitwe, kandi bafitanye amasinde ? Ububiligi bugomba kucunga umutekano wa bose, kandi uburenganzira bwa buri wese bukubahirizwa. Abo bakongomani bari mu biki ? Koko ngo akabaye icwende ntikoga ! Nyamara Banyarwanda nibiba ngombwa mwirwaneho ; ngo ingwe ntiyari izi gufata ku gakanu ... (ngo bakendana ibyuma ? Hari ibyo bacura ?)
Musubize5.02.2013 saa 05:40
Mugabo
ntabwo abakongomani bigeze babana neza n'abanyarwanda. uzabaze ababaga muri kongo bazakubwira. nizeyo muri za 84-90, ariko buri munsi nibura umunyarwanda umwe wabaga uvuye ku gisenyi yarahohoterwaga n'abakongomani kndi bo iy babaga bari mu Rwanda ntawabakoragaho. urwango rwabo si urwa none.
Musubize5.02.2013 saa 04:35
gasamake
ntabwo abakongomani bigeze babana neza n'abanyarwanda. uzabaze ababaga muri kongo bazakubwira. nizeyo muri za 84-90, ariko buri munsi nibura umunyarwanda umwe wabaga uvuye ku gisenyi yarahohoterwaga n'abakongomani kndi bo iy babaga bari mu Rwanda ntawabakoragaho. urwango rwabo si urwa none.
Musubize5.02.2013 saa 04:35
gasamake
ntabwo abakongomani bigeze babana neza n'abanyarwanda. uzabaze ababaga muri kongo bazakubwira. nizeyo muri za 84-90, ariko buri munsi nibura umunyarwanda umwe wabaga uvuye ku gisenyi yarahohoterwaga n'abakongomani kndi bo iy babaga bari mu Rwanda ntawabakoragaho. urwango rwabo si urwa none.
Musubize5.02.2013 saa 04:35
gasamake
Abanyarwanda 10.000 bashobora kumenesha Abanyekongo 25.000, umunyekongo yajya abona umunyarwanda agahahamuka. Baba babuze imikoro barenzwe n'imfashanyo Ababiligi babaha. Mwakwishyize hamwe mugaca izo ntozo ku kinyoma,ntimwibuka uko zari zaratuzengereje i Buja mbere y'uko tuzigaranzura. Mushake ba coachs mwige arts martiaux mukubite imisega.
Musubize5.02.2013 saa 03:44
Munyarwanda
Birababaje cyane.
Musubize5.02.2013 saa 00:11
kamali
Nyamara ibi bintu n'ukwitondera ! Ko kera abanyarwanda n'abakongoman babanaga neza se, narwo bizoroha kabisa for the next generation ndabarayihe.
Musubize5.02.2013 saa 00:05
Conseil
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!