USA: Bwa mbere mu mateka, Abanyarwanda baba Des Moines bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Mata 2018 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere mu mateka, Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Des Moines, Umurwa Mukuru wa Iowa, imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umuhango wo kwibuka inzirakarengane zaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ahitwa Club Wakonda mu Mujyi wa Des Moines ku wa 14 Mata 2018; witabiriwe n’abasaga 200 barimo Abanyarwanda bahatuye n’abanyeshuri bahiga muri Kaminuza ya Lincoln iherereye muri Leta ya Nebraska ihana imbibi n’iya Iowa, n’inshuti zabo.

Uhagarariye Abanyarwanda baba muri Leta ya Iowa, Karangwa Claudien, yashimiye abitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo rye yagarutse ku mateka y’u Rwanda, ababwira ko nyuma y’uko 1.074.017 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi amahanga arebera, uyu munsi Abarokotse babanye neza n’ababiciye nyuma y’ubwiyunge.

Karangwa yashimangiye ko nyuma y’imyaka 24 u Rwanda rwafatwaga nk’igihugu kitariho, ubu gihagaze neza mu bukungu, kandi kiza ku isonga mu bifite isuku n’umutekano muri Afurika n’Isi muri rusange.

Steve Noah ukomoka muri Leta ya Iowa, uri mu nshuti z’akadasohoka z’u Rwanda, akaba anayobora Umuryango w’Inshuti z’u Rwanda witwa “Iowa Friends of Rwanda”, yavuze uko igihugu cyasenywe n’abana bacyo, bakagihekura, anagaragaza ubudasa bwacyo mu guhangana n’ingaruka za Jenoside.

Yagize ati “Igihugu cyari cyarasenyutse, uyu munsi kiri mu bya mbere ku Isi byorohereza abashoramari.”

Yakomeje asobanura ibyiza u Rwanda rumaze kwigezaho, anasaba abitabiriye uyu muhango kurusura ku bazabishobora dore ko we amaze kuhatemberera inshuro nyinshi.

Leta ya Iowa yari ihagarariwe n’Umujyanama Mukuru w’imwe mu ntara ziyigize, John Mauro, yashimiye Umuryango w’Abanyarwanda baba muri iyi Leta, abizeza ubufatanye igihe cyose.

Uyu muhango wanitabiriwe n’Ubuyobozi bwa Aegis Trust, Umuryango wita ku nzibutso za Jenoside ku Isi hose wari uhagarariwe na Glen waturutse mu Bwongereza ndetse na Yves Kamuronsi uyikorera mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Kamuronsi yatanze ikiganiro ku nzira y’amahoro no kwiyubaka u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside, aho abitabiriye uyu muhango bakozweho n’ibyarugwiririye ariko abarutuye bamaze kwiyubaka mu iterambere n’imibanire myiza.

Uwari uhagarariye Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Francis Bukuzagara, yashimye Abanyarwanda bo muri Leta ya Iowa ku bikorwa byiza bagenda bageraho, anasobanurira abanyeshuri bari aho ko umutungo wa mbere w’igihugu ari abana barwo.

Yavuze ko Leta ikora ibishoboka byose ngo ihe abana b’Abanyarwanda ubumenyi haba mu gihugu hagati no hanze yacyo, anabashishikariza kutazapfusha ubusa amahirwe babonye, ahubwo ubwenge n’ubumenyi bazavana aho biga bakazabyifashisha kubaka igihugu cyababyaye.

Umunyarwandakazi Nishimwe Consolée akaba ari n’Umwanditsi warokokeye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nishimwe wanditse igitabo kivuga kuri Jenoside “Tested to the Limit”, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ‘kugeragezwa kugeza ku ndunduro’, yavuze ko yakize ibikomere kubera kuvuga ibyamubayeho, anasaba abagifite ibikomere ko batinyuka kuvuga inzira baciyemo kuko byatuma babohoka.

Umuhango wo kwibuka mu Mujyi wa Des Moines wasojwe herekanwa filime ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi igira iti “Twibuke twiyubaka.”

Basobanuriwe ubugome bw’indengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe
Bwa mbere mu mateka, Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Des Moines muri Leta ya Iowa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n’abasaga 200 batuye muri Iowa
Hacanwe urumuri rw'icyizere rushushanya imbaraga no kwigira kw’Abanyarwanda mu myaka 24 ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza